Ababyeyi basanga urubyiruko rwitabiriye ibiganiro nta Jenoside yaba
Abatuye mu Murenge wa Musasa mu Karere ka Rutsiro bemeza ko inyigisho zitangwa mu biganiro by’icyunamo byafasha urubyiruko kwirinda Jenoside.
Babitangaje kuwa kane tariki 7 Mata 2016, mu biganiro bijyanye no kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Bavuze ko ibiganiro bitangwa mu cyunamo birimo inyigisho zafasha urubyiruko gukumira Jenoside.

Nyirahagenimana Esperance w’imyaka 40, yavuze ko kubera ko abenshi mu rubyiruko ari bo bakoze Jenoside, asanga ab’ubu bitabiriye ibiganiro bitangwa mu gihe cy’icyunamo byabafasha.
Yagize ati “Byarufasha kumenya amateka yatumye Jenoside iba bityo bikanabaviramo isomo yo kutazashukwa ngo rukore ibintu bibi nk’ibyo.”
Ndabaramiye Theophile na we w’imyaka 55, yavuze ko ibiganiro by’icyunamo bifitiye akamaro ababyiruka.
Ati “Bifitiye akamaro Abanyarwanda cyane cyane ababyiruka bitewe n’inyigisho zitangirwamo ari nabyo byatuma urubyiruko rukura ruziko umuntu ari nk’undi, ibyo bikaba byarukumira gukora Jenoside.”

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akarere Niyonzima Tharcisse, yavuze ko nk’ubuyobozi bafite inshingano zo gushishikariza abaturage cyane cyane urubyiruko, kuko ngo ibiganiro bitangwa bibafasha kwiyubaka baharanira icyateza imbere u Rwanda aho guharanira icyatanya Abanyarwanda.
Ati “Ni inshingano zacu zo gukangurira abaturage duhereye ku rubyiruko kuko ari rwo rwiganje mu kwitabira gukora Jenoside kwitbira ibiganiro, kuko aba ari umwanya wo kuvanamo isomo rigaragaza indangagaciro z’Umunyarwanda.”
Umuryango IBUKA mu Karere ka Rutsiro utangaza ko hishwe Abatutsi babarirwa mu bihumbi 70. Hashyinguwe mu cyubahiro imibiri isaga ibihumbi bisaga 30 ariko indi ikaba itaraboneka kugira ngo nayo ishyingurwe mu cyubahiro.
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
GUKUMIRA GENOCIDE NI UKUREBA ICYAYITEYE. URWANDA NI URWACU TWESE: ABAHUTU-ABATWA-ABATUTSI. NI UGUTUMA NTAMPUNZI NIMWE Y’UMUNYARWANDA IHERA HANZE. ABABISHAKA BOSE BAGATAHA- NI UGUHA ABANYARWANDA AMAHORO YO KWISHYIRA UKIZANA-YO KWITORERA ABO BASHAKA-UBUCAMANZA BWIGENGA KOKO. NAHO UBUNDI GUKOMEZA KUBESHA AMAHANGA-GUKOMEZA GUTONEKA ABANYARWANDA, NGIBYO IBIZATUGARULIRA GENOCIDE