AERG irasaba urubyiruko rwarokotse Jenoside gutinyuka guhanga imirimo

Ubuyobozi bw’umuryango w’Abanyeshuri barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 (AERG) burahamagarira urubyiruko rwarokotse Jenoside gutinyuka guhanga imirimo.

Umuhuzabikorwa wa AERG, Mirindi Jean de Dieu, yabisabye urubyiruko rusaga 200 rw’abarokotse Jenoside mu turere twa Rwamagana na Kayonza, kuri uyu wa Kabiri, tariki 29 Werurwe 2016, ubwo bahugurwaga ku kwihangira imirimo ngo biteze imbere.

Urubyiruko rusaga 200 rw'abarokotse Jenoside mu turere twa Rwamagana na Kayonza rwahawe amahugurwa yo guhanga umurimo.
Urubyiruko rusaga 200 rw’abarokotse Jenoside mu turere twa Rwamagana na Kayonza rwahawe amahugurwa yo guhanga umurimo.

Mu bayahawe harimo abarangije amashuri yisumbuye n’abagiye bayacikiza kubera ingaruka za Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kuko hari abareraga barumuna babo bikabaviramo gucikiza amashuri.

Mirindi avuga ko kubahugura bigamije kububakira ubushobozi no kubaha icyerekezo cyatuma biteza imbere.

Ati “Turashaka kubakira aba bana ubushobozi tubigisha kwihangira imirimo no kubafasha gukoresha duke bafite bakatubyaza inyungu. Hari abafite amasambu basigiwe n’ababyeyi babo, abo tubereka ko bishoboka ko n’ayo masambu bayakoresha bakayabyaza inyungu.”

Umuhuzabikorwa wa AERG, Mirindi Jean de Dieu.
Umuhuzabikorwa wa AERG, Mirindi Jean de Dieu.

Urubyiruko rwahuguwe ruvuga ko rwungutse byinshi bizatuma rutinyuka gushaka icyaruteza imbere, nk’uko Mushashi Devota wo mu Murenge wa Kigabiro mu Karere ka Rwamagana abivuga.

Gusa bamwe bagaragaza imbogamizi y’uko hari ubwo baba bafite ibitekerezo by’imishinga bakora ariko bakabura igishoro baheraho ndetse hakaba hari n’abagerageje kwegera ibigo by’imari byanga kubagirira icyizere, nk’uko Nsabimana Frederic Cyubahiro wo mu Murenge wa Munyaga mu Karere ka Rwamagana yabitangaje.

Ati “Baduhuguriye gutinyuka no kwigirira icyizere ariko dufite imbogamizi y’uko hari ubwo duhezwa muri banki kandi bitari bikwiye. Nakoze umushinga w’ubuhinzi bw’urutoki njya gusaba amafaranga muri SACCO, barayanyima bambwira ko nujuje ibyangombwa ariko batayampa ngo nshobora kunanirwa kuyishyura.”

Nsabimana avuga ko bagifite imbogamizi y'uko ibigo by'imari bitabizera kandi bafite imishinga myiza.
Nsabimana avuga ko bagifite imbogamizi y’uko ibigo by’imari bitabizera kandi bafite imishinga myiza.

Umuhuzabikorwa wa AERG avuga ko batangiye gushakira ibisubizo icyo kibazo nubwo ubushobozi butaraboneka ku buryo buhagije.

Ati “Hari amafaranga agera kuri miliyoni 60 twashyize kuri banki ku buryo umwana ukoze umushinga mwiza ajya kuri banki bakamuha kuri ayo mafaranga yamara kuyabona akishyura kugira ngo afashe n’abandi.”

Aya mahugurwa ari muri gahunda y’icyumweru cyahariwe ibikorwa bya AERG na GAERG birimo gukorwa hirya no hino mu gihugu mu rwego rwo gutegura Kwibuka ku nshuro ya 22 Jenoside yakorewe Abatutsi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka