AERG ikomeje kwitegura kwibuka ku nshuro ya 22
Abanyeshuri mu bigo by’amashuri yisumbuye i Kirehe bibumbiye mu muryango AERG batangiye ibikorwa byo kwitegura kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Mu gikorwa cy’umuganda cyo kuri uyu wa 28 Werurwe 2016, abagize AERG basukuye urwibutso rw’Abazize Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Nyakarambi, bavuga ko bafite gahunda yo gukora ibikorwa binyuranye by’ubufasha mu rwego rwo kwitegura neza icyunamo.

Ntirushwa Barick umwe mu banyeshuri bagize AERG, yavuze ko icyo gikorwa cyo gusukura urwibutso ari uburyo bwo kwitegura ukwibuka ku nshuro ya 22 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 baha agaciro ababo bazize Jenoside.
Yagize ati “Tuzakora ibindi bikorwa binyuranye nko gusanira amazu abatishoboye, kubaremera n’ibindi bijyanye n’ubushobozi tuzabona.”

Undi munyeshuri Ntirushwa Barick avuga ko umuryango AERG ugizwe n’abanyeshuri bose babishaka mu rwego rwo gutahiriza umugozi umwe mu kubaka igihugu kizira Jenoside.
Agira ati “Nubwo AERG ari umuryango uhuza abanyeshuri barokotse Jenoside, imiryango ifunguriye buri wese wumva ashaka kujyamo, twumva ari ibintu bidufasha mu guhumurizanya no kwigira hamwe ububi bwa Jenoside duharanira kuyamagana ntizasubire ukundi.”
Mwarimu Nsengimana Innocent avuga ko AERG irangwa n’ibikorwa by’urukundo mu kubaka umuryango Nyarwanda.

Ati “Mu bikorwa by’urukundo biranga AERG hari ugufasha abana batishoboye, kwita ku nzibutso hakorwa umuganda rusange no gutera inkunga cyane cyane mu bikorwa by’amaboko nko kubakira abatishoboye.”
Avuga ko umuganda rusange bakora ari igikorwa ngarukamwaka ku banyamuryango ba AERG mu gutoza abana ibikorwa by’urukundo, ariyo mpamvu mu bikorwa by’ikubitiro bahisemo gusukura urwibutso mu guha icyubahiro inzirakarengane zazize Jenoside.
Abitabiriye uwo muganda ni abagize AERG muri Groupe Scolaire Nyakarambi, ES Rusumo, APAPEN na Lycée de Rusumo.
Ohereza igitekerezo
|