ADEPR yasabye imbabazi kubera abayoboke bayo bakoze Jenoside
Itorero ry’ADEPR ryasabye imbabazi Abanyarwanda kubera abari abashumba n’abayoboke baryo bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Byabereye mu Karere ka Bugesera kuri uyu wa 06 Gicurasi 2016 muri Paruwasi ya Kayenzi i Nyamata, ahaberaye igikorwa cyo kwibuka abari abashumba n’abakirisito bazize Jenoside yakorewe Abatutsi, banataha urwibutso ruriho amazina y’abaguye muri iyo paruwasi.

Umuvugizi w’ADEPR mu Rwanda, Sibomana Jean, yavuze ko yitandukanyije n’abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi maze ahita asaba Abanyarwanda imbabazi kubera ibikorwa bibi bakoze.
Yagize ati “Turasaba imbabazi Imana, turasaba imabazi abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi n’Abanyarwanda muri rusange kubera abashumba n’abayoboke bacu.
Ntabwo twahagaze neza ngo twubahirize inshingano zo kurengera abicwaga, rwose mutubabarire, mutubabarire, mutubabarire.”
By’umwihariko, ni ku nshuro ya mbere hibukwa abatutsi baguye muri Paruwasi ya Kayenzi yayoborwaga na Pasiteri Uwinkindi Jean, wahamijwe n’urukiko uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi maze rumukatirwa gufungwa ubuzima bwe bwose.

Pasiteri Nteziryayo Vienney, yagaragaje uburyo Pasiteri Uwinkindi Jean yatoteje abatutsi, abifashijwemo n’interahamwe bakica abatutsi basaga 300 bari barahungiye muri iyo paruwasi.
We n’abandi bakiristo bagenzi be, ni ho bahera basaba ubuyobozi bw’Itorero ry’ADEPR kumwambura inshingano z’ubushumba kuko bidakwiye kuko yagaragayeho ubusembwa, nk’uko bikorerwa abandi ba pasiteri bitwaye nabi.
Ati “Turasaba ko yakwamburwa inshingano za gishumba kuko yakoze ibikorwa bibi by’indengakamere kandi akaba atwangiriza abaturage aho yigisha ingengabitekerezo yitwaje ijambo ry’Imana.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Ubumwe n’Ubwiyunge, Fidele Ndayisaba, yasabye abayoboke b’amadini n’amatorero kwitandukanya n’abagize uruhare muri Jenoside kandi bagatangazwa, aho bari hose bakamenyekana.
Aho kuri Paruwasi ya Kayenzi hashyizwe urwibutso ruriho amazina 513 y’abaguye kuri urwo rusengero no hafi yarwo.
Ngo icyo gikorwa kizakomeza n’ahandi mu rwego rwo kubungabunga amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|