Sobanukirwa byinshi kuri tombola ya Jackpot Lotto ya Inzozi Lotto

1. INZOZI JACKPOT LOTTO Ni IKI?

INZOZI JACKPOT LOTTO ni umukino wa tombola woroshye kandi ushimishije, aho umuntu asabwa guhitamo imibare 6 hagati ya 1 na 49 yarangiza akayitondeka uko abyifuza. Ku munsi wo gutombola, sisitemu ihitamo imibare 6 hamwe n’umubare umwe wa bonus, abatsinze buri cyumweru ni abagiye bahuza imibare n’iyo sisitemu yerekanye.

2. NI GUTE NAFUNGUZA IKOFI YA INZOZI LOTTO?

Iyo ufunguje konti ya Inzozi Lotto, ikofi yawe na yo ihita ifunguka ukaba watangira gushyiraho amafaranga uhereye kuri 300 y’amanyarwanda. Usabwa kujya kuri konti yawe ugakanda ahanditse ONGERA AMAFARANGA hanyuma ugahitamo uburyo wifuza bwo kwishyura n’amafaranga wifuza gushyiraho.

3. ITIKE YA JACKPOT IGURA GUTE?

Itike imwe igura amafaranga 500 gusa.

4. JACKPOT Y’UBU IRI KU MAFARANGA ANGAHE?

Jackpot ntarengwa ni miliyoni imwe y’amanyarwanda, hanyuma ikazamuka igihe jackpot itabonye uyitsindira.

5. TOMBOLA YA JACKPOT IBA RYARI, NAYIREBERA HE?

Tombola iba buri ku cyumweru saa moya kuri YouTube channel yacu. Wasanga kandi imibare yatsinze ku mbuga nkoranyambaga zacu hamwe n’iza Inzozi Lotto.

6. NI GUTE NAMENYA KO NATSINZE?

Iyo Inzozi Lotto yerekanye imibare yatsinze, bahita bohereza ubutumwa bugufi (messages) ku bantu bose bakinnye babamenyesha ko batsinze cyangwa batabashije gutsinda. Iyo watsindiye igihembo nyamukuru urahamagarwa. Ushobora no kujya ku mu ajenti wa Inzozi Lotto uri hafi yawe, ukerekana itike yawe hanyuma ugasaba ibihembo byawe.

7. NI NDE WEMEREWE KUBA YAGURA ITIKE YA JACKPOT?

Serivisi zose za INZOZI LOTTO zihabwa buri muntu wese wujuje imyaka 18 y’amavuko. Niba uri munsi y’imyaka 18 y’amavuko, urasabwa gukoresha serivisi zacu uherekejwe n’umubyeyi.

8. NEMEREWE GUKINA INSHURO ZINGAHE?

Wemerewe gukina inshuro zose ushaka bitewe n’ubushobozi bwo gukina ufite. Gukina inshuro nyinshi byongera amahirwe yawe yo gutsinda.

9. NI ABANTU BANGAHE BAMAZE GUTSINDA MURI JACKPOT LOTTO?

Kuva INZOZI LOTTO yatangira, abantu bagera ku 1,311 bamaze gutsindira ibihembo bitandukanye muri Jackpot Lotto. Babiri ni bo bamaze gutombora milliyoni 1 na miliyoni 2.

10. UBURYO BWO GUKINA:

- GANA AHAKORERA ABA AGENTS BACU: Uhitamo imibare yawe ushaka ukayibwira umu agent maze ukishyura akaguha itike.

- GUKORESHA IKORANABUHANGA: Ujya kuri www.inzozilotto.rw ukiyandikisha maze ugakurikiza amabwiriza.

- USHOBORA NO GUKORESHA TELEPHONE: Kanda *240# ukurikize amabwiriza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 13 )

IYO UMUNTU YATSINZE BAMUHA ANGAHE?

KAYIRANGA FABREGAS yanditse ku itariki ya: 27-03-2022  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka