Mango na Infinix bamuritse Telefone ya Infinix HOT 50 series y’umubyimba muto kurusha izindi
Ku itumanaho rigezweho kandi ryihuta, Infinix Rwanda yasohoye telefone zigezweho za Hot 50 Series z’umubyimba muto kurusha izindi kandi zikoresha ikoranabuhanga ry’ubwenge buhangano rya AI.
Ifatanyije n’ikigo Mango Telecom, Infinix Rwanda yamuritse Telefone zigezweho kandi zujuje ubuziranenge za Infinix HOT 50 Series.
Tariki 02 Ugushyingo 2024 mu Karere ka Huye muri Kaminuza y’u Rwanda, hataramiye urubyiruko, rugaragarizwa telefone nshya za Hot 50Pro+
Hot 50 Series ziri mu moko abiri, ari zo Infinix HOT 50 Pro Plus igura amafaranga 266,000 Frw ndetse n’iya HOT 50i igura 165,000Rw.
Umuyobozi ushinzwe ibijyanye n’iyamamazabikorwa muri Infinix, Shema Gilbert, yatangaje ko Telefone za Infinix HOT 50 Series zijyanye n’igihe kandi zorohereza abazikoresha kubera itumanaho ry’ubwenge buhangano ndetse ikanaba telefone ya mbere mu kugira umubyimba muto cyane.
Yagarutse ku kuba iyi telefone igiye korohereza Abanyarwanda mu bikorwa bya buri munsi, ati "Ni byo koko ubu ni ukujyana n’igihe kandi tugakomeza kugeza ku Banyarwanda Telefone zijyanye n’igihe kandi zifasha urubyiruko."
Akomoza ku cyo iyi Telefone igiye guhindura, yagize ati "Iyi ni smartphone igiye kwihutisha akazi kandi ikorohereza abayitunze kugera ku cyo bashaka badataye umwanya."
Uyu muyobozi kandi yasobanuye ko iyi telefone idahenze bitewe n’ubushobozi bw’ibyo ishobora gukora, nko kuba ifite processor ya Helio G100 iyishoboza mu kwihitisha ubutumwa no mu gukoresha igihe gito ngo itange amakuru inayohereze, anagaruka ku kuba ari yo telefone ya mbere ku isi mu kugira umubyimba muto ungana na 6.8mm.
Iyi telefone ifite ikirahuri cya Gorilla kiyifasha kuba itameneka igihe igucitse ikagwa hasi, ndetse kikaba ikirahuri gihese ibizwi nka edge, ibi byose bigaherekezwa no kuba ifite battery y’umuriro ungana na 5000mAh biyishoboza kuba wayikoreraho ibyo ushaka byose kugeza umunsi urangiye nta nkomyi.
Infinix Rwanda ku bufatanye na Mango, buri wese uzajya agura telefone ya Hot 50 Series azajya ahabwa 36GBs mu gihe cy’umwaka ku buntu.
Umuyobozi waje ahagarariye Mango, Eric Niyomugabo, yatangaje ko gahunda ari ukugeza interineti ya 4G kandi yihuta ku bazagura telefone ya Hot 50 Pro+ na Hot 50i, ndetse ko ibiciro bya 4G ya Mango bihendutse kandi ari zo ntego za mango zo gukomeza gutanga interineti imeze neza kandi idahenze.
Eric yagize ati: “Kubona rero Infinix Rwanda bazanye Telefone ya HOT 50Pro Plus na HOT 50i kandi y’itumanaho ryihuta kandi rijyanye n’igihe natwe ni ukubafasha gukomeza kugira internet ya 4G kandi idahenze bityo abayikoresha bagakomeza kunyurwa n’umuvuduko wa internet ya Mango."
Kuri ubu, Telefone nshya za Infinix HOT 50 Series ziragezwa ku isoko, ndetse zinaboneke mu maduka yose ya Infinix na Mango aherereye mu Gihugu hose.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|