MUA Insurance Rwanda yatangije ubwishingizi bushya bwiswe "MUA FEMME" nk’igisubizo ku bagore
Sosiyete y’Ubwishingizi ikorera mu Rwanda, MUA Insurance, yatangije serivisi yitwa MUA Femme itabara byihuse abagore bagize ikibazo cya tekiniki y’ibikoresho bitandukanye bari mu kazi cyangwa igihe imodoka yaheze mu muhanda, aho basabwa guhamagara nimero itishyurwa 2323.

MUA Femme ije mu gihe isi yizihiza umunsi mpuzamahanga w’umugore kuri uyu wa 08 Werurwe 2025, aho abagore bahawe umwihariko wo kubunganira kugira ngo imirimo y’ubucuruzi bakora, ibangikana no kwita ku ngo zabo, idahungabanywa n’uko babuze ubafasha.
Kubera MUA Femme, umugore ufite imodoka ikagirira ikibazo mu nzira cyangwa uwo imashini ihagaze gukora ari mu kazi, inzu cyangwa ibindi yashinganishije muri MUA Insurance byangiritse, ahamagara nimero itishyurwa 2323, bakamutabara mu gihe cyihuse.

Gafaranga Aisha ushinzwe gukurikirana abakiriya b’iyo Sosiyete, ’Customer Experience Officer (CEX)’, yagize ati "Ushobora guhaguruka hano ugiye kureba umwana mu rugo, imodoka ikagirira ikibazo mu nzira, igakwamira mu muhanda, duhamagare kuri nimero itishyurwa(2323), mu minota itarenze 20 tuguhe indi modoka ikugeza mu rugo, hanyuma dusigare dukurikirana ibibazo bindi."
MUA Femme izagabanya ikiguzi cya serivisi z’ubwishingizi(discount) zijyanye no kwita ku mitungo y’abagore yagize ibibazo bikomeye cyane, ugereranyije n’icyo abandi bantu bafite ubwishingizi muri rusange bahabwa.
MUA Femme yatangijwe ku wa Gatanu ubanziriza Umunsi Mpuzamahanga w’Umugore, ku bufatanye n’Ikigo ’Le Village de la Femme’ gitanga ubushobozi ku bagore, haba mu kubahugurira gukora ubucuruzi no kubafasha kubona igishoro muri banki.

MUA Femme ije ikenewe nk’uko bisobanurwa n’Umuyobozi Nshingwabikorwa wa Le Village de la Femme, Aretha M. Rwagasore, uvuga ko hari ibibazo bya tekiniki byinshi bahura na byo mu kazi no mu ngendo z’imodoka bakabura uwo bitabaza, kandi byo nta bwishingizi bifatirwa.
Rwagasore agira ati "Ibyo bibazo turabigira buri munsi kandi nta n’umuntu tuba dufite duhamagara, aho imodoka yanga kwaka, wazamura ikirahure kikanga kuzamuka, kandi ibyo nta bwishingizi bisabirwa, ndirwariza ngahamagara umukanishi, imodoka ikaguma aho mu muhanda, ariko ubu twumvise ko tuzajya twitabaza MUA ikabidufashamo."
Rwagasore avuga ko imitungo ye y’imodoka n’inzu agiye kuyishinganisha muri MUA, ndetse ko azakangurira abagore bagenzi be barenga 250 yigishije kwiyambanza MUA Femme.

MUA Femme ivuga ko ije kuziba icyuho cyo kubura ubutabazi bwa tekiniki butajya butangwa na serivisi z’ubwishingizi ku bantu bagiriye ibibazo mu kazi no mu nzira, bukazajya buhabwa abagore nta kiguzi batanze.
Mireille Umwali, umwe mu bagize Inama y’Ubutegetsi ya MUA Insurance, avuga ko serivisi za MUA Femme zizafasha abagore gukora batekanye, bitewe n’agaciro iyi Sosiyete ibaha nk’ababyeyi b’umuryango.

Umwali avuga ko umugore wagize ikibazo cy’imodoka yapfuye(ni urugero), mu gihe izaba iri mu igaraje, MUA Insurance izajya imutiza indi yaba akoresha nibura mu gihe cy’iminsi itanu.
MUA Insurance itanga ubwishingizi ku bintu bitandukanye muri rusange (General Insurance), havuyemo ibijyanye n’ubuvuzi hamwe n’ubuzima bw’abantu, aho inzu yo guturamo isanzwe ngo kuyishingira bitarenza amafaranga ibihumbi 150Frw nyirayo yishyura ku mwaka.

Ohereza igitekerezo
|