Abiga muri Kaminuza barashishikarizwa kwitabira amarushanwa y’Isoko ry’Imari n’Imigabane

Mu gihe itariki ya nyuma(21 Mata 2023) yo kwiyandikisha kuzitabira amarushanwa yitwa Capital Market University Challenge (CMUC) yegereje, Urwego rushinzwe kugenzura Isoko ry’Imari n’Imigabane(CMA) rurakangurira abiga muri Kaminuza n’amashuri makuru kudacikanwa.

Migisha Magnifique aganiriza abanyeshuri ku munsi CMA yatangirijeho amarushwa ya CMUC
Migisha Magnifique aganiriza abanyeshuri ku munsi CMA yatangirijeho amarushwa ya CMUC

Amarushanwa ya CMUC kuri iyi nshuro ya 10 azakorwa hifashishijwe urubuga https://investor.cma.rw/, mu gihe abifuza kwiyandikisha no gutanga imikoro yabo(quiz na essay) basabwa kwifashisha urubuga: https://investor.cma.rw/cmuc/login/index.php

CMA ishishikariza aba banyeshuri kwitabira ibikorwa by’Isoko ry’Imari n’Imigabane ry’u Rwanda no kudacikanwa n’amahirwe abamo yo kwizigamira no gushora Imari.

Muri aya marushanwa ngarukamwaka aje ku nshuro ya 10 harimo gusubiza ibibazo(quiz) hamwe no kwandika umwandiko muremure (essay) ufite insanganyakatsiko igira iti “How the capital market will finance Rwanda’s vision 2050”, akaba yaratangijwe na CMA ku itariki ya 24 Werurwe 2023.

Ingengabihe igaragaza ko amatariki yo gutangaho ‘quiz’ na ‘essay’ kw’abanyeshuri bose babyifuza bazaba bariyandikishije, ari ukuva tariki 1-5 Gicurasi 2023.

Nyuma yaho ku matariki ya 10, 17 na 24 Gicurasi 2023 hazabaho amarushanwa yo kubazwa mu magambo ku rwego rw’Intara, abazatsinda bakazongera kubazwa ubwa kabiri no guhabwa ibihembo ku rwego rw’Intara ku itariki ya 29 Gicurasi 2023.

Nyuma y’icyo gihe abahembwe ku rwego rw’Intara bazaza i Kigali kwitabira amarushanwa yo kubazwa ku rwego rw’Igihugu ku itariki ya 16 Kamena 2023, abazayatsinda nabwo bakazahabwa ibihembo.

Ibi bihembo bitangwa na CMA ifatanyije n’Isoko ry’Imari n’Imigabane (RSE), Ikigega gishinzwe guteza imbere Ishoramari ry’Umwuga ‘RNIT Iterambere Fund’, hamwe n’Ikigo gishinzwe guteza imbere Umwuga w’Ababaruramari (ICPAR).

Bahawe umwanya babaza icyo bifuza gusobanukirwa
Bahawe umwanya babaza icyo bifuza gusobanukirwa

Ushinzwe Iyamamazabikorwa muri CMA, Migisha Magnifique, avuga ko iri rushanwa rigamije kongera ubumenyi ku byiza byo kwizigamira no gushora imari ku banyeshuri biga muri kaminuza.

Ati “Muri iri rushanwa abanyeshuri bungukiramo byinshi. Bagira amakuru menshi ku bijyanye n’Isoko ry’Imari n’Imigabane. Ni amahirwe ku banyeshuri cyane ko bazakuramo n’ubumenyi”.

Umunyeshuri muri Davis College ahatangirijwe amarushanwa y’uyu mwaka mu kwezi gushize, Irumva Agape, avuga ko yatangiye urugendo rwo kwizigamira ahereye kuri duke, agasaba bagenzi be guhindura imyumvire bakimakaza umuco wo kwizigamira.

Umunyeshuri muri Davis College, Irumva Agape, asaba abandi gutinyuka kwizigamira
Umunyeshuri muri Davis College, Irumva Agape, asaba abandi gutinyuka kwizigamira

Ati “N’ubwo wahera kuri duke cyane, hari igihe ukwezi kurangira nizigamiye 500 Frw kandi nkumva ko binyuze. Hari uvuga ko atazigama atarabanza gukora iby’ibanze, ni byo ariko muri bike ufite ushobora kwizigamira no kugerageza gukoresha bike bishoboka.”

Umuyobozi Mukuru wungirije ushinzwe imyigire muri Davis College, Lorna O’Ngesa, we asaba abanyeshuri gutangira kwizamira hakiri kare kandi bakabikora mu buryo bwiza buhoraho.

Umuyobozi Mukuru wungirije ushinzwe imyigire muri Davis College, Lorna O'Ngesa, yavuze ko gukora ari kare
Umuyobozi Mukuru wungirije ushinzwe imyigire muri Davis College, Lorna O’Ngesa, yavuze ko gukora ari kare

Ikigega RNIT Ltd (Rwanda National Investment Trust) kimenyesha abanyeshuri ko iri rushanwa ari amahirwe akomeye kuri bo kandi ko bakwiye kuyabyaza umusaruro.

Umuyobozi Mukuru wa RNIT, Jonathan Gatera, agira ati “ Ntabwo ari byiza gutegereza igihe uzabonera akazi ngo ubone gutangira kwizigamira, oya, tangira kwizigamira none.”

Gatera avuga ko RNIT Iterambere Fund yashyizweho n’Igihugu mu rwego rwo gufasha urubyiruko kwizigamira, kandi ko ubwizigame bwo mu Gihugu imbere ari imwe mu ntwaro zigoboka ibihugu mu gukumira ihungabana rikabije ry’ubukungu no guharanira kwigira aho gutegereza inkunga z’amahanga.

Umuyobozi Mukuru w'Ikigega RNIT Ltd, Jonathan Gatera, yasabye abanyeshuri kumva akamaro ko kwizigamira
Umuyobozi Mukuru w’Ikigega RNIT Ltd, Jonathan Gatera, yasabye abanyeshuri kumva akamaro ko kwizigamira

Yagaragaje ko buri wese yemerewe kwizigamira muri iki kigega, agasaba Abanyarwanda bose gutangira kwizigamira kuko ngo ari ingirakamaro.

Gatera avuga ko amafaranga akusanywa na RNIT Ltd atabikwa, ahubwo ashorwa mu mpapuro mpeshamwenda n’ibindi bicuruzwa bitandukanye biri ku Isoko ry’Imari n’imigabane.

Kugeza ubu iki kigega kizigamye arenga miliyari 32 Frw yatanzwe n’Abanyarwanda, ndetse ko arenga miliyari eshashatu yabikujwe na ba nyirayo mu gihe cya Covid-19.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka