ISPG: Abanyeshuri bagiye ku ishuri nyuma barashinja ubuyobozi bw’ikigo kutabitaho nk’abandi

Abanyeshuri biga mu Ishuri Rikuru rya ISPG “Institut Superieur Pédagogique de Gitwe” mu Karere ka Ruhango mu Murenge wa Bweramana, biga mu mwaka wa mbere, baratunga agatoki ubuyobozi bw’iri shuri kutabitaho kimwe n’abandi basanzwe bahiga, bagasaba inzego zibishinzwe kubarenganura.

Aba banyeshuri biga mu mwaka wa mbere C mu shami rya Nursing Science, ni abanyeshuri boherejwe n’ikigo cya FARG gishinzwe kwita ku mibereho y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Bamwe mu banyeshuri bigo muri ISPG bandikiye ubuyobozi ibaruwa itakamba ngo bubarenganure kuko ngo batitabwaho.
Bamwe mu banyeshuri bigo muri ISPG bandikiye ubuyobozi ibaruwa itakamba ngo bubarenganure kuko ngo batitabwaho.

Bavuga ko FARG yabohereje itinzeho gato kuko bageze muri iki kigo mu mpera z’ukwezi kwa 10/2014, mu gihe abandi banyeshuri bari baratangiye kwiga mu kwezi kwa 09/2014.

Bahageze, ngo ubuyobozi bwa ISPG bwababwiye ko babaye benshi mu mwaka wa mbere kuko basanze uwa mbere ufite amashuri abiri A, B, hanyuma bahitamo kubakorera irindi shuri ryabo rya C, kugira ngo bazabone uko bitabwaho kuko abandi bari baramaze kubasiga mu masomo.

Bavuga ko kuva bashyirwa muri iri shuri batigeze bitabwaho na rimwe ngo bakaba nta masomo bigeze bahabwa ahubwo ngo bagahozwaho amagambo abakomeretsa.

Mu ibaruwa yanditswe tariki ya 29 Kamena 2015 Kigali Today ifitiye kopi, aba banyeshuri bandikiye ubuyobozi bw’ikigo ndetse ikagenera kopi FARG n’izindi nzego, basabaga ko batabarwa. Ifite umutwe ugire uti “Gutakamba”. Igaragaza ko bafite akarengane karenze ubushobozi bwabo.

Muri iyi baruwa, hagaragaramo uko aba banyeshuri batitabwaho kimwe nk’abandi, bagatangamo urugeraorw’umuyobozi ushinzwe ishami rwa Nursing biga, ngo wababwiye ngo “Erega n’ubundi mwe mwaje mudateganyijwe” ibi bakabifata nk’ivangura.

Ikindi bagaragaza muri iyi baruwa ni uko ngo kubera gushyirwa mu shuri bigamo bonyine, aho banyuze ngo abandi babatwama ngo dore ibyana bya FARG.

Umwe mu banyeshuri biga muri iri shuri, wirinze gutangaza amazina ye, yavuze ko ibyo banditse muri iyi baruwa ari ukuri, ngo kuko bagiye ku byandika babona ikibazo kigenda kibarenga, agasaba inzego bireba zose ko barenganurwa.

Ubuyobozi bw’ikigo, buvuga ko icyi ari ikinyoma cyambaye ubusa kuko ngo iri shuri ryigamo abana ba FARG bagera hafi muri 800, bukavuga ko butumva impamvu abo bonyine ari bo bavangurwa mu bandi.

Kopi y'ibaruwa bandikiye ubuyobozi. Paji iriho amazina y'abayanditse ariko twirinze kuyigaragaza ku mpamvu z'umutekano wabo.
Kopi y’ibaruwa bandikiye ubuyobozi. Paji iriho amazina y’abayanditse ariko twirinze kuyigaragaza ku mpamvu z’umutekano wabo.

Dr.Rugengande Jered, umuyobozi wa ISPG, agira ati “Rwose njye byarantunguye kumva aba bana bavuga ngo dufite ingengabitekerezo, icyakora twamaze gutumaho FARG na AERG, ngo baze twicarane tubiganireho”.

Uyu muyobozi ahakana yivuye inyuma avuga ko batigeze bavangura aba bana, ahubwo ko no mu ishuri bigamo hari abandi baje nyuma, na bo bakabashyira mu ishuri ryabo. We avuga kandi ko iryo shuri ritigwamo n’abo bana bafashwa na FARG gusa, akemeza ko amasomo bayabaha neza nta kibazo ndetse n’abarimu bakaboneka.

Cyakora umwe mu banyeshuri barihirwa na FARG biga mu myaka yo hejuru yaduhamirije koko ko abo banyeshuri bahuye n’ibibazo mu masomo kandi bikagaragara ko ubuyobozi butabitaho bikwiye, akavuga ko kwiyambaza izindi nzego kwabo bifite ishingiro.

Na we yaduhamirije ko ko iryo shuri ritigwamo n’abana barihirwa na FARG gusa, cyakora atubwira ko mu gihe higamo abarenga 110 ababarirwa muri 20 ari bo bonyine batarihirwa na FARG bari muri iryo shuri.

Tariki ya 02 Nyakanga 2015, inzego zirimo iz’umutekano zasuye iki kigo kugira ngo zumve ibi bibazo, baganira n’impande zombi, bumvikana ko bigiye gukemurwa abana bakiga nta kibazo bafite.

Kigali Today yifuje kumenya icyo FARG ishinzwe aba banyeshuri ivuga kuri iki kibazo, maze umuyobozi wa FARG ku rwego rw’igihugu, Ruberangeyo Theophile, ku muromgo wa terefone tariki ya 06 Nyakanga 2015, avuga ko icyo batari bakimenya. Yagize ati “Ahubwo urakoze kuba umpaye ayo makuru, ntayo ntarinzi pe. Ikibazo twari dufite muri za kaminuza, n’icya buruse kandi cyo twamaze kugikemura”.

Gusa ku bana batanu bari barasinye ku ibaruwa yandikiwe ubuyobozi, bavugaga ko bafite impungenge z’uko bashobora kwirukanwa.

Umuyobozi wa ISPG, avugana na Kigali Today, yavuzeko gahunda yabo atari ukwica ejo hazaza h’abana, ahubwo ngo ni ukubateza imbere. Akavuga ko bibaye ngombwa ko birukanwa byabanza kuganirwaho n’ababyeyi.

Eric Muvara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 19 )

ubundi ndumva icyaba cyiza aruko ababishinjwe bakwigerera kuri tere mbese bakareba ko abanyeshuli bose abo bana biyitirirako aribo bavugiraga ariko babyumva nabo koko kuko sinumva ukuntu abo bana bajya gukora ibintu bifitiye class inyungu batabiganirije mbese ubundi abo bana bahagarariye iki muriryo shuli harimo kata ntabwo ari gusa
mubabwireko batazi into bakina nabyo nibaburana bagatsindwa bazahanwe byintanga rugero mumategeko

alias yanditse ku itariki ya: 8-07-2015  →  Musubize

ikigaragara Cyo Ababana barababaye bakwiriye kurenganurwa pe!

alias yanditse ku itariki ya: 8-07-2015  →  Musubize

Harimo urujijo muri iyi nkuru. None se aba bana ku ki bategereje ikibazo cyabo kuri Farg (ari we mubyeyi wabo) mbere yuko bavuga ko ibi bibatera gushakira amafranga mu buraya,...? Icyo nzi cyo Farg wayibwiye ikibazo nk’iki ntabwo ijyanye igitindana. Ishuri riramutse rikora amanyanga nkayo nta waryihanganira. None abandi banyeshuri ba farg biga mu yindi myaka nabo bafite icyo kibazo? Uwanditse iyi nkuru hari byinshi atitayeho ngo atumenyeshe kandi azi neza ko iki kibazo kiba kiri sensible kuri benshi.

educateur yanditse ku itariki ya: 8-07-2015  →  Musubize

Njye ndabona aba bana barahubutse. Ntabwo batekereza neza. Kuko ibyo ishuli byakoze nibyo biribyo.kuko ntabwo wavanga abanyeshuli batatangire igihe kimwe. Niba abandi baratangiye muri september bo bakaza november bari bamaze kubasiga ho amezi abiri yose. Kandi ndumva iyo baza kubavanga n’abandi byari kubagora gukurikirana amasomo neza.
Birababaje kubona abana nka ba bajya mu binyamakuru batarigeze bageza ikibazo cyabo kuri AERG n’ubuyobozi bw’ishuli bakihutira kujya mu banyamakuru. Ahubwo murebe neza ko nta abantu babyihishe inyuma bashaka gusebya ikigo gusa. Kuko Farg isanzwe yohereza abana i Gitwe bakiga bakarangiza. Njye mfite baramu banjye batatu bose bahize kandi bameze neza.
Banyeshuli ni mutuze mwige, kuko muri kwihima ntabwo ari ishuli muhima. Simwe banyeshuli bambere ba FARG bize i Gitwe rero mureke gusebanya.

Vux yanditse ku itariki ya: 8-07-2015  →  Musubize

Niba hari nibibazo bajye babanza munzego z’ishuri, kuba na recteur avuga ko atunguwe kandi nabo batagaragaza kobakimugejejeho ni amakosa.

alias yanditse ku itariki ya: 8-07-2015  →  Musubize

Njye mbona hari naho abantu bakabya bakabona burikantu niyo kabagato cyangwa ntanako ugasanga hari ibyo bagize iturufu kugirango berekane ko byacitse. Arimwe abanyamakuru namwe mukwiye kubanza mwarebaneza niba ntabantu baba bihishe inyuma y’inkuru mwandika, ndatanga nk’ingero; muvuze ko mwirinze gutangaza amazina kubera umutekano wabana ese mubyukuri ni class yose cyangwa nibamwe ko hari andi makuru avugako bagenzibabo batabatumye kandi batanabimenyeshejwe ? Ese waganiriye n’inzego z’umutekano bakubwira ko ishuri ryose ariko ribibona ? Murwanda turacyafite ibibazo kandi bikenewe gukemuka niba hari nibitagenda byakemurwa ariko hatarinzwe kujya mubinyamakuru, ubundi abo banyeshuri barigusanga abayobozi, hari ushinzwe amasomo, hari Recteur ndetse na representant ese iyo mwumva ko na Recteur yatunguwe nayo makuru mwe ntacyo bibabwira ? Bagiyeyo se arabirukana ? Tujye tumenya gushaka ibisubizo. Ubwo se byaba bitaniyehe nababandi birirwa basakuza kumaradiyo mpuzamahanga aho baje ngo dukemure ibibazo nk’abanyarwanda niba binahari ! Ahubwo njye mbona abo banyeshuri bakwiye ingando.

pn yanditse ku itariki ya: 8-07-2015  →  Musubize

ibyo igitwe ntibyoroshye nibyo kwitonderwa hagakorerwa iperereza ryimbitse kuko bibaye ari ukuri abobana baba bakwiye kurenganurwape bikabere nabandi urugero kdi murwanda rwacu ntitwifuza irindi vangura ahoryatugejeje turahazi izozo c ningaruka zaryo.

alias yanditse ku itariki ya: 8-07-2015  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka