Dore ubujura bw’ibanga rikomeye ku isukari, umunyu, n’umuceri mu maduka mu Rwanda

Mu mwaka ushize mu biganiro bitegura amakuru muri Kigali Today hari umunyamakuru wagaragaje ko hari ikibazo cy’ubujura bukomeye kandi bukorwa mu ibanga mu kwiba abaguzi bahaha isukari, umunyu n’umuceri.

Buri wese yaguye mu kantu yibutse ukuntu iyo agiye guhaha ashishikazwa no guterura umufuka akajyana atibutse gushyira ku munzani ngo arebe niba ibiro byuzuye.

Ibyo byatumye abari mu nama itegura amakuru biyemeza gutangira gucukumbura imiterere y’ikibazo, maze umwe mu batangabuhamya abwira abanyamakuru ko hamwe mu hakorerwa ubwo bujura bukomeye ari mu maduka ya Nyabugogo muri Kigali.

Hari amakuru avuga ko ubwo buriganya bubera no mu bubiko bwagutse bw’ibicuruzwa mu bice bya za Nyabugogo, no mu bice bya Gatsata na Karuruma mu nkengero z’Umujyi wa Kigali.

Uwahaye amakuru Kigali Today yemeye no kujya kwereka abanyamakuru bumwe mu bubiko bw’ibicuruzwa bukorerwamo ubwo buriganya.

Umutangabuhamya agaragaza ko abacuruzi bihishe inyuma y’ubu bujura bakora mu buryo utapfa gutahura kuko bukorwa mu ibanga rikomeye kandi mu masaha ya kare cyane mu gitondo.

Agira ati, “Iyo bigeze mu masaha akazi gacogoye, hari itsinda ry’abantu ryishyurwa, rikarara ijoro ryose bafungura banasukanura imifuka y’umuceli, n’isukari, bakagabanya ibiro bike kuri buri umwe, bakabifunga mu yindi mifuka nyuma bakongera bakadoda imifuka neza.

Umutangabuhamya wacu avuga ko bujya gucya hamaze guhamburwa imifuka myinshi iba yavuye ku nganda yujuje ibiro ku buryo iba yagabanyijwemo indi ibarirwa mu magana itujuje ibiro.

Atanga urugero agira ati, “Nibura kuri buri mufuka w’umuceli n’isukari bakuraho 2kg kuri buri mufuka wa 25k hagasigaramo 23kg gusa, impamvu nyamukuru ikururira abacuruzi kwiba ikaba ari uko abaguzi batajya bibuka gupima imifuka y’ibyo baguze kuko baba babona bifunze neza”.

Kugira ngo Kigali Today ibashe gucukumbura amakuru y’impamo kuri iki kibazo cy’ubujura mu bucuruzi, byasabye nibura amezi atandatu, yigenzurira mu bubiko bw’abacuruzi bivugwa ko ari ho bukorerwa, n’uko bukorwa.

Nyuma y’ukwezi kumwe n’iminsi mike twabashije guhura n’umwe mu basore twahaye izina rya Alex mu rwego rw’Umutekano we, twumvikana ku kintu kimwe, kwinjirana mu bubiko telefone ifotora kugira ngo tubashe gufata amashusho y’uko bikorwa.

Icyo cyemezo cyanzuweho mu nama itegura amakuru muri Nyakanga umwaka ushize wa 2018, bukeye bwaho Alex yarahamagaye kugira ngo dutangire akazi.

Ati, “Nkeneye Telefone igezweho ishobora gufotora mu bubiko.”

Telefone yaratanzwe maze Alex ahana umugambi n’abanyamakuru ba Kigali Today mu saa tatu z’ijoro.

Byose byagenze neza uko byari byateguwe, Alex ashyikirizwa telefone kugira ngo atangire akazi.

Ubwo yatangiraga gukoresha iyo telefoni afata amakuru, mu minota mike Alex yagarutse kureba Abanyamakuru ba Kigali Today ababwira ko umwe mu bo bakorana yamuketse nyuma yo kumubonana telefoni ihenze itari iyo ku rwego rwabo kandi atari ayisanganywe mu kazi bisaba ko umugambi wimurirwa ku munsi ukurikiyeho.

Byaje kuba bibi kuko Abanyamakuru ba Kigali Today bahamagaye Alex telefone ye nticemo bukeye bwaho bikomeza kuba gutyo, kuko Alex yamaze iminsi itanu ataboneka.

Nyuma y’icyumweru Alex yahamagaye umunyamakuru wa Kigali Today.

Yahamagaye asa n’uwahungabanye aravuga ati “Burya rya joro baramfashe banjyana ahantu barampondagura bikomeye, ubu mfite ubwoba bwo kongera gukubitwa. Ibyo mushaka kubibona bisaba guhindura umugambi.”

Kigali Today ntiyacitse intege kuko yakomeje gushaka amakuru y’impamo ku bujura bukabije kandi bukorwa mu bwihisho bw’abacuruzi bagabanya ibiro mu mifuka cyangwa bagahindura ubwoko bw’ibyari bipfunyitse bihendutse bakabwitirira ubuhenze.

Icyakora gukorana na Alex ntibyakomeje kuko telefone ye igendanwa yageze aho ivaho burundu ntitwongera kumuca iryera.

Twakomeje urugendo rwo gushakisha ububiko bunini bw’ibicuruzwa bukorerwamo ubujura bw’ibanga bwo kugabanya no guhindura ibicuruzwa bifunze, ari nako tugenda tubona amakuru y’aho bukorerwa.

Karuruma, ni hamwe mu ho umunyamakuru wa Kigali Today yatungiwe agatoki, maze umuntu amwereka itsinda ry’abasore nka 15 bariho bakinira umupira imbere y’ububiko bwaho.

Uwo muntu yabwiye umunyamakuru ati “Aba basore ni bo bakoreshwa ako kazi. Batangira akazi mu masaha yo mu rukerera, ariko rimwe na rimwe bagatangira nka saa cyenda z’umugoroba, ariko babanza gukorana inama na ba shebuja mbere yo kwinjira bagatangira akazi.”

Abo twaganiriye bose batubwiraga ko hari agatsiko k’abacuruzi basanzwe muri ubwo bujura, ariko abatanze ayo makuru bagira ubwoba bwo kudufasha kubona amafoto y’ahabera ibyo bikorwa n’amashusho agaragaza uko bikorwa.

Umwe mu bakorera muri Nyabugogo yagize ati, “Aka ni akazi kabi. Ababikora ni abagome. Bashobora no kukugirira nabi mu gihe bamenye ko ushaka kubangamira ibikorwa byabo by’ubujura.”

Kigali Today yakomeje kugerageza kugaragaza ukuri kose k’uburyo ubwo bujura bukorwamo ariko ntibyayorohera.

PSF yabidufashijemo

Ku wa mbere tariki 30 Nzeri 2019, mu biganiro byahuje abashoramari n’urugaga rw’abikorera (PSF), urwo rugaga rwemeye ko na rwo rufite amakuru y’ubwo bujura.

Icyo gihe, umuyobozi wa PSF, Bapfakurera Robert, yagize ati “Birakabije. Bamwe mu bacuruzi barimo guhomba kubera abo batekamutwe. Tugomba guhaguruka tukarwanya ubwo buriganya”.
Zabron Gihana ucururiza mu Mujyi wa Kigali avuga ko biteye isoni kuba hari abacuruzi bijandika muri ubwo bujura butabahesha agaciro.

Agira ati, “Abaza kurangura ibicuruzwa i Kigali bakabijyana mu cyaro ni bo bahura n’igihombo kuko baba batwaye ibicuruzwa bituzuye mu cyaro. Bamaze igihe bagaragaza icyo kibazo cyo kurangura ibituzuye kugeza na n’ubu dore ko hari n’abadatinya kwiba 5kg ku mufuka wa 25kg”.

Agira ati, “Nta makuru menshi dufite ku bubiko bukorerwamo ubwo bujura kuko bukorwa mu ibanga rikomeye, ariko tuzakora ibishoboka dufatanyije kugira ngo turwanye iki kibazo”.

Umwe mu bacuruzi witwa Laurent Butera wiyemeje gukorana n’itsinda ry’abacuruzi bagamije guhiga bukware abakora ubwo bujura bagakanirwa urubakwiye, avuga ko hari amakuru batangiye kubona ku birebana n’abacuruzi bakora buriya ubujura.

Agira ati, “Bamwe batangiye kwimurira ubucuruzi bwabo hanze y’Umujyi wa Kigali, nyuma y’uko batangiye kugira amakenga y’uko tubashakisha. Biradusaba imbaraga z’abaguzi n’abandi bacuruzi kuduha amakuru kugira ngo turandure iki kibazo.”

Hari icyizere cy’uko urugaga rw’abikorera PSF ruzadufasha kurangiza akazi twatangiye kugira ngo tugaragaze kandi turandure burundu bene ibyo bikorwa n’imigambi mibisha y’abacuruzi bakora ubujura bwo kugabanya ku bicuruzwa.

Abakora bene ubwo buriganya bavugwaho no kuba bahindura ubwoko runaka bw’igicuruzwa cyari gifungiye mu mufuka bagashyiramo ikindi giciriritse, umuguzi akaba yakigura azi ko aguze ibintu bizima nyamara yagera aho abijyanye agasanga ibirimo bidahuye n’ibyo yari azi ko yaguze.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 23 )

nibatubwire ingingo y’itegeko muri LP shya ihana uwahanginse umuguzi ibicuruzwa. nange nzabagezeyo.cg KT izakore ikiganiro na RIB itugezeho ibisubizo byubu buriganya.

gasingo E.M.D yanditse ku itariki ya: 30-01-2020  →  Musubize

UBUJURA BURAKABIJE NAHANO RUBAVU BARATUJENGEREJE RIB NIBAKURIKIRANE MURAKOZE.

MUHAWENIMANA AIMABLE yanditse ku itariki ya: 12-01-2020  →  Musubize

Muraho neza. Murakoze cyane.
23/12/2018
Twaranguye toni ebyiri zo guha abantu. Muri rusange twari tuziko tugiye keishimana nabo kuri Noheli. Ariko uko twabashyize mumatsinda,tukabaha ngo bagabane umwe atware 12 kgs byarangiye hari abagenda babibura. Turumirwa tubita abajura kubintu bagiriwe neza bahawe. Nabo batwita abatekamutwe. Abatarabonye ibiro byuzuye bavugaga ko tuba twabyibyeho. Abataraje uwo munsi bahombeyemo kugirango hatagira uwubura. Ahasiga abataraje naratuvuma karahava kandi twari twabibaze neza. Bitumye menya ikibazo noneho. Nzahita mpamagara RIB kuri iyi nshuro.

Yeah yanditse ku itariki ya: 13-10-2019  →  Musubize

Ubujura ntago buri mu biribwa gusa no mubikoresho by ubwubatsi,ugura 25kg z imisumari y’amabati (cg ubundi bwoko bwi imisumari)ugasangamo 22kg,PSF na RIB nibabikurikirane

Alias yanditse ku itariki ya: 12-10-2019  →  Musubize

Ibi ni ibintu bisanzwe cyanee, ngewe nari nziko ariko inganda zikora noneho muri kuvuga ibi byo kurya muzapime imisumari muzasanga nta mufuka n’umwe wujuje ibiryo byanditseho inyuma.

Mbonimpa yanditse ku itariki ya: 11-10-2019  →  Musubize

Aho iduka ry’Irondo Shop ku Muhima rirangurira Akawunga na ho bashobora kuba babikora . Ikibazo ho bafite ni uguhindura Quality y’akawunga bagafungamo itari yo. Nagiye kugura kawunga nsangamo igiceri cy’ijana mu mufuka kandi akawunga kari karapfuye. Nkibaza niba nta huriro riri hagati y’icyo giceri no kuba umufuka warafunguwe. Biragoye kwemeza niba ari Irondo Shop Muhima ibikora cyangwa ari aho baba baranguriye

Kamayirese yanditse ku itariki ya: 11-10-2019  →  Musubize

Ibi bintu birakabije kandi turasaba ngo uzafatwa azahabwe by’intangarugero, kuko natwe byatubayeho Ku muceri, kuko turya umutanzania gusa, ariko twageze mu rugo tiwutetse tukabona ko atariwo. Umukozi niwe watubwiye ko abacuruzi bajya bahinduranya imifuka. Biteye umujinya.

Mimi yanditse ku itariki ya: 11-10-2019  →  Musubize

Nagiye muri Simba yo kuri centenary house guhaha maze kwishyura bangarurira amafaranga atuzuye ngo babuze ibiceri mbabwiye ngo niba ibyo biceri bitabonetse musubirane ibicuruzwa byanyu? Nibwo bahise banshakira ibiceri byanjye.

KT mwarakoze kugerageza kugaragaza abo bagizibanabi n’ubwo mutabashije kubigeraho neza ngo abo bagizibanabi bagakanirwa urubakwiye?

Ubuse ibi bintu ni gute RIB yaba atarabimenya ngo ibikurikirane; kereka niba aba bagizibanabi ari ibifi binini?

AK 47 yanditse ku itariki ya: 10-10-2019  →  Musubize

Rwose inzego zibishinzwe zihashye abo bacuruzi bari kwambika isura mbi inganda kuko njye singikunda umuceri bitewe nuko umuntu agura quality yajya kurya ugasanga ntaburyohe, nta mpumuro ukibaza ibyabaye ku ruganda, rwose RIB ikore akazi kuri abo bagome PSF nayo ibahane ikurikije itegeko ry’ abikorera.

Claire yanditse ku itariki ya: 10-10-2019  →  Musubize

Ibi abacuruzi barabikora.

Donat yanditse ku itariki ya: 10-10-2019  →  Musubize

birababaje kbx haribintu jyandanguranga sangantibyuzuye nkavugango yenda ni uruganda rubarwabikoze mudufashe pee ntago umuntu yakwiba kg5 ngo uzatere imbepe .

uzayisenga pacifiqwe yanditse ku itariki ya: 10-10-2019  →  Musubize

Mwarakoze cyane rwose,ikikibazo gikemutse byaba aribyiza cyane,twe aracuruza bato bato twari twarafashe gahunda yogushyiraho igiciro wabazeko umufuka wavuyeho 2kg nukuvuga 25 kg wabaraga 23 kg ukabona gushyira igiciro naho ubundi warigutaha pe.kawunga zo zari zihebuje ibindi byose.iyinkuru irimo umwuga rwose.Imana ibahe umugisha

Alice yanditse ku itariki ya: 10-10-2019  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka