Dore ubujura bw’ibanga rikomeye ku isukari, umunyu, n’umuceri mu maduka mu Rwanda

Mu mwaka ushize mu biganiro bitegura amakuru muri Kigali Today hari umunyamakuru wagaragaje ko hari ikibazo cy’ubujura bukomeye kandi bukorwa mu ibanga mu kwiba abaguzi bahaha isukari, umunyu n’umuceri.

Buri wese yaguye mu kantu yibutse ukuntu iyo agiye guhaha ashishikazwa no guterura umufuka akajyana atibutse gushyira ku munzani ngo arebe niba ibiro byuzuye.

Ibyo byatumye abari mu nama itegura amakuru biyemeza gutangira gucukumbura imiterere y’ikibazo, maze umwe mu batangabuhamya abwira abanyamakuru ko hamwe mu hakorerwa ubwo bujura bukomeye ari mu maduka ya Nyabugogo muri Kigali.

Hari amakuru avuga ko ubwo buriganya bubera no mu bubiko bwagutse bw’ibicuruzwa mu bice bya za Nyabugogo, no mu bice bya Gatsata na Karuruma mu nkengero z’Umujyi wa Kigali.

Uwahaye amakuru Kigali Today yemeye no kujya kwereka abanyamakuru bumwe mu bubiko bw’ibicuruzwa bukorerwamo ubwo buriganya.

Umutangabuhamya agaragaza ko abacuruzi bihishe inyuma y’ubu bujura bakora mu buryo utapfa gutahura kuko bukorwa mu ibanga rikomeye kandi mu masaha ya kare cyane mu gitondo.

Agira ati, “Iyo bigeze mu masaha akazi gacogoye, hari itsinda ry’abantu ryishyurwa, rikarara ijoro ryose bafungura banasukanura imifuka y’umuceli, n’isukari, bakagabanya ibiro bike kuri buri umwe, bakabifunga mu yindi mifuka nyuma bakongera bakadoda imifuka neza.

Umutangabuhamya wacu avuga ko bujya gucya hamaze guhamburwa imifuka myinshi iba yavuye ku nganda yujuje ibiro ku buryo iba yagabanyijwemo indi ibarirwa mu magana itujuje ibiro.

Atanga urugero agira ati, “Nibura kuri buri mufuka w’umuceli n’isukari bakuraho 2kg kuri buri mufuka wa 25k hagasigaramo 23kg gusa, impamvu nyamukuru ikururira abacuruzi kwiba ikaba ari uko abaguzi batajya bibuka gupima imifuka y’ibyo baguze kuko baba babona bifunze neza”.

Kugira ngo Kigali Today ibashe gucukumbura amakuru y’impamo kuri iki kibazo cy’ubujura mu bucuruzi, byasabye nibura amezi atandatu, yigenzurira mu bubiko bw’abacuruzi bivugwa ko ari ho bukorerwa, n’uko bukorwa.

Nyuma y’ukwezi kumwe n’iminsi mike twabashije guhura n’umwe mu basore twahaye izina rya Alex mu rwego rw’Umutekano we, twumvikana ku kintu kimwe, kwinjirana mu bubiko telefone ifotora kugira ngo tubashe gufata amashusho y’uko bikorwa.

Icyo cyemezo cyanzuweho mu nama itegura amakuru muri Nyakanga umwaka ushize wa 2018, bukeye bwaho Alex yarahamagaye kugira ngo dutangire akazi.

Ati, “Nkeneye Telefone igezweho ishobora gufotora mu bubiko.”

Telefone yaratanzwe maze Alex ahana umugambi n’abanyamakuru ba Kigali Today mu saa tatu z’ijoro.

Byose byagenze neza uko byari byateguwe, Alex ashyikirizwa telefone kugira ngo atangire akazi.

Ubwo yatangiraga gukoresha iyo telefoni afata amakuru, mu minota mike Alex yagarutse kureba Abanyamakuru ba Kigali Today ababwira ko umwe mu bo bakorana yamuketse nyuma yo kumubonana telefoni ihenze itari iyo ku rwego rwabo kandi atari ayisanganywe mu kazi bisaba ko umugambi wimurirwa ku munsi ukurikiyeho.

Byaje kuba bibi kuko Abanyamakuru ba Kigali Today bahamagaye Alex telefone ye nticemo bukeye bwaho bikomeza kuba gutyo, kuko Alex yamaze iminsi itanu ataboneka.

Nyuma y’icyumweru Alex yahamagaye umunyamakuru wa Kigali Today.

Yahamagaye asa n’uwahungabanye aravuga ati “Burya rya joro baramfashe banjyana ahantu barampondagura bikomeye, ubu mfite ubwoba bwo kongera gukubitwa. Ibyo mushaka kubibona bisaba guhindura umugambi.”

Kigali Today ntiyacitse intege kuko yakomeje gushaka amakuru y’impamo ku bujura bukabije kandi bukorwa mu bwihisho bw’abacuruzi bagabanya ibiro mu mifuka cyangwa bagahindura ubwoko bw’ibyari bipfunyitse bihendutse bakabwitirira ubuhenze.

Icyakora gukorana na Alex ntibyakomeje kuko telefone ye igendanwa yageze aho ivaho burundu ntitwongera kumuca iryera.

Twakomeje urugendo rwo gushakisha ububiko bunini bw’ibicuruzwa bukorerwamo ubujura bw’ibanga bwo kugabanya no guhindura ibicuruzwa bifunze, ari nako tugenda tubona amakuru y’aho bukorerwa.

Karuruma, ni hamwe mu ho umunyamakuru wa Kigali Today yatungiwe agatoki, maze umuntu amwereka itsinda ry’abasore nka 15 bariho bakinira umupira imbere y’ububiko bwaho.

Uwo muntu yabwiye umunyamakuru ati “Aba basore ni bo bakoreshwa ako kazi. Batangira akazi mu masaha yo mu rukerera, ariko rimwe na rimwe bagatangira nka saa cyenda z’umugoroba, ariko babanza gukorana inama na ba shebuja mbere yo kwinjira bagatangira akazi.”

Abo twaganiriye bose batubwiraga ko hari agatsiko k’abacuruzi basanzwe muri ubwo bujura, ariko abatanze ayo makuru bagira ubwoba bwo kudufasha kubona amafoto y’ahabera ibyo bikorwa n’amashusho agaragaza uko bikorwa.

Umwe mu bakorera muri Nyabugogo yagize ati, “Aka ni akazi kabi. Ababikora ni abagome. Bashobora no kukugirira nabi mu gihe bamenye ko ushaka kubangamira ibikorwa byabo by’ubujura.”

Kigali Today yakomeje kugerageza kugaragaza ukuri kose k’uburyo ubwo bujura bukorwamo ariko ntibyayorohera.

PSF yabidufashijemo

Ku wa mbere tariki 30 Nzeri 2019, mu biganiro byahuje abashoramari n’urugaga rw’abikorera (PSF), urwo rugaga rwemeye ko na rwo rufite amakuru y’ubwo bujura.

Icyo gihe, umuyobozi wa PSF, Bapfakurera Robert, yagize ati “Birakabije. Bamwe mu bacuruzi barimo guhomba kubera abo batekamutwe. Tugomba guhaguruka tukarwanya ubwo buriganya”.
Zabron Gihana ucururiza mu Mujyi wa Kigali avuga ko biteye isoni kuba hari abacuruzi bijandika muri ubwo bujura butabahesha agaciro.

Agira ati, “Abaza kurangura ibicuruzwa i Kigali bakabijyana mu cyaro ni bo bahura n’igihombo kuko baba batwaye ibicuruzwa bituzuye mu cyaro. Bamaze igihe bagaragaza icyo kibazo cyo kurangura ibituzuye kugeza na n’ubu dore ko hari n’abadatinya kwiba 5kg ku mufuka wa 25kg”.

Agira ati, “Nta makuru menshi dufite ku bubiko bukorerwamo ubwo bujura kuko bukorwa mu ibanga rikomeye, ariko tuzakora ibishoboka dufatanyije kugira ngo turwanye iki kibazo”.

Umwe mu bacuruzi witwa Laurent Butera wiyemeje gukorana n’itsinda ry’abacuruzi bagamije guhiga bukware abakora ubwo bujura bagakanirwa urubakwiye, avuga ko hari amakuru batangiye kubona ku birebana n’abacuruzi bakora buriya ubujura.

Agira ati, “Bamwe batangiye kwimurira ubucuruzi bwabo hanze y’Umujyi wa Kigali, nyuma y’uko batangiye kugira amakenga y’uko tubashakisha. Biradusaba imbaraga z’abaguzi n’abandi bacuruzi kuduha amakuru kugira ngo turandure iki kibazo.”

Hari icyizere cy’uko urugaga rw’abikorera PSF ruzadufasha kurangiza akazi twatangiye kugira ngo tugaragaze kandi turandure burundu bene ibyo bikorwa n’imigambi mibisha y’abacuruzi bakora ubujura bwo kugabanya ku bicuruzwa.

Abakora bene ubwo buriganya bavugwaho no kuba bahindura ubwoko runaka bw’igicuruzwa cyari gifungiye mu mufuka bagashyiramo ikindi giciriritse, umuguzi akaba yakigura azi ko aguze ibintu bizima nyamara yagera aho abijyanye agasanga ibirimo bidahuye n’ibyo yari azi ko yaguze.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 23 )

Mana weeeee! Mperutse kugura amavuta yoguteka akajerekani gafunze neza bisanzwe ngeze muruho nsanga harimo amazi.

Birababaje kd rwose bibaho kko ntamuguzi numwe ujya abanza gupima umuceri cg ikindi kintu aguze umufuka.

No guhindura quality bibaho. Uzikugura umuceri (umutanzaniya) ukabibona neza ko bawudashye mu mufuka wawo wawuteka ukumva siwo.

Ababikora rwose bashakishwe bafatwe kd bakanirwe urubakwiye bidakabije.

KAGOYIRE yanditse ku itariki ya: 10-10-2019  →  Musubize

Mwaramutse neza.
Iki kibazo gikwiye gushyikirizwa RIB ubundi igakora akazi kabo. PSF ntishinzwe iperereza ntanicyo yageraho ishatse kurikora kuko ntabuzobere ifite. Ahubwo, babishyikirije RIB, icyumweru ni cyinshi cyane. Ibaze gukurikirana ahaguriwe umuceri utuzuye. Ubwo se bahayoberwa koko? Muri abo gushimirwa Kigali Today. Mwakoze akazi keza kandi amakuru mufite arahagije ngo abo Bajura bafatwe.

Guillaume yanditse ku itariki ya: 10-10-2019  →  Musubize

Ibi njye narabyiboneye ubwo umucuruzi yashakaga ngo kunyereka ko umuceri ari mwiza ubwo nari ngiye kugura umufuka w’umuceri Wa 25kg. Yafashe umuduka ajombaho urutiki ahagana munsi hahise hameneka nk’irobo ahita abyiringizaho ikiganza harasubirana kuburyo utamenya ko hari icyavuyemo. Nahise nibuka ko hari umuceri nigeze kugura nkasangamo 22kg gusa. Abacuruza detail bo nibo babihomberamo cyane. Ubu bujura amaduka menshi aranguza arabukora cyane. Ku muceri ho biroroshye cyane kuko singombwa gufungura umufuka. PSF, POLICE, RRA, MINICOM nibatabare pe kuko abaguzi babihomberamo cyane. Gusa mbona abacuruzi bagomba gutegekwa kugirkugira iminzani minini kuburyo uguze wese abanza gupima ibyo atwaye naho kureba ku mifuka ngo ni ibiro (kg) ibi nibi bigacika burundu.

Pascal yanditse ku itariki ya: 10-10-2019  →  Musubize

Abantu barahashiriye abacuruzi baciriritse bo barumiwe rubanda rugufi bo bakora munganda baragowe gukorera umuhinde cg umushinwa nukubura ukugira nahubundi ntamishahara bagira

Andou yanditse ku itariki ya: 10-10-2019  →  Musubize

Abaguzi bararengana henshi ndabasabye muzajye Simba ya Kicukiro murebe ukuntu bakugurisha ibyo udakeneye ngo nta biceri bagira byo kugarura kandi ibi bibame igihe aho bategeka Abaguzi gufata ibintu bidasaba bihwanye n’inoti rwose turabasabye muzadukurikiranire iki kibazo kuko kiratubangamiye kandi kimaze igihe. Ese biremewe ko ubwira umuguzi ko nta biceri ugira ukwezi kugabirana, abiri, atatu,...

Umusomyi yanditse ku itariki ya: 10-10-2019  →  Musubize

Nibyo rwose nawe we Amakarito y’ amasabune ya Panga yazagamo amarati muracyayasangamo she ?

Moi yanditse ku itariki ya: 10-10-2019  →  Musubize

Babandise botsa inka bakabeshya ngo Bridgette nizihene

Abagikoresha yaminzani yazamanise ikata5kg

Abakora inzogase bakabeshya ngo nibitiki kdi ari isukari umubirizi

Abateka amandazise bakavanga kawunga ifu yibyumbati nifarini

Abateka ibati bagashyiramo twadusukari tuba dufunze mumashashi mumishumi(sukarigru)kdi ngo dutera cancer

Abashinwa se mugice cyahariwe inganda masoro bohereza produit nimyanda ya toilette mumigezi nibimbwa byapfuye bakabiseseka munsi yibiraro

PSF izaze inagenzure imishahara yabakozi cyane cyane munganda kuko biteye isoni nigute umuntu yahembwa 30.000fr kukwezi akaba ikigaki cyane cyane inganda zabashinoi nabahinde izikorimyenda niza biswi

Alias yanditse ku itariki ya: 9-10-2019  →  Musubize

Barebe no ku mafumbire,naho nibyo byibereyemo

Isheja yanditse ku itariki ya: 9-10-2019  →  Musubize

Ibi rwose byambayeho umuntu ngo ampaye.umuceli wa tzd kumbi ampaye kigoli

Gatimbiri yanditse ku itariki ya: 9-10-2019  →  Musubize

Abantu bakira badakoze AMANYANGA nibo bake.Byerekana ukuntu abantu nyamwinshi badatinya Imana itubuza.
Bariba,barabeshya,barya ruswa,barasambana,etc...
Nubwo ababikora ari billions,ntibizabuza Imana kubarimbura ku munsi wa nyuma nkuko Imigani 2,imirongo ya 21 na 22 havuga.Gukora ibyo Imana itubuza kugirango ukire cyangwa wishimishe,nyamara ejo uzapfa bakakujyana I Rusororo kandi ntuzazuke ku munsi wa nyuma,ni ukutagira ubwenge.Muli Matayo 16 umurongo wa 26,Yesu yabajije abantu ati:"Byakumarira iki gukira cyane hanyuma ukazabura ubuzima bw’iteka?".Ntitugashukwe n’amafaranga cyangwa ibyubahiro.Turabisiga tukajya mu gitaka.Abakora ibyo Imana idusaba,izabazura ibahe ubuzima bw’iteka muli Paradizo.Ni Yesu ubwe wabivuze muli Yohana 6,umurongo wa 40.

gatera yanditse ku itariki ya: 9-10-2019  →  Musubize

Iyinkuru ninyamwuga kabisa, dore itangazamakuru dukeneye, Noneho nuko mutazi ibibera Rusizi, uragura umuceri wumutanzania wagera Murugo wateka ugasanga nibintu bisa numuceri Ariko utamenya ubwoko, PSF na leta nibahagurukire iki kibazo badutabare! Wagera kumata Noneho, bikaba unindo!!!

Nganji Gilbert yanditse ku itariki ya: 9-10-2019  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka