Umunyarwenya Michaël Sengazi yatwaye "RFI talent du rire" ya 2019

Akanama nkemurampaka ka "RFI talents du rire" kemeje ko umunrwenya ukomoka mu Rwanda n’i Burundi, Michaël Sengazi, ari we watsindiye iki gihembo ku nshuro yacyo ya gatanu gitanzwe.

Michaël Sengazi azashyikirizwa iki gihembo kuwa gatandatu tariki 7 Ukuboza 2019, mu ngoro y’umuco i Abidjan muri Côté d’Ivoire, mu iserukiramuco ryitwa ‘Abidjan capitale du rire’.

RFI talent du rire ni igihembo cyatangijwe n’umunyarwenya Mamane, kigahabwa abanyempano bashya umwe muri Afrika undi mu birwa bya Caraïbe ndetse n’ibihugu byo ku nyanja y’Abahinde.

Iki gihembo giherekezwa n’ama euros 4,000 angana na miliyoni enye zirenga z’amafaranga y’u Rwanda.

Umunyarwenya akaba n’umunyamategeko, Michaël Sengazi ni we Munyarwanda wa mbere utwaye iki gihembo nyuma ya bagenzi be Basseek Fils Miséricorde Umunya-Cameroun muri 2015, Moussa Petit Sergent wo muri Burkina Faso muri 2016, Ronsia wo muri Repuburika iharanira demukarasi ya Kongo muri 2017, ndetse na Les zinzins de l’art bo muri Côte d’Ivoirebagitwaye muri 2018.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka