Umukecuru wavuze ‘Indaya Mbaya’ yakusanyirijwe amafaranga n’abantu atazi

Nyiransabimana Beatrice wamamaye kubera imbuga nkoranyambaga bakaza no kumwita akazina ka ‘Mama Mbaya’ ni we wavuze interuro ivuga iti “Aha mbana n’ibiraya…. Indaya mbaya…” isura ye yamenywe na benshi bituma hari abashaka kumenya imibereho y’uyu mubyeyi, bamwe bamuteranyiriza amafaranga.

Nyiransabimana yashimishijwe n'ubufasha akomeje kugezwaho n'abantu nyamara bataziranye (Ifoto: DC TV)
Nyiransabimana yashimishijwe n’ubufasha akomeje kugezwaho n’abantu nyamara bataziranye (Ifoto: DC TV)

Nyiransabimana arubatse akaba afite umugabo n’abana umunani. Atuye i Kigali mu Karere ka Kicukiro mu Busanza ahazwi nko muri Gashyushya. Nyiransabimana yabwiye Kigali Today ko ari umubyeyi utifashije utunzwe no guca inshuro akabona ibiryo byo gutunga abana barindwi agaburira dore ko undi wa munani yubatse urugo.

Uyu mubyeyi utari uzi ko ikiganiro yagiranye n’umunyamakuru wa TV 1 cyamamaye, yabwiye umunyamakuru wa Kigali Today ko ari we uca inshuro yo gutunga urugo kuko umugabo bashakanye yagize ubumuga nyuma yo kuvunika umugongo.

Nyiransabimana yagize ati “Jyewe mfite abana umunani uw’imfura yarubatse, mbana na barindwi, baracyari mu mashuri abanza, nkagira n’abuzukuru 3. Umugabo wanjye ntabasha kuva aho ari yavunitse umugongo. Twari tubayeho nabi akenshi tukanaburara.”

Nyuma y’uko amashusho y’uyu mubyeyi yamamaye, bamwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga bayobowe n’umusore wiyise The Cat Vevo250, bihaye intego yo kumuteranyiriza amafaranga abandi biyemeza kumushakira inzu iciriritse yo kubamo kuko ubusanzwe aba mu kazu kari mu kibanza yatijwe n’umukire kandi ngo ashobora kumutungura akakamuvanamo igihe yaba ashaka kwiyubakira ikibanza.

Muri iyi minsi, ubukangurambaga bwatangijwe na The Cat Vevo bumaze guha uyu mubyeyi amafaranga arenga ibihumbi magana atatu by’u Rwanda (300,000Rwf), kandi abamufasha baracyakomeje.

Uyu mubyeyi yagize ati “Ubu ndashimira cyane abantu bose bamfashije ubu sinkiburara ndetse ndanateganya ko amafaranga nabonye asaga ibihumbi 300rwf nayashyira mu mushinga wo gucuruza imbuto y’ibishyimbo kugira ngo mbashe kwiteza imbere.”

Ubuzima ngo bwari bumugoye ariko arateganya gutangira umushinga uzamufasha kwibeshaho abikesheje ubufasha yahawe n'abantu batandukanye (Ifoto: DC TV)
Ubuzima ngo bwari bumugoye ariko arateganya gutangira umushinga uzamufasha kwibeshaho abikesheje ubufasha yahawe n’abantu batandukanye (Ifoto: DC TV)

Mu gace uyu mubyeyi atuyemo, ngo hari abahinzi benshi bakenera kugura imbuto y’ibishyimbo, bikaba ari byo byatumye atekereza ko acuruje imbuto y’ibishyimbo yafasha aba bahinzi na we akiteza imbere.

Aganira na Kigali Today, The Cat Vevo wayoboye igikorwa cyo gufasha uyu mubyeyi, yagize ati “Nakomeje kubisabwa n’abafana b’imbuga nkoranyambaga, menye ko asanzwe abayeho nabi mfata icyemezo turabitangiza.”

Ubukangurambaga nk’ubu si ubwa mbere The Cat Vevo abukoreye ku mbuga nkoranyambaga, kuko ari na we watangije igitekerezo cyo gufasha D’Amour uzwi muri sinema nyarwanda. Akoresheje Instagram, abamukurikira bateranyije arenga miliyoni icyenda bayashyikiriza uyu musore ariko ayakoresha ibikorwa bihabanye no kwivuza, ibintu ngo byaciye intege cyane The Cat wari wamufashije kuyakusanya.

Ubu ni bwo butumwa uwitwa The Cat Vevo 250 yanyujije kuri Instagram busaba abantu guha ubufasha Nyiransabimana
Ubu ni bwo butumwa uwitwa The Cat Vevo 250 yanyujije kuri Instagram busaba abantu guha ubufasha Nyiransabimana
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

IRI niryo dini ryukuri abitanze muftei urukundo inconditionnelle kandi nirwo Imana yemera kwitanga ntacyo ugendeyeho nuwo mutazi! ndabashimye

alias kidamage yanditse ku itariki ya: 5-10-2019  →  Musubize

iyi nkuru yuyu mucecuru mutugejejeho ni nziza kd reka abantu dukomeze tugire umutima wogufashanya murakoze dukunda inkuru zanyu mutugezaho.

Rebero jean chrysostome yanditse ku itariki ya: 4-10-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka