Musanze: Barasaba ko impano yo kwigana inyamaswa yatezwa imbere

Urubyiruko rwo mu karere ka Musanze rwumvise ubuhanga bwa Paul Jacques usubiramo amajwi y’inyamaswa zitandukanye rusanga ari impano idasanzwe ikwiye gutezwa imbere cyane cyane mu rubyiruko narwo rukaba rwayigishwa kugira ngo itazazima.

Paul Jacques w’imyaka 53 ukomoka mu karere ka Nyamasheke ni umusaza uzi gutera urwenya ugasanga abantu basesetse, akavuga ko iyo mpano yayize akiri umwana muto akagenda ayikurana.

Yemeza ko ibanga yihariye ryatumye abasha gusubiramo amajwi y’inyoni n’inyamaswa hafi ya zose ari uko yirinze kunywa inzoga kuva akiri umwana muto kugeza magingo aya, bituma ijwi rye risohoka uko abyifuza.

Paul Jacques avuga ko ubuhanzi bwe nta musaruro bumuha.
Paul Jacques avuga ko ubuhanzi bwe nta musaruro bumuha.

Ubwo yari mu Karere ka Musanze avunguriraho Abanyamusanze ku mpano ye, abaturage cyane cyane urubyiruko rwavuze ko ari impano nziza ituma abantu bishima bityo rugasaba ko nayo yatezwa imbere mu bana bakiri bato.

Umusore umwe agira ati “Nabonye ari impano nziza ituma abantu baseka ku buryo umuntu nta gahinda wagira. Ariko impano ye iracyacibwa amazi kuko itazwi mu gihugu cyose kandi ari nziza cyane, Leta nimufashe ayisakaze mu bana bato”.

Sigineza Fiston na we agira ati “nasaba nka Leta ko ni bakoresha ibintu bya Leta bajya bamuhamagara akazajya aza akagaragaza impano ye akagira n’abandi bantu azamura (abana)”.

N’ubwo Jacques,wigeze no kugirana ikiganiro kirambuye na Kigali today mu buryo bw’amashusho, ari we wenyine ufite iyo mpano mu gihugu, ngo nta kintu kigaragara imumariye kuko amara nk’amezi atatu nta kiraka yari yabona kandi n’amafaranga ahabwa nayo ngo ni make cyane ku buryo ntacyo amumarira.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka