Abanyarwenya ba Comedy Knights bari gukorera ibitaramo kuri Instagram

Itsinda ry’abanyarwenya rya ‘Comedy Knights’ barimo Prince, George, Babou, Herve na Michael, muri #GumaMuRugo ntabwo bicaye ahubwo bari gukoresha ikoranabuhanga ngo basusurutse abakunda urwenya.

Abanyarwenya bagize ‘Comedy Knights' bari gususurutsa abantu bifashishije Instagram
Abanyarwenya bagize ‘Comedy Knights’ bari gususurutsa abantu bifashishije Instagram

Umwe mu bagize iri tsinda, Babou, avuga ko nubwo gukoresha ibitaramo byahagaze mu rwego rwo kwirinda Coronavirus, bo batekereje icyo bakora ngo bamare irungu abantu bari mu ngo.

Ati “Muri iki gihe turi kureba ukuntu irungu ritatwicira mu rugo. Nkuko turi batanu buri umwe muri twe afata umunsi umwe akajya kuri instagram agakora, akaganiriza abamukurikiye ashobora no guhamagara undi muntu basetsa abandi”.

Babou yavuze ko imibare y’abareba urwenya kuri live (imbonankubone) za instagram ari benshi, yaba abareba mu gihe biri kuba ako kanya cyangwa se abareba nyuma byarangiye.

Avuga ko imibare yo kuva kuwa Gatatu w’iki cyumweru batangira, abamukurikiye bararenga igihumbi ku munsi.

Prince, umunyarwenya wakoze ku munsi wa mbere, avuga ko gusetsa abantu utareba bigorana.

Ati “Gusetsa abantu utareba ngo wumve uko baseka biragoranye ariko iyo umuntu yagiye akora ibitaramo imbere y’abantu, kuri televiziyo ibyo bigenda bifasha kwitegura no kumenya uko ukora”.

Prince yanavuze ko ibintu byose bigira ibyiza byabyo kuko ubu abantu benshi batajya babona uburyo bwo kuza mu bitaramo ubu bari kubikurikirana bicaye hamwe, yaba abo mu ntara n’ahandi.

Aba banyarwenya bavuga ko iyo gahunda yo gukorera kuri instagram bazakomeza kuyikora muri iki gihe cya guma mu rugo.

Ubu hamaze gukora Prince, George na Babou hasigaye Herve na Michael.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka