Abanyarwenya ba Comedy Knights bari gukorera ibitaramo kuri Instagram
Itsinda ry’abanyarwenya rya ‘Comedy Knights’ barimo Prince, George, Babou, Herve na Michael, muri #GumaMuRugo ntabwo bicaye ahubwo bari gukoresha ikoranabuhanga ngo basusurutse abakunda urwenya.
- Abanyarwenya bagize ‘Comedy Knights’ bari gususurutsa abantu bifashishije Instagram
Umwe mu bagize iri tsinda, Babou, avuga ko nubwo gukoresha ibitaramo byahagaze mu rwego rwo kwirinda Coronavirus, bo batekereje icyo bakora ngo bamare irungu abantu bari mu ngo.
Ati “Muri iki gihe turi kureba ukuntu irungu ritatwicira mu rugo. Nkuko turi batanu buri umwe muri twe afata umunsi umwe akajya kuri instagram agakora, akaganiriza abamukurikiye ashobora no guhamagara undi muntu basetsa abandi”.
Babou yavuze ko imibare y’abareba urwenya kuri live (imbonankubone) za instagram ari benshi, yaba abareba mu gihe biri kuba ako kanya cyangwa se abareba nyuma byarangiye.
Avuga ko imibare yo kuva kuwa Gatatu w’iki cyumweru batangira, abamukurikiye bararenga igihumbi ku munsi.
Prince, umunyarwenya wakoze ku munsi wa mbere, avuga ko gusetsa abantu utareba bigorana.
Ati “Gusetsa abantu utareba ngo wumve uko baseka biragoranye ariko iyo umuntu yagiye akora ibitaramo imbere y’abantu, kuri televiziyo ibyo bigenda bifasha kwitegura no kumenya uko ukora”.
Prince yanavuze ko ibintu byose bigira ibyiza byabyo kuko ubu abantu benshi batajya babona uburyo bwo kuza mu bitaramo ubu bari kubikurikirana bicaye hamwe, yaba abo mu ntara n’ahandi.
Aba banyarwenya bavuga ko iyo gahunda yo gukorera kuri instagram bazakomeza kuyikora muri iki gihe cya guma mu rugo.
Ubu hamaze gukora Prince, George na Babou hasigaye Herve na Michael.
Inkuru bijyanye na: Coronavirus
- Kigali: Umuyobozi w’Umudugudu yemerewe gutanga uruhushya rwo kujya kwivuza
- Mu Rwanda abantu 2 bishwe na COVID-19, habonetse abanduye bashya 328
- Abanyeshuri bahagaritse amasomo muri Kigali bashobora kuzongererwa igihe cyo kwiga
- Abakuze n’abafite uburwayi bukomeye muri Kigali bapimwe Covid-19
- Musanze: Polisi yafashe abantu 13 yasanze mu cyumba bari mu birori
- Mu Rwanda abantu 7 bishwe na COVID-19, habonetse abanduye bashya 204
- MINISANTE irasaba abayobozi b’ibitaro gutegura amatsinda azakingira COVID-19
- Kigali: Menya abihutirwa bagomba guhabwa ibiribwa muri iyi Guma mu rugo
- Mu Rwanda abantu 3 bishwe na COVID-19, habonetse abanduye bashya 273
- Umufaransa Remy Julienne wamamaye muri filime za James Bond yishwe na Covid-19
- Burera: Izuba, imvura na COVID-19 byabangamiye ubuhinzi
- Mu Rwanda abantu 9 bishwe na COVID-19, habonetse abanduye bashya 310
- Inkingo Miliyoni za Covid-19 ziragera mu Rwanda muri Gashyantare
- Rwarutabura (Nyamirambo) Kwirinda Coronavirus bisa n’aho bitabareba: Amafoto + Video
- Mu Rwanda abantu 5 bishwe na COVID-19, habonetse abanduye bashya 312
- Amakuru y’uwanduye COVID-19 azajya amenyeshwa abayobozi b’aho atuye
- Kigali: Bamwe kuguma mu rugo babigize ibihuha. Dore uko byifashe mu mafoto
- AS Muhanga yasubitse amasezerano y’abakozi
- Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga wa Zimbabwe yahitanywe na Covid-19
- Hari abatorohewe no kugera mu rugo saa kumi n’ebyiri, abakora ingendo za ngombwa barafashwa
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|