Abaje muri Kings of Comedy barasaba gushyigikira abanyarwenya b’Abanyarwanda
Abanyarwenya (comedians) baje baturutse Uganda na Kenya kwitabira igitaramo cya Kings of Comedy gitegurwa na MTN barashishikariza Abanyarwanda gushyigikir¬¬¬¬a abanyarwenya bo mu Rwanda bakitabura ibitaramo baba bateguye, kubatera inkunga, ndetse no kutabagereranya n’abandi banyarwenya bo mu bindi bihugu.
Ubwo aba banyarwenya baganiraga n’abanyamakuru mu nama yabahuje mbere gato y’uko igitaramo kiba, bemeje ko mu Rwanda hari impano banasaba Abanyarwanda gushyigikira izo mpano.
Kansiime Ann, Umunya-Ugandakazi usanzwe amenyerewe cyane mu rwenya yasabye MTN n’abandi baterankunga, abanyamakuru ndetse n’Abanyarwanda muri rusange guha agaciro impano y’Abanyarwanda b’abanyarwenya (comedians) by’umwihariko ndetse n’abahanzi.

Yagize ati: “aba comedians banyu ni abahanga cyane ahubwo ni mwe musabwa kubafasha no kubaba hafi. Ibi ndabivuga no ku bahanzi kuko bafite byose. Bafite MTN, bafite amasosiyete y’itumanaho menshi, bafite namwe banyamakuru...”.
Kansiime kandi yakomeje asaba abari bari aho kwirinda kugereranya abahanzi b’urwenya (comedians) hamwe n’abahanzi baririmba. Yagize ati: “...kandi mwirinde kugereranya abacomedians banyu n’abahanzi banyu kuko nimubikora gutyo ntimuzabareba, ntimuzanabatera inkunga...”.
Aba comedians b’Abanyarwanda bari bahagarariwe na Arthur Nkusi, Kansiime yabagiriye inama yo kudacika intege kuko gutera imbere no kumenyekana atari ibintu by’umunsi umwe.

Yitanzeho urugero ko amaze imyaka itanu akora umwuga wo gusetsa ariko akaba yaramenyekanye mu Rwanda mu mwaka ushize. Anahamya ko no muri Uganda atahise amenyekana cyane.
Bagenzi be banyuranye harimo Patrick Salvado, Ronny Nsengiyumva, Navio usanzwe ari umuraperi mu gihugu cya Uganda n’abandi, bakomeje bunga mu rya mugenzi wabo Kansiime bashishikariza abanyarwenya b’Abanyarwanda kudacika intege ndetse banakangurira Abanyarwanda gutera inkunga aba banyarwenya.
Nkusi Arthur nk’uwari waserukiye abanyarwenya ba hano mu Rwanda, yadutangarije ko yishimiye cyane kuba ariwe waserukiye u Rwanda kandi ko afite inshingano zo kwerekana ko no mu Rwanda hari abanyarwenya kandi bakomeye kuruta uko babitekereza.

Arthur Nkusi yagize ati: “ubundi iyi King of Comedy show ni iy’abacomedians ba mbere ba mbere mu gihugu cyabo. Kuba ari njye batumiye ntabwo navuga ko ari njye wa mbere of course mfite abandi bahungu dukorana ariko ni uko ari njye wabonye uwo mugisha kandi kuba ndi hariya nka Arthur muri Comedy Night ndi ku representinga aba comedians bose bo mu Rwanda kuko bose ntabwo bari kuhajya. So nk’uko ubushize ari David wari uhari ubu ninjye uhari kandi nabyishimiye...”.
Imyidagaduro y’urwenya (comedy) mu Rwanda iracyari hasi cyane ugereranyije n’iyo mu bihugu duturanye ndetse kandi usanga mu Rwanda bashaka kuyigereranya n’iyo hanze bityo ugasanga bavuga ko Abanyarwanda nta kigenda. Ibi rero nibikomeza ntabwo imyidagaduro yo mu Rwanda izatera imbere kandi nyamara hari abahanzi bashoboye.
Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|