Yanga yitabye Imana
Nkusi Thomas wamamaye cyane ku izina rya ‘Yanga’ mu gusobanura amafilimi mu rurimi rw’Ikinyarwanda, yitabye Imana azize uburwayi.
Inkuru y’urupfu rwa Yanga yamenyekanye kuri uyu wa Gatatu tariki ya 17 Kanama 2022, amakuru akavuga ko yazize uburwayi, akaba yaguye muri Afurika y’Epfo.
Nkusi Thomas amaze igihe yarahagaritse ibikorwa byo gusobanura Filimi, ahubwo yari asigaye agaragara atanga ubuhamya ko yahindutse umurokore, ko kumenya Imana byamufashije guhindura imyitwarire ndetse ahitamo no guhagarika aka kazi ke yakoraga ka buri munsi kari kamutunze.
Ubu nta kandi kazi kazwi yakoraga kuko ibikorwa byo gusobanura amafilimi mu Kinyarwanda, byakorwaga n’abandi bantu batandukanye.
Ku mbuga nkoranyambaga hatambutse ubutumwa bw’umubabaro buvuga ku rupfu ry’uyu Nkusi Thomas, witabye Imana bitunguranye, akaba yaguye muri Afurika y’Epfo aho yari amaze iminsi arwariye.
Yanga yamamaye mu gusobanura Filimi zari zigezweho hagati y’umwaka wa 2000 na 2013.
Ibitekerezo ( 20 )
Ohereza igitekerezo
|
yanga Imana imwakire mubayo yatugezaho agasobanuye hano iwacyu congo
mana nyagasani wumve ubusabe bwacu umutuze aheza wadusezeranyije
Urupfu tugendana narwo.Tuge duhora twiteguye.Ni iki twakora?Ntitukumve ko ubuzima gusa ari ugushaka amafaranga,shuguri,politike,ibyubahiro,etc...Nkuko imana yaturemye ibidusaba,tujye dushaka ubwami bw’imana cyane,twe kwibera gusa mu gushaka iby’isi.Abumvira iyo nama,nibo imana izazura ku munsi wa nyuma,ikabaha ubuzima bw’iteka.Abibera mu by’isi gusa,bible yerekana ko batazazuka.Ntitukemere ababeshya ko upfuye aba yitabye imana.Siko bible ivuga.
Tujye tubaho nkaho uwo munsi waba uwacu wa nyuma mu buzima.
Umunyabwenge Salomon mu mubwiriza 3:1-2 agira ATI:
[1]Ikintu cyose kigenerwa igihe cyacyo, n’icyagambiriwe munsi y’ijuru cyose gifite umwanya wacyo.
[2]Hariho igihe cyo kuvuka n’igihe cyo gupfa, igihe cyo gutera n’igihe cyo kurandura ibikūri.
Arikose nigute twabura intwari 2 umunsumwekoko?basuzume ububurwayi bwadutwaye abantu niba ntabagiranabi babirinyumap!
RIP nkusi Thomas
Muduhe amakuru yanyayo
RIP MUVANDI