Yanga yitabye Imana
Nkusi Thomas wamamaye cyane ku izina rya ‘Yanga’ mu gusobanura amafilimi mu rurimi rw’Ikinyarwanda, yitabye Imana azize uburwayi.

Inkuru y’urupfu rwa Yanga yamenyekanye kuri uyu wa Gatatu tariki ya 17 Kanama 2022, amakuru akavuga ko yazize uburwayi, akaba yaguye muri Afurika y’Epfo.
Nkusi Thomas amaze igihe yarahagaritse ibikorwa byo gusobanura Filimi, ahubwo yari asigaye agaragara atanga ubuhamya ko yahindutse umurokore, ko kumenya Imana byamufashije guhindura imyitwarire ndetse ahitamo no guhagarika aka kazi ke yakoraga ka buri munsi kari kamutunze.
Ubu nta kandi kazi kazwi yakoraga kuko ibikorwa byo gusobanura amafilimi mu Kinyarwanda, byakorwaga n’abandi bantu batandukanye.
Ku mbuga nkoranyambaga hatambutse ubutumwa bw’umubabaro buvuga ku rupfu ry’uyu Nkusi Thomas, witabye Imana bitunguranye, akaba yaguye muri Afurika y’Epfo aho yari amaze iminsi arwariye.
Yanga yamamaye mu gusobanura Filimi zari zigezweho hagati y’umwaka wa 2000 na 2013.
Ohereza igitekerezo
|
YANGA WE WAGIYE TUKIGUKENEYE IMANA IGUHE IRUHUKO RIDASHIRA NDUMUKUKUNZI WAWE NDI UGANDA
RIP BASIRIKARI BACU TUZABAKUMBURA
IMANA yakireneza yanga twamukundagacyane gusabiteyeagahinda twihanganetwese murirusange ntakundi twabigira
yanga bravan imana ibahe kuruhuka amahoro
rip muvand
Yewe biteyagahindapee nimbabyabaye nakundi imana imwakire
IMANA IMUHE IRUHUKO IDASHIRA YANGA YATUMAZE IRUNGU PE.
akr wasanga iyo dupfuye turya aheza kuko hapfa abeza gusa
Tanga niwowe watumye nkunda filime kubgo gusobanura kwawe,warumuhanga ariko aragiye,imana Ibane nawe iteka ryose,To God be the glory forever.
Yewe nihatali twese niyo nzira yanyuma. IMANA imwakire kwl nongaha 🇧🇮 twamukundaga
Imana imwacire mubayo twamukundaga
Yvan Bravan na Nkusi Thomas(YANGA) imana ibakire mubayo urwanda rubuze intwari zikomeye ariko ntakundi muruhukire mumahoro abasigaye mwihangange kandi mukomere kwisi turabagenzi