YAGO TV SHOW Channel yagarutse, nyirayo akomoza ku babiri inyuma

Umunyamakuru Nyarwaya Innocent wamamaye ku izina rya ‘Yago’ ari na ryo yitiriye umuyoboro we wa YouTube, YAGO TV SHOW, ari mu byishimo byinshi nyuma y’uko umuyoboro we wa YouTube wari umaze ibyumweru hafi bitatu warakuweho, wongeye kugaruka.

Nyarwaya Innocent ‘Yago' yashimiye abamwihanganishije n'abamufashije kugira ngo umuyoboro we wo kuri YouTube ugaruke
Nyarwaya Innocent ‘Yago’ yashimiye abamwihanganishije n’abamufashije kugira ngo umuyoboro we wo kuri YouTube ugaruke

Uwo muyoboro wa YouTube ukimara kugaruka ku wa Gatandatu tariki 15 Mutarama 2022, Yago yahise ashyiraho ikiganiro cye bwite aho asobanura byinshi ku byihishe inyuma yo guhagarikwa k’uwo muyoboro.

Mu marangamutima menshi, Yago yasobanuye uburyo yari amaze iminsi yarahangayitse kugeza ubwo atakaza ibiro bitanu, yibaza uburyo igikorwa cy’indashyikirwa yubatse mu myaka ibiri ishize kibaye impfabusa kubera abamugiriye ishyari bakamugambanira ku buyobozi bwa YouTube kugira ngo umuyoboro we ufungwe nyamara atabazi, ndetse bamurega ibinyoma.

Uyu muyoboro we wa YouTube agaragaza uburyo wari umubeshejeho, ko nta kandi kazi kamutunze afite, akerekana n’uburyo yawukoresheje agahindura ubuzima bwa benshi, ari na ho ahera agaragaza ko atari kwivanaho nk’uko bamwe babimushinje, kuko adashobora guhagarika nkana igikorwa kimuha imibereho ya buri munsi.

Yashimiye abantu benshi yarondoye amazina bamwoherereje ubutumwa bumwihanganisha, abamusengeye, n’abandi bamubaye hafi mu buryo butandukanye, baba abari mu Rwanda ndetse no mu mahanga.

Mu butumwa yanditse ku mbuga nkoranyambaga, Nyarwaya yagize ati “Nyuma y’ibyumweru 2 n’igice hafi 3 YAGO TV SHOW yongeye gusubira ku murongo. Ndashimira itsinda ry’abasore 3 bakoze ibishoboka bakaburana ibyo twaregwaga byose kugeza Channel igarutse. Ndashimira abantu mwese mwadusengeye cyane. Ntacyo nabona mbitura. Mwarakoze Cyane!”

Icyakora mu kiganiro yashyize kuri uyu muyoboro we, Yago yikomye abantu batatu ateruye ngo abavuge mu mazina, ariko avuga ko ari abanyamakuru kandi ko bahuriye ku bintu bisa n’ibyo atangaza kuri YouTube. Yavuze ko ubu yamaze kumenya neza abari babyihishe inyuma kubera amashyari.

Abo ngo ni bo bamutangiraga ibirego ku buyobozi bwa YouTube bamushinja ibinyoma, dore ko ibyo yabaga yatangaje byari mu Kinyarwanda, bityo ubuyobozi bwa YouTube ntibubashe kumenya niba ibyo aregwa ari ibinyoma.

Umwe mu bo yagarutseho cyane ni umunyamakuru Phil Peter uherutse no kwandika ubutumwa burebure ku mbuga nkoranyambaga, asaba Yago kuvugisha ukuri kuko ngo ari we wikuriyeho ‘channel’ ye ku bushake, bigatuma hari abo abantu barimo kwibasira ‘bababeshyera’.

Iki kibazo cyatumye Yago na Phil Peter baterana amagambo
Iki kibazo cyatumye Yago na Phil Peter baterana amagambo

Mu kumusubiza, Yago yavuze ko Phil Peter yigaragaje, kandi ko umugambi wabo batabashije kuwugeraho, icyakora avuga ko we atabitura inabi nk’iyo bamugiriye.

Yago avuga ko afite amajwi n’ubutumwa ababiri inyuma bagiye bavuga bamwigambaho ko bazamucecekesha, kuko ari abantu bakomeye kandi atazi icyo bari cyo. Yavuze ko ashatse ubu yabajyana mu butabera kuko ibyo bamukoreye birimo ibyaha, ariko avuga ko nta nyungu afite mu kubashyira habi nk’aho bashatse kumushyira.

Icyakora kugeza na n’ubu hari abagitekereza ku kuri kw’ibivugwa na buri ruhande, bibaza uvugisha ukuri n’ubeshya, dore ko hari abakomeje gushidikanya kuko mu myidagaduro hakunze kugaragara ibyo bamwe bavuga babeshya bagamije kurushaho kuvugwa cyane no kwamamara, ibyo bita “gutwika”.

Reba ikiganiro Yago yatanze umuyoboro we wo kuri YouTube ukimara kugaruka, asobanura ibyamubayeho.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Mugire amahoro. Inama nziza: "Mwimike ikibahuza, mutere umugongo ikibatanya". Iyo mushwana mutuma natwe tubabara kuko mwese turabakunda.Mudufashe rero namwe kdi mufashanye ubwanyu bityo tube twakwizera byibura ko nkatwe tubyina tuvamo,mwe musigaye muri bato byibura uRwanda muzaruteza imbere ndetse cyane kurenza twe twababanjirije.Yaba Phil Peter ndamukunda, yaba Ygo nawe ndamwikundira. nkunda intseko ye mu biganiro. Mujye mwibuka neza ko na nyuma yibi, hari urubanza rwÍmana rudutegereje twese. Muve mubitagira umumaro rero. Yesu ateze amaboko arabahamagara. LVU all.

Rutijanwa Felicite yanditse ku itariki ya: 1-03-2022  →  Musubize

Aba bahungu bahemukira bagenzi babo byamafuti bazabireke baracyari bato.

Motar yanditse ku itariki ya: 16-01-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka