Hakozwe Filime ‘I Bwiza’ igaragaza abungukira mu mvune z’abahanzi

Filime ‘I Bwiza’ imaze imyaka ibiri ikorwa na Nahimana Clémence, umuhanzi, umwanditsi w’ikinamico Musekeweya, akaba n’umunyarwenya uzwi nka Feruje, akaba kandi umukinyi muri filime Umuturanyi aho azwi nka Mama Rufonsina.

Nahimana Clémence asobanura ibyerekeye iyi filime
Nahimana Clémence asobanura ibyerekeye iyi filime

Ni filime ivuga inkuru y’umukobwa w’umunyabugeni witwa Gatoni Maya ubona imvune z’abahanzi bakizamuka nyamara ibyiza bakora bikagirira umumaro abandi mu gihe bo usanga bahora mu bukene, akiyemeza kurwana urugamba rutoroshye rwo kugira ngo abahanzi batungwe n’ibyo bakora.

Nahimana avuga ko iyi filime ‘I Bwiza’ yakozwe ku bufatanye na Imbuto Foundation na Minisiteri y’Urubyiruko, akaba yaratanze umushinga wayo mu ntangiriro z’umwaka wa 2020 mu marushanwa ya ArtRwanda - Ubuhanzi umushinga w’iyo filime uba umwe mu mishinga 30 yatoranyijwe nk’iyahize iyindi ndetse ihabwa inkunga y’amafaranga n’amahugurwa.

Nahimana avuga ko mu gutunganya iyi filime bibanze no ku muco n’imibereho y’Abanyarwanda ku buryo uzayireba azamenya ibyo Abanyarwanda bakora n’uko babayeho muri rusange.

Ati “Twayikoze ku buryo uzayireba azifuza gukora ubukerarugendo bushingiye ku muco ndetse n’ubuhanzi, urugero hagaragaramo nk’imigongo izwi cyane mu muco n’ubuhanzi nyarwanda.”

Sibomana Gilbert wo muri kampani ikora filime yitwa ‘100 Pixels’ wanagize uruhare runini mu gukora iyi filime ‘I Bwiza’ avuga ko gukora iyi filime bitari byoroshye kuko byabasabaga gukora ibintu byiza kandi mu gihe gito ndetse mu bihe byadutsemo n’icyorezo cya covid-19 aho amasaha yo gukora yabaga ari make. Icyakora ubu bishimira ko barimo kugera ku musozo, agashimira abantu batandukanye babigizemo uruhare.

Sibomana Gilbert ari mu bakoze akazi kanini kuri iyi filime
Sibomana Gilbert ari mu bakoze akazi kanini kuri iyi filime

Nahimana Clémence nyiri iyi filime avuga ko bayikoze bayitondeye ku buryo izaba igaragaza itandukaniro n’andi mafirime abantu bakora huti huti mu gihe gito.

Ati “Iyi filime ifite umwihariko kuko usanga hari abafata amashusho uyu munsi, ejo agasohoka, ariko twebwe kuko twari tuzi icyo tugambiriye, ntabwo wakora filime wifuza kujyana mu iserukiramuco (Festival) ngo ubikore huti huti. Twakoraga bike kandi neza kugira ngo abazabona ibyo twakoze bazabone itandukaniro.”

Biteganyijwe ko iyi filime I Bwiza ikirimo kunonosorwa izamurikwa ku mugaragaro mu kwezi gutaha kwa 12.

Biteganyijwe kandi ko iyi filime izerekanwa mu bitaramo by’iserukiramuco hirya no hino ku isi (Festival) mu rwego rwo kumenyekanisha u Rwanda, ubuhanzi nyarwanda ndetse n’umuco w’u Rwanda, ariko kandi ikazanafasha mu gutanga ubutumwa bwo guha agaciro ibihangano n’imvune z’abahanzi.

Iyi filime kandi abayikoze mu Kinyarwanda barateganya no kuyishyira mu ndimi z’Igifaransa n’Icyongereza (dubbing) kugira ngo ubutumwa burimo buzagere ku bantu benshi hirya no hino ku Isi.

Bamwe mu bakinnyi bagaragara muri iyi filime
Bamwe mu bakinnyi bagaragara muri iyi filime

Reba agace gato (trailer) k’iyi filime

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

ESE UMUNTU UFITE IMPANO YO KWANDIKA FILM MWAMUFASHA GUTE

DUSHIMIRIMANNA OLIVIER yanditse ku itariki ya: 22-01-2024  →  Musubize

Iteka tubashimira akazi keza mukora.
Nifuje kubabaza ukuntu umuntu yabona iyi film yose kuko munteye inzara n’inyota.
Njye sindi mu Rwanda,gusa nayishatse aho mbonye hose nkasanga nagace gato ka 2 mins

Murakoze cyane.

Kilolo yanditse ku itariki ya: 9-11-2021  →  Musubize

Mushobora kutuvugisha kuri email: [email protected]

Best
Noah, Film Director

Noah yanditse ku itariki ya: 19-12-2021  →  Musubize

Ndabona Film nyarwanda zimaze gutera imbere urebye igihe gishize tuvuye muri Analogue!
Mboneyeho gushimira abateye inkunga iki Gihangano bakomereze aho bizaha akazi benshi murubyiruko murwego rwo kugabanya Ubushomeri , kugabanya Ibiyobyabwenge ndetse no kumenyekanisha igihugu cyacu.
Mukomereze aho 🙏🙏🙏🙏🙏

Paul yanditse ku itariki ya: 8-11-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka