Umukinnyi wa Filime, Icyamamare Idris Elba yahawe izina ry’icyubahiro rya ‘Sir’
Umukinnyi wa filime w’icyamamare ukomoka mu Bwongereza, Idris Elba, yahawe icyubahiro gikomeye cyo kugirwa “Sir” nyuma yo guhabwa umudari w’ubutwari (knighthood) n’Umwami w’u Bwongereza, King Charles III, mu muhango wabereye i Windsor Castle.
Umukinnyi wa filime w’icyamamare ukomoka mu Bwongereza, Idris Elba, yahawe icyubahiro gikomeye cyo kugirwa “Sir” nyuma yo guhabwa umudari w’ubutwari (knighthood) n’Umwami w’u Bwongereza, King Charles III, mu muhango wabereye i Windsor Castle.
Nyuma y’iki gikorwa, ubu izina rye ni Sir Idris Elba, nk’ikimenyetso cyo kumushimira uruhare rwe rukomeye mu myidagaduro ndetse n’ibikorwa yakoze bifitiye akamaro sosiyete.
Mu 2023, Sir Idris Elba n’umugore we Sabrina Dhowre Elba bari mu bitabiriye umuhango wo Kwita Izina ku nshuro ya 19, ndetse banita umwana w’Ingagi izina rya “Narame”.
Idris Elba yamamaye cyane ku isi binyuze mu mafilime yakinnye, harimo nka Luther na Beasts of No Nation, ndetse no mu ruhare rwe mu gukomeza guteza imbere umuco n’imibereho myiza y’abaturage.
Iki gihembo cya knighthood gitangwa n’Umwami w’u Bwongereza ku bantu bagize uruhare rudasanzwe mu guteza imbere igihugu cyangwa Isi muri rusange, haba mu bukungu, umuco, siporo cyangwa ibikorwa by’ubugiraneza.
Iri shimwe rije nyuma y’imyaka ine Idris Elba atangije Umuryango yise Hope Foundation, wibanda ku guteza imbere uburezi, ubuvugizi ku rubyiruko, kongerera ubushobozi abaturage no gushyigikira gahunda z’iterambere rirambye.
Uyu mugabo w’imyaka 53 wamamaye muri filime Luther, ibikorwa bye by’ubugiraneza biragenda bifata umwanya munini, aho agenda abishyira imbere kuruta ibikorwa bye muri sinema n’ibiganiro byo kuri televiziyo. Elba akunze kugaragaza ko yifuza gufasha urubyiruko kugera ku mahirwe mashya no kwiteza imbere.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|