Umuhanzikazi Adela ashyigikiye byimazeyo umushinga wa film nshya ya Beyoncé yise ‘Black is King’

Umuhanzikazi w’Umwongereza Adele, akomeje kugaragaza urukundo afitiye mugenzi we Beyoncé, abinyujije ku rubuga rwa Instagram.

Mu mpera z’icyumweru gishize, Adela yashyize ifoto ye kuri instagram igaragaza ko ashyigikiye byimezeyo umushinga wa film nshya Beyoncé yashyize ahagaragara yitwa Black Is King (Umwirabura ni Umwami).

Si ubwa mbere Adela agaragariza urukundo Beyoncé, kuko muri 2017 ubwo album ye ‘25’ yamuheshaga igihembo cya Grammy Award nka album y’umwaka, Adela yavuze ko icyo gihembo cyari gikwiye album ya Beyonse yitwa Lemonade.

Kuri iyo foto Adela yashyize kuri Instagram agaragaza gushyigikira Beyonse, ahagaze imbere ya Tteleviziyo igaragaramo indirimbo zo ku muzingo (album) ya Beyoncé iheruka yise Visual Album.

Mu nsokozo y’imisatsi ikaraze, Adela mu ifoto ye yambaye ikanzu isa neza neza n’iya Beyoncé muri ayo mashusho yatambukaga kuri Disney +.

Munsi y’iyo foto, Adela yanditseho amagambo ashimira Beyoncé avuga ngo “Mwamikazi ndagushimira kuba udahwema kudutera ishema ubinyujije mu buvanganzo bwawe”.

Adele amaze igihe kinini akunda ibihangano bya Beyonse ku buryo butangaza benshi.

By’umwihariko icyatumye akunda album ya Lemonade nk’uko Adela abyivugira, mbere na mbere ngo ni ukubera ko iriho indirimbo nziza kandi zitondewe mu mihimbire, kandi ibihangano bya Beyoncé bigafasha abamukunda kubasha kubona urundi ruhande rwe atajya agaragaza mu buzima busanzwe, ibyo rero bakabimukundira.

Film nshya Beyonse arimo gutunganya Black Is King, ije nyuma y’umwaka urenga ashyize ahagaragara umuzingo w’indirimbo ‘The Lion King: The Gift’.

Black is King, ni film ije mu gihe nyacyo, by’umwihariko muri iyi minsi ku isi hose cyane cyane muri USA, abantu bongeye guhaguruka bakagaragaza akababaro baterwa n’ivangura rikorerwa Abanyamerika bafite inkomoko muri Afurika, babinyujije mu myigaragambyo y’amahoro itegurwa muri gahunda bise ‘Black Lives Matter’.

Abana batatu ba Beyonse na Jay-Z na bo bagaragara muri iyo film Black is King.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka