Musonera wo mu Runana arasaba abantu kumenya gutandukanya imibereho y’abakinnyi mu buzima busanzwe n’ibikinwa mu ikinamico

Sibomana Emmanuel ukina mu ikinamico Urunana yitwa Patrick Musonera akaba abihuza no gukora kuri Radio 10 na TV 10 aho akora nka Cameraman (gafotozi) na Editor (atunganya) w’amakuru, arasaba abakurikirana inkinamico kujya bamenya gutandukanya ibyo bumvamo bakina n’uko babayeho mu buzima busanzwe.

Ibi yabitangaje abitewe n’uko asanga abantu benshi bamwitiranya na Patrick Musonera (niko akina yitwa mu Runana) ndetse akaba anasanga ari n’ikibazo gikunze kuba no ku bandi bahanzi cyangwa abakinnyi bagenzi be.

Sibomana Emmanuel yakomeje adusobanurira ko ibyo akina mu Runana (aho abafite imico itari imyiza) ari ntaho bihuriye n’ubuzima bwe busanzwe, kuko mu buzima bwe busanzwe atari ikirara. Aboneraho no gukangurira urubyiruko ruba mu buzima busanzwe rukora nk’ibyo akina mu Runana kubireka bakagaruka mu nzira nziza.

Yagize ati: “Patrick wo mu Runana ni umuntu uba afite imico hafi ya yose itari myiza n’ubwo haba hari ibyo akora bizima. Ariko ibyinshi si byiza. Patrick rero ahagarariye rwa rubyiruko ruri hanze aha ruba rukora ibikorwa bitari byiza. Gusa ndakangurira ababa bameze nkawe mu buzima busanzwe kwikosora bakabireka”.

Sibomana Emmanuel akina mu ikinamico Urunana yitwa Patrick Musonera.
Sibomana Emmanuel akina mu ikinamico Urunana yitwa Patrick Musonera.

Yongeyeho ko mu buzima busanzwe ari umukirisitu dore ko anasengera mu itorero rya UCC Kicukiro. Yagize ati: “Mu Runana mba nkina ndi ikirara, ndi umuntu wababaye bimwe bamwe bita ngo yarakubiswe, yariye umwanda, ariko mu buzima busanzwe ndi n’umukirisitu, ndi umurokore nsengera mu itorero rya UCC Kicukiro, ndirimba muri korali, ntaho bihuriye rero n’ubuzima busanzwe.”

Yatubwiye ko ababazwa na bamwe mu bo bahura bagakeka ko ibyo yakinnye ari nabwo buzima abamo. Yagize ati: “hari abo duhura maze ibyo bumvise nakinnye wenda bitari byiza bikaba aribyo bagira indamukanyo, hari n’ababifata ko ari ukuri. Hari abantu hanze ahangaha bumvako ikintu cyose cyavugiwe kuri radio ari ukuri ntibumve ko ari ubutumwa tuba turimo gutanga…”.

Yasoje ikiganiro twagiranye asaba abantu kujya batega amatwi ikinamico bakumva ko ibivugirwamo ari ubutumwa butangwa Atari ko abayikina bameze mu buzima busanzwe. Bumve ko ikinamico ari inyigisho nk’uko n’izindi nyigisho zimeze ariko yo ikaba ibinyuza mu kubikina.

Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

MUGENZI KOMEREZAHO TUKURINYU.NTAZIGASUZUGURITSE,NATWE ABARUNDITURABEMERA.

NDIKURYAYO EDOUARD yanditse ku itariki ya: 1-02-2017  →  Musubize

Nje numva ibyo Patrick avuga nanje ariko mbyemera kuko gukina ntaho biba bihuruye ni ubuzoma busanzwe, ahubwo nabasaba kukomereza aho kuko harimo inyigisho zifasha buri wese ubikeneye.

Aimable yanditse ku itariki ya: 23-10-2014  →  Musubize

Ubuhanzi nubuhanZI. Umunturero ntakabifate nkihame ubundi turabemera.

EZECHIER yanditse ku itariki ya: 3-09-2014  →  Musubize

ese bamenya ute ubuzima bagaragaza mu nkino zabo,hari isano numva iri hagati y’ubuzima busanzwe nibyo baba bakina cyane cyane urubyiruko kuko abakuru niyo baba bakina ibyo mu giturage niho baba baravuye, urumva ko rero PATRICK ashobora kuba ari umubingwa

gacinya yanditse ku itariki ya: 3-09-2014  →  Musubize

Na wawundi ukina Ivone wambwira ko yarongowe(ari umwari kweri)? si mushinja kandi bizi umugabowe,ariko iminsi izatubwira reka turindire. Simbimwifuriza,ariko hari ibintu ubanza kuba waba icyihebe kugirango ubikine...(reba mugeni igihe cya BE NA MUHIRE wumva barenze...ariko yumvikana nkuwukina...atabibamwo(analyse!))nkuko ubivuze abantu ntibagushira uruntu runtu

jolie yanditse ku itariki ya: 29-08-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka