Kigali Serena Hotel irerekana film igamije gufasha abarokotse Jenoside

Hotel Serena ya Kigali iraza kwerekana filimi yiswe “Intore” iza kuba yerekanywe ubwa mbere ku mugoroba wo ku wa gatanu tariki ya 10 Mata 2015, kandi igakoreshwa mu buryo bwo gufasha abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu w’1994.

Ushaka kwinjira muri iki gitaramo arasabwa kwishyura amafaranga y’u Rwanda 2,500 azagezwa ku miryango y’abarokotse Jenoside batishoboye.

Iyi filime iraza kuba yerekenwe ku nshuro ya mbere.
Iyi filime iraza kuba yerekenwe ku nshuro ya mbere.

Iyi filimi ivuga kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu w’1994 n’intambwe u Rwanda rwateye mu iterambere nyuma yayo irerekanwa mu gitaramo gitangira isaa kumi n’ebyiri z’umugoroba i Kigali muri Hotel Serena.

Abakozi b’iyi hoteli basanzwe bategura filimi berekana buri mwaka mu ziba zikiri nshya, kandi amafaranga avuye mu kwerekana izo filimi akoreshwa mu gusura no gufata mu mugongo abarokotse Jenoside batishoboye hirya no hino mu Rwanda.

Mu mwaka wa 2014 Hotel Serena yasuye abarokotse Jenoside b’ahitwa i Bumbogo mu Karere ka Gasabo.

Kigali Today

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

dukomeze gufata mu mugongo aba bacitse ku icumu batishoboye tubicisha mu buryo ubwo aribwp bwose maze nabo ubuzima bwabo bukomeze kuba bwiza

ndekezi yanditse ku itariki ya: 10-04-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka