Igihangange muri sinema, Dwayne Douglas Johnson, uzwi nka ‘The Rock’ ni muntu ki?

The Rock, ari we Dwayne Douglas Johnson, afite imyaka 42, yavukiye mu Mujyi wa Hayward, Leta ya California muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika (USA) tariki 2 Gicurasi 1972 akaba umukinnyi wa kaci winjiye muri sinema aba umwe mu bakinnyi na Filimi bakize muri USA.

Nyina ni Umunyamerikakazi witwa Ata Johnson, se akaba umunya Canada, Rocky Johnson, umukinnyi wa kaci (wrestling) wabigize umwuga ariko wacyuye igihe.

Ise wa the Rock akomoka ku bantu bafite uruhu rujya kwirabura bo mu bwoko bwitwa Black Nova Scotian.

Nyina akomoka ku mubyeyi nawe wigeze kuba umukinnyi wa Catch/wrestling (kaci) wabigize umwuga, umukino muri USA bita Wrestling aribyo gukirana mu Kinyarwanda.

The Rock.
The Rock.

The Rock akiri umwana, se yamujyanaga mu bihugu bitandukanye aho yabaga yagiye mu marushanwa yo gukirana, bituma nawe akura akunda uwo mukino, nubwo yabanje gukina football y’abanyamerika (rugby) mu 1995, nubwo yaje kuyireka kubera impanuka yakoze akavunika umugongo.

Ameze gukira, yatangiye kwitoza gukirana, aza kuvamo inkiranyi yo mu rwego rwo hejuru.

Mu 1996, Dwayne Douglas Johnson (The Rock), ni bwo yinjiye mu mukino wo kaci nyirizina, akina mu matsinda akomeye nka The Nation Domination ndetse aza kuba indashyikikirwa muri iryo tsinda ari bwo yatangiye kwitwa the Rock.

Itsinda rya the Nation Domination ryaje gushwana, ajya mu ryitwa the "Corporation" ryaje kumwirukana ajya mu rindi "The Peoples Champion".

Mu mwaka wa 2000, the Rock yasezeye mu mukino wa gukirana, atangira kugerageza amahirwe ye muri cinema.

Film ye ya mbere yakinnye yitwa The Mummy Returns mu 2001. Muri uwo mwaka kandi yongeye kugaruka muri kaci, ariko akomeza no gukina film.

Muri 2002 yakinnye film yitwa The Scorpion King, yaje isa n’ifitanye isano n’iya mbere The Mummy Returns yo muri 2001.

The Rock yashakanye na Dany Garcia, ariko baje gutandukana bafitanye umwana w’umukobwa witwa Simone Alexandra mu mwaka wa 2001.

The Rock, ari we Dwayne Douglas Johnson, yaranzwe no kugira umuhate cyane mu buzima bwe, kuko yahuye n’ibibazo byinshi byatumye rimwe na rimwe asa n’uwiheba ariko yanga gucika intege. Iyi ni nayo ngingo y’iki kiganiro twifuje kubagezaho, muri Ni Muntu ki yo kuri iki cyumweru.

Mu kiganiro the Rock yagiranye n’urubuga www.fortune.com rufite na televiziyo, avuga ukuntu yavuye mu bukene bukabije akagera ku rwego rw’umukinnyi wa film ubarirwa mu bakize cyane muri USA.

Mu kiganiro cye, kiri mu rurimi rw’icyongereza, the Rock agira abantu inama z’ukuntu umuntu afata ibyo benshi bakwita inzozi bigahinduka ukuri.

Reka tubahe umwanya mukurikire ikiganiro cye, twagerageje kubashyirira mu Kinyarwanda. Mbere na mbere inama atanga aragira ati: "Aho uzajya hose ujye wibuka ko icyubahiro cyawe kiguherekeza."

The Rock ati: “Ndibuka kera mfite imyaka 14, jye na mama twabana mu gace kitwa Honolulu, mu kazu gato cyane twishyuraga amadolari 180 buri cyumweru, umunsi umwe twaratashye tugeze ku muryango dusanga nyirinzu yanditse ku muryango ko tutakemerewe kuyinjiramo, hariho n’ingufuri. Ndibuka ko mama icyo gihe yabaye nk’utaye umutwe yibaza aho twerekeza.”

Umukinnyi wa Kaci, Dwayne Douglas Johnson aka The Rock, waje kuvamo igihangange muri Cinema.
Umukinnyi wa Kaci, Dwayne Douglas Johnson aka The Rock, waje kuvamo igihangange muri Cinema.

The Rock ni we mwana wanyine wavutse kuri nyina na se, ariko yabanaga na nyina gusa.

The Rock akomeza agira agira ati: “Kuva icyo gihe nahise mfata icyemezo cyo gukora ibishoboka byose nkakoresha amaboko yanjye ku buryo tutazongera kwirukanwa mu nzu ukundi…

Cyambereye igihe gikomeye mu buzima bwanjye, ku myaka 14 narimfite abantu nakundaga cyane mu buzima kubera ibigwi byabo kandi bose ni abantu bari ku rwego rushimishije kubera gukoresha amaboko yabo.”

The Rock yavugaga abakinnyi ba film nka Sylvester Stallone (Rambo) na Arnold Schwarzenegger (Commando).

The Rock avuga ko ubwo yari agikina Catch/wrestling (kaci) yakoraga uko ashoboye buri munsi kugira ngo ashimishe abafana be, ari nabyo yakomeje kugenderaho no nyuma ubwo yari atangiye kwinjira mu kazi ko gukina film.

Ibi rero ngo byaramufashije cyane kuko ari ho yavanye isomo agiye kudusobanurira.

“Iyo urimo gukina film, kaci cyangwa ikindi icyo ari cyo cyose kigomba kurebwa n’abantu, ugomba kubanza gutekereza ku bazakureba mbere ya byose…

Isano mfitanye n’abafana banjye muri film, n’iyo narimfite muri kaci nayihaye agaciro cyane kuva nkitangira. Nkiri muri kaci, buri joro nagombaga gukinira imbere y’abantu bari hagati y’ibihumbi 15 na 75 baturutse mu bihugu bitandukanye…

Ni ibintu by’ingirakamaro cyane kuri jye kuko bifitanye isano n’intsinzi yanjye ya none…

Ibi rero nta kundi wabigeraho udahaye agaciro ibyo imana yaguhaye bigufasha kubasha gukora akazi.

Ikinti kintu ntajya nibagirwa mu buzima nuko ibintu abantu badaha agaciro ni byo bituma umuntu abasha gukora akazi neza akagira umusaruro ushimishije.

Ndabaha urugero, iyo ndi kumwe n’umuryango wanjye mu rugo nta kazi ndimo gukora, ndeba football, nkatumiza pizza, ibyo byose bituma numva ntuje muri jye, nkagira ibyishimo, kandi iyo the Rock yishimye, icyo gihe the Rock akora n’akazi neza.”

Amahame the Rock yagendeyeho

  1. Kwigirira icyizere, ugaharanira kuba indashyikirwa mu kazi kandi ukubaha amaboko imana yaguhaye kuko ari yo atuma ukora.
  1. Kudahuzagurika: the rock avuga ko intsinzi iteka itavuga kuba inyamibwa. Ahubwo ni ukurangwa no kudahuzagurika, kurangwa n’umutuzo mu kazi ni ukagakorana umwete ni byo bitanga intsinzi, kuba inyamibwa bikaziraho.
  1. Kwita ku bagukurikira: The rock aragira ati nakinnye Catch/wrestling (kaci), aho twahembwaga ibihumbi 40$ ku mukino, nakoze akazi ko kugurisha imodoka zishaje n’indi mirimo itandukanye yatumaga mbona umugati. Muri ibyo byose nakuyemo isomo rikomeye ryo gusigasira isano cyangwa umubano uri hagati yanjye n’abo nkorera.
  1. Guharanira ibyo wifuza: Ihame rya kane the rock agenderaho avuga ko arikesha papa we, Rocky Johnson. Uyu mugabo yabashije gukuraho za kidobya zabuzaga abantu batari abazungu kwitabira amarushanwa ya Catch/wrestling (kaci). Isomo the rock akensha se, nuko icyubahiro kidatoragurwa mu nzira, ahubwo kirahanirwa.
  1. Ihame rya gatanu: Kuba uwo uriwe. The rock aragira ati ikintu gito cyane nyamara gisumba ibindi kuri jye ni ukuba uwo ndiwe singire uwo nisanisha nawe.
  1. Ihame rya 6 ari naryo rya nyuma, nta banga rihari rigeza umuntu ku ntsinzi usibye gucisha make, kugira inyota yo gutsinda kandi ugaharanira kuba indashyikirwa muri bagenzi bawe mukorana.

The Rock ati: ‘Intsinzi itangirana n’ibintu bibiri: Icyemezo n’umuhate’
Twabivanye kuri: www.fortune.com

Gasana Marcellin

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Turashaka kumenya nimba mumafirime abantu bafpa kurya canke ari nkina mico

Bobar yanditse ku itariki ya: 6-10-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka