Ibyo Aline akina mu runana sibyo akora ubusanzwe

Niyongira Josine uzwi ku izina rya Aline mu mukino w’Urunana aravuga ko ibyo akina bidakwiye gufatwa ko aribyo akora, ahubwo ngo ni inyigisho kuko mu buzima busanzwe ari umukobwa wiyubaha udashobora kugwa mu bishuko bya ba shuga dadi (sugar dady) nk’ibyo Ngarambe yamugushijemo.

Niyongira ni umukobwa w’imyaka 21, afite umubyeyi umwe witwa Anges Harerimana. Mu buzima busanzwe ni umunyeshuri mu mwaka wa kabiri mu ishuri rikuru ryigenga ry’abalayiki b’abadivantisiti rya Kigali (INILAK).

Yagize igitekerezo cyo kwinjira mu runana nyuma y’igihe kinini akurikirana uwo mukino agakunda no kwegera aho abakinnyi bitoreza, nyuma uwakinaga mbere yitwa Aline aza gusezera ahita ahamagarirwa kumusimbura atangira gukina atyo.

Ibyo Aline akina bitandukanye n'ibyo akora mu buzima busanzwe.
Ibyo Aline akina bitandukanye n’ibyo akora mu buzima busanzwe.

Avuga ko agitangira byabanje kumugora kuko iyo ukina bagutoza kwinjira neza mu byo ukina kugira ngo ubashe gukina neza, uko yakomezaga gukina ubuhanga bugenda bwiyongeraga bigera aho abimenyera.

Ati “hari ibyo nakinaga bihungabanyije nka hariya Ngarambe anshuka nkanarwara Fistule (indwara yo kujojoba) ndetse n’abantu benshi bambazaga uko bizagenda nkumva nanjye binteye ikibazo. Nageze aho ndabimenyera nkumva ari ibisanzwe”.

Ku bijyanye no kumutuka bamwitirira ibyo yakinaga ngo ntawamwegeye ngo abimubwire amaso ku maso ariko ngo hari igihe agenda mu modoka hajyamo umukino w’Urunana ugasanga abagenzi baramuvuga nabi ngo ni ikirara, ni indaya ariko ibyo akabyirengagiza ku buryo bitigeze bimuhungabanya.

Niyongira arasaba abantu kujijuka bakareka kwitirira umukinnyi ibyo akora agira ati “mu runana ndi Aline mu buzima busanzwe ndi Niyongira kandi Aline wo mu mukino na Niyongira wo mu buzima busanzwe ni abantu batandukanye cyane”.

Asobanura ko kuba akina ntawe yambyigiyeho muri aya magambo: “ino aha mu Rwanda akenshi umwana aba afite nk’impano akabura aho ayigaragariza, nanjye icyo kintu nari ngifite iwacu batabizi nanjye ubwanjye sinari nzi ko nabishobora ariko nagize amahirwe yo kubyinjiramo nsanga ni ibintu byanjye”.

Avuga ko ahamagarwa kuba umukinnyi w’Urunana babanje kubinyuza k’umubyeyi (nyina) ngo abyakira neza anabimufashamo ku buryo nta kibazo yigeze agira.

Asaba urubyiruko kujya rugisha inama ababyeyi kuko kutaganira aribyo bituma bagwa mu bishuko.
Asaba urubyiruko kujya rugisha inama ababyeyi kuko kutaganira aribyo bituma bagwa mu bishuko.

Avuga ko icyo amaze gukura muri ako kazi harimo kumufasha kwirinda ibishuko kuko yakinnye afite umubyeyi umwe witwa Domina kandi no mu buzima busanzwe afite umubyeyi umwe, ngo ibyo byaramufashije cyane bituma ashobora gukuramo amasomo.

“Ubu ntawanshuka nk’uko Ngarambe yanshukishije amafaranga kuko nabonye ko amafaranga ataruta ubuzima,” Niyongira.

Niyongira avuga ko ikindi Urunana rumufasha ari ukubona amafaranga y’ishuri ntagore umubyeyi we amusaba buri kantu kose.

Ngo biramushimisha iyo yumvise ibyo yakinnye akumva bose baramushima akumva n’ubutumwa yatanze bugiriye abandi akamaro.

Agakino yumva yakinnye neza kurusha utundi ngo ni igihe yakinnye nyina (Domina) yapfuye.

Uyu mukobwa asaba urubyiruko kutagwa mu bishuko bakarushaho kwegera ababyeyi bakabagisha inama, ngo kuko igitera abana kugwa mu bishuko ari uko nta kiganiro baba bagiranye n’ababyeyi ngo babaganirize uburyo bwo kwirinda ibishuko, ba shuga dadi n’ibindi.

Servilien Mutuyimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 15 )

ese yaba yarize icyiciro rusange i Muramba muri ISMG ko mbona ajya gusa n’umunyeshuri wahize? courage abatabizi bicwa no kutabimenya.

nshimyumuremyi yanditse ku itariki ya: 15-12-2014  →  Musubize

Kuvyukuri uwo mukobwa arakina neza kandi nyene abantu dutahureko abakinyi b-urunana ari abigisha kandiko ivo bakina batobikora hanze,ce sont des vrais enseignants kandi natwe ino mu Burundi barakunzwe cane.

Elyse Niyubahwe yanditse ku itariki ya: 15-12-2014  →  Musubize

Ndabona ari keza man! Muduhe akanumero ke...

Karangwa yanditse ku itariki ya: 15-12-2014  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka