Hagiye kumurikwa filime “Umutoma” izagaragaramo Depite Bamporiki Edouard

Kuri uyu wa gatanu tariki 20/06/2014 mu Kiyovu ahazwi nko kuri “The Office” haramurikwa filime yiswe “Umutoma” ikaba ari filime igiye kugaragaramo Depite Edouard Bamporiki.

Depite Bamporiki Edouard ugiye kugaragara muri iyi filime asanzwe ari umuhanzi ndetse mbere y’uko aba umudepite akaba yaragaragaye muri filime ye yise “Long Coat” ndetse no mu yindi filime izwi ku izina rya “Munyurangabo” n’izindi.

Film Umutoma irimo Depite Bamporiki Edouard.
Film Umutoma irimo Depite Bamporiki Edouard.

Filime “Umutoma” Depite Bamporiki Edouard agiye kugaragaramo ni filime ivuga ku mukobwa wari ufite guhitamo hagati y’urukundo n’ubutunzi.

Iyi filime yakozwe na Jean Kwezi ikaba ari filime y’urukundo kandi isetsa (Romantic Comedy). Iramurikwa kuri uyu wa gatanu tariki 20.6.2014 guhera ku isaha ya saa moya n’igice z’umugoroba kuri “The Office”, etage y’umweru iri munsi gato y’ahazwi nka “La Gardienne” aho kwinjira ari amafaranga y’u Rwanda 4000.

Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka