Gukina bitaryoheye amaso no “gushishura” ngo biri mu bishyira hasi Filime Nyarwanda

Abantu batandukanye bakunda kureba filime bavuga ko Filime Nyarwanda zikundwa n’abatari bake ngo ariko uburyo zimwe ziba zikinnye bitaryoheye amaso, cyangwa se bakaba baranazikinnye bigana Filime zo mu mahanga, ngo bituma hari abareka kuzireba bakirebera inyamahanga zibaryohera kandi ziba ari n’umwimerere.

Mu ri iki gihe mu Rwanda hagaragara filime z’ubwoko butandukanye z’Abanyarwanda kandi zakinwe n’Abanyarwanda. Mu mijyi ndetse no mu masantere atandukanye yo mu Rwanda usanga n’abacuruza Filime Nyarwanda bariyongereye kurusha mu myaka yatambutse.

Filime Nyarwanda yitwa igitekerezo ngo yaba yarakinwe bigana indi yo muri Amerika yitwa Indecent Proposal.
Filime Nyarwanda yitwa igitekerezo ngo yaba yarakinwe bigana indi yo muri Amerika yitwa Indecent Proposal.

Gusa ariko bamwe mu bakunzi ba filime bavuga ko bareba Filime Nyarwanda gake gashoboka cyangwa se ntibanazirebe kubera ko hari icyo bazinengaho bifuza ko cyakosorwa; nk’uko Uwumukiza Helene, umwe mu bakunda kubera filime, abisobanura.

Agira ati “Filime z’inyarwanda ntabwo ziryohera amazo cyane cyane ko bakunze gukina amafilime bigana filime zo hanze. Iyo uzikurikiranye usanga filime zabo (inyarwanda) zigana filime zo mu bindi bihugu. Ubwo rero niyo mpamvu twe tutazikunda tugakunda kwirebera filime z’inyamahanga.”

Iyi filime Indecent Proposal ngo yaba ariyo yiganwe muri Filime Nyarwanda yitwa Igitekerezo.
Iyi filime Indecent Proposal ngo yaba ariyo yiganwe muri Filime Nyarwanda yitwa Igitekerezo.

Akomeza avuga ko kandi Filime Nyarwanda usanga zikinnye nk’amakinamico ahita kuri radio ngo kuburyo kuzireba biba bidashamaje.

Uwizeyimana Vincent, ucuruza Filime muri santere ya Kidaho mu karere ka Burera, avuga ko abantu benshi baza kumuguraho Filime Nyarwanda. Ngo ukurikije uburyo bazigura bigaragara ko abazikina bazatera imbere cyane.

Nawe ahamya ko ikibazo kigihari mu Rwanda ari uko bamwe mu bakina Filime muri iki gihe basigaye “bashishura” (bigana) filime zo muri Tanzaniya cyangwa n’ahandi nko muri Amerika.

Uwizeyimana Vincent avuga ko abagura Filime Nyarwanda ari benshi ngo ariko bagaya ko hari zimwe ziba zishishuye kuzindi filime zo mu mahanga.
Uwizeyimana Vincent avuga ko abagura Filime Nyarwanda ari benshi ngo ariko bagaya ko hari zimwe ziba zishishuye kuzindi filime zo mu mahanga.

Agira ati “Ntabwo bicara ngo bandike filime yabo, ahubwo baricara bagashishura (bakigana filime z’abandi). Naguha ingero nko kuri filime zirenze 10 zasohotse mu Rwanda zigakundwa ariko ugahita ubona izo bazishishuyeho.”

Abahamya ko hari zimwe muri Filime Nyarwanda ziba zishushuye ku zindi zo mu mahanga, batanga urugero rwa Filime yo mu Rwanda yitwa “Igitekerezo”. Ngo abayikinnye baba bariganye indi yo muri Amerika yitwa “Indecent Proposal”, yasohotse mu mwaka wa 1993.

Patrick bakunze kwita Spaz avuga ko abakina filime mu Rwanda bafite amahirwe ko Abanyarwanda batandukanye bakunda kureba filime. Ngo icyo basabwa gusa ni ugukina filime nziza.
Patrick bakunze kwita Spaz avuga ko abakina filime mu Rwanda bafite amahirwe ko Abanyarwanda batandukanye bakunda kureba filime. Ngo icyo basabwa gusa ni ugukina filime nziza.

Filime Nyarwanda zikundwa n’abantu bakuze n’ab’igitsina gore

Abantu batandukanye bavuga ko Filime Nyarwanda zikundwa n’abantu bakuze n’abakobwa cyangwa abagore. Kubera ko ngo zibamo inyigisho kandi zikaba zikinwa n’Abanyarwanda, mu Kinyarwanda.

Biziminyera Innocent, ufite imyaka 48 y’amavuko, avuye kugura Filime Nyarwanda muri amwe mu mazu azicuruza yo mu karere ka Burera, yavuze ko akunda kureba izo filime ngo kandi hari n’abandi banyarwanda batandukanye bakunda kuzireba.

Agira ati “Inyamahanga (filime) ntabwo umenya ibyo bari kuvuga ariko izindi (inyarwanda0 uba ubona ibyo bari gukina kandi n’ibyo bari kuvuga…harimo inyigisho (muri filime nyarwanda): nko kumenya umuco nyarwanda, abari barataye umuco bigatuma bagaruka bakagendera mu muco mwiza nyine.”

Madeleine Nzaramba, umunyeshuri wiga muri kaminuza, avuga ko nawe akunda kureba Filime Nyarwanda kubera ko “Filime z’inyarwanda ngomba kuzikunda kubera ko ari filime zikinwa n’Abanyarwanda bagenzi bacu. Kandi umuntu aba afite n’amatsiko kuko urabona bije vuba (gukina filime mu Rwanda) ntabwo tuzi kuva kera abanyarwanda bakina filime.

Biteye matsiko kandi biranashimishije kubona nk’Abanyarwanda ukongeramo n’Abanyarwandakazi dukina filime. Niyo mpamvu nzikunda, nishimiye kuba nazireba.”

Icyo abakunzi ba filime bifuza kuri Filime Nyarwanda

Abakunzi ba filime bavuga ko Filime Nyarwanda zarushaho gukundwa na benshi mu gihe abazikina babigize umwuga kandi bagatozwa gukina filime koko.

Ngo nubwo hari abandika filime zabo bwite abandi nabo batabikora bakwiye kujya bazandika kandi n’abakinnyi bakigishwa gukina. Umukinnyi yakina ababaye, arakaye cyangwa yishimye bikagaragara.

Ikindi kandi ngo ni uko amazu yo mu Rwanda atunganya filime yazamuka mu ikoranabuhanga akajya ashyira ‘montage’ nziza muri filime kuburyo abazireba barushaho kuryoherwa.

Bakirinda kandi guhinduranya abakinnyi ba filime bari bamaze kumenyerwa. Guhinduranya abakinnyi nabyo ngo bituma abari bakunze filime runaka ubutaha bareka kuyireba kubera ko umunnyi wakinnye nko mu gice cya mbere cya filime atagaragaye mu kindi gice.

Ngo amazu atunga Filime mu Rwanda yashaka uburyo yishyira hamwe agakora inzu zitunganya filime zifite ingufu aho kugira ngo habe abatunganya filime benshi ariko bakina filime ziri ku rwego rwo hasi; nk’uko abakunzi ba filime babisaba.

Patrick bakunze kwita Spaz, nawe ucuruza filime mu isantere ya Kidaho, mu karere ka Burera, avuga ko abakina filime mu Rwanda bafite amahirwe menshi yo kubona isoko. Ngo icyo basabwa ni ugukina filime nziza.

Agira ati “Nk’amahirwe abakinnyi ba filime bafite batazi ni uko ubungubu muri rusange Abanyarwanda: uhereye ku bana, ku rubyiruko kugeza ku bantu bakuru, basigaye bakunda amafilime.

“Ni amahirwe rero abakinnyi ba filime (nyarwanda) bari bafite yo kugira ngo babe babafatirana…bagakora filime zisobanutse, bakazikora neza, zanditswe neza, kabisa zagurwa cyane cyane pe!”

Bigaragara ko Abanyarwanda batandukanye bakunda kureba filime. Usanga hari abazireba bari mu ngo zabo, kuburyo ngo hari n’abarara bazireba bukabakeraho. Hakaba abazireba aho bazerekanira babanje kwishyura, hakaba n’abandi bagenda bazireba mu nzira, barazishyize muri telefone zigendanwa zabo.

Abadakunda kureba Filime Nyarwanda bareba izo mu mahanga ziri mu cyongereza cyangwa mu gifaransa. Hakaba n’abandi bakunda kureba izo muri Amerika, mu Buhinde no muri Koreya ariko zisobanuye mu Kinyarwanda bakunze kwita “Agasobanuye.”

Norbert NIYIZURUGERO

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

film nyarwanda ziracyafite urugendo rurerure kuko ntago tuzi gutandukanya umuco no gukina urakina film irimo ibikorwa byerekaba love story abantu bakavugako ngo aramahano dutandukanye gukina numuco,urugero umuntu arakina scene yokuryama kuburiri numukobwa akambara ipantaro no niba dushaka kugera kure tunonosore imikinire nimyambarire kuburyo zagera nukurwego mpuzampahanga murakoze

alias yanditse ku itariki ya: 4-10-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka