Filime “Mama ni nde?” izerekana ko umukinnyi mushya ashobora kwamamara vuba

Itsinda New Hill rikora cinema mu Rwanda riratangaza ko nyuma yo gutoranya abakinnyi bazakina muri filime yabo “Mama ni nde?” bagiye kwerekana ko abakinnyi bashya muri uyu mwuga bashobora kubyazwa umusaruro bakagera ku rwego rukomeye.

Nk’uko bisobanurwa na Usanzineza Abdulkhalim uzwi cyane ku izina rya “Rambo” muri uyu mwuga, akaba ari nawe uri kuyikora (Producer), iyi filime y’uruhererekane yanahawe izina rya “the book of five basket” mu cyongereza cyangwa ”igitabo cy’uduseke dutanu” ngo ni filime yanditse ku buryo buteye amatsiko kuburyo uzayireba azajya ahoya yifuza kureba ibikurikira.

Bamwe mu bazagaragara muri filime "mama ni nde".
Bamwe mu bazagaragara muri filime "mama ni nde".

Iyi filime y’ibice bibiri ivuga umwana wari warabuze nyina, se agasiga amubwiye ko nabona utu duseke dutanu twari ahantu hatandukanye aribwo azabona nyima yabuze. Utu duseke aba ashaka tukaba dukubiyemo ibanga rikomeye kugirango azabone nyina umubyara.

Rambo avuga ko nubwo muri iyi filime yabo izakinamo bamwe mu byamamare muri cinema basanzwe bakina amafilime atandukanye, ngo bafite gahunda yo kureba abandi bafite impano ariko batari basanzwe bakina kugirango nabo bahabwe amahirwe yo kwigaragaza.

Ati: “New Hill igiye kugaragaza impano y’abantu mu Rwanda kuko dufite abantu benshi bashobora gukina kandi bagashimisha abantu, abo bantu tugomba kubavumburamo impano bibitsemo, bakagera ku rwego rushimishije”.

Rambo ngo yiteguye kuvugira abana batawe na ba nyina abinyujije muri filime.
Rambo ngo yiteguye kuvugira abana batawe na ba nyina abinyujije muri filime.

Rambo akomeza avuga ko hari abantu baba bafite impano ibihishemo ndetse nabo ubwabo batazi ko bayifite ariko nka New Hill ngo bafite ubushobozi bwo kuba bavumburamo aba bantu impano yabo ikajya ahagaragara ndetse nabo bakabyiyumvamo. Aha ngo bazifashisha imyitozo ihagije ndetse banakinishwe muri filime nyinshi.

Iri tsinda kuri ubu ngo rifite abanyamuryango batari bake ndetse ngo bishobotse hari ubwo bakongeramo abandi. Nyuma yo gukina iyi filime “mama ni nde?” bafite gahunda yo gukomeza gukina izindi filime zitandukanye kugirango abakinnyi babo babigire umwuga kandi bamenyekane ndetse no kugeza ku rwego mpuzamahanga.

Bamwe mu bamenyerewe muri cinema mu Rwanda bashobora kwitabazwa muri filime "mama ni nde".
Bamwe mu bamenyerewe muri cinema mu Rwanda bashobora kwitabazwa muri filime "mama ni nde".

Rambo avuga ko bateganya ko iyi filime izaba yarangiye gukorwa mu kwezi kwa kabiri muri uyu mwaka wa 2014 ku buryo abashaka kuyireba bayitegereza muri icyo gihe.

Abakora cinema mu Rwanda batari bake bavuga ko nta bakinnyi bari baba ibyamamare muri uyu mwuga ku buryo byabuza ko bakomeza gushyira ingufu mu bandi bantu bashya muri uyu mwuga.

Gerard GITOLI Mbabazi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

ahubwo bazkine niyo ku basore bakundana n’abakobwa babatera inda bakabatererana abana bakagira ikibazo ko kutabona urukundo rwa ba se

alias yanditse ku itariki ya: 18-02-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka