Filime “L’ABCES DE LA VERITE” igaragaza aho Kiriziya Gatorika ihuriye n’abayo bakoze Jenoside

Filime-mpamo “L’ABCES DE LA VERITE” yanditswe na Gasigwa Leopold igaragaza aho Kiriziya Gatorika ihuriye cyangwa itandukaniye n’abihaye Imana bayo bakoze Jenoside yamuritswe kuwa kabiri tariki 08/04/2014 muri Sport View Hotel i Remera.

Gasigwa Leopold usanzwe yandika akanatunganya filime hano mu Rwanda yakoze iyi filime mu rwego rwo kugira ngo agaragaze byinshi abantu bakunda kwibaza kuri Kiriziya Gatolika no ku bihaye Imana bayibarizwamo bakoze Jenoside.

Gasigwa nk’umwe mu barokokeye muri Kiliziya yasanze afite inshingano zo kwegera abayobozi ba Kiriziya, Abihaye Imana, ababonye ibyabaye ndetse n’abandi bantu b’inararibonye banyuranye mu rwego rwo kugaragaza ukuri kw’ibyabaye byibazwa kuri Kiriziya Gatolika na Jenoside.

Gasigwa aganira n'umuyobozi wa Kiliziya Gaturika mu Rwanda, Musenyeri Ntihinyurwa Thadee.
Gasigwa aganira n’umuyobozi wa Kiliziya Gaturika mu Rwanda, Musenyeri Ntihinyurwa Thadee.

Mu gukora iyi filimi imara iminota 150 yaganiriye na benshi mu bayobozi ba Kiliziya Gaturika mu Rwanda hamwe n’impuguke ziganjemo abarimu muri Kaminuza hamwe n’abanyamategeko, aba bose bakaba bagaragara muri iyi filime; nk’uko byemezwa na Gasigwa.

Gasigwa yagize ati: “Iyi filimi igaragaza aho kiliziya Gaturika ihuriye cyangwa itandukaniye n’abayo bakoze Jenoside…Mu kuyikora navuganye n’abantu benshi barimo abayobozi ba Kiliziya Gaturika mu Rwanda nk’umuyobozi wa Kiliziya Gaturika mu Rwanda, umuvugizi wa Kiliziya hamwe n’abapadiri batandukanye bose bagira icyo babivugaho.”

Ku ruhande rw’abanyamategeko n’impuguke z’abarimu, bo bagerageza gutanga ubusesenguzi bwabo ku bivugwa kuri Kiliziya Gaturika na Jenoside.
Gasigwa avuga ko muri iyi filimi, Kiliziya Gaturika igira icyo ivuga ku bahakana Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda ndetse bakanageza aho bavuga ko mu Rwanda haba harabaye Jenoside ebyiri (Iyakorewe Abatutsi n’iyakorewe Abahutu).

Umwe mu bapadiri bishwe muri Jenoside.
Umwe mu bapadiri bishwe muri Jenoside.

Iyi Filimi ikozwe mu gihe Kiliziya Gaturika yakomeje gutungwa agatoki na bamwe bavuga ko hari uruhare yagize ikijandika muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Nyamara yo ivuga ko uwaba yarakoze Jenoside wese yazabiryozwa ukwe kuko yaba yarabikoze mu izina rye atari irya Kiliziya kuko nta n’uwo yabitumye.

Gasigwa Leopold yakomeje adutangariza ko kimwe mu byamuteye gukora iyi filime ari ukubera uko yabonye Abatutsi benshi biciwe muri Kiliziya ndetse atari iy’iwabo gusa kuko n’iz’ahandi niko byagenze, kuba hari abihaye Imana benshi nabo bishwe bazira ko ari Abatutsi, hakaba kandi hari n’abandi bihaye Imana bishe bagenzi babo b’Abatutsi.

Twifuje kumenya muri make ukuri kugaragara muri iyi filime atubwira ko abari buze kuyireba aribwo bari bushire amatsiko ku biyirimo.

Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

murahanyuze di

kanenzi yanditse ku itariki ya: 17-04-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka