Bariga uburyo filime nyarwanda yakorwa mu buryo bw’umwuga
Mu gikorwa cyo gusoza icyumweru kiswe “Rwanda Movie Week” cyabaye tariki 23/12/2011kuri sitade Amahoro i Remera mu mujyi wa Kigali, abakinnyi ba filime mu Rwanda biyemeje guteza imbere umwuga wabo ndetse na bo ubwabo.
Havugimana Mucyo Jackson ni umuyobozi w’ishyirahamwe Ishusho Arts ryateguye Rwanda Movie Week. Yavuze ko impamvu nyamukuru bateguye icyi cyumweru ari ugushyira hamwe Abanyarwanda bose bafite umurava mu gukina filimi bagamije kutezanya imbere.
Jackson yavuze ko buri Munyarwanda ufite filimi yakinnye asabwe gusaba icyangobwa gitangwa n’ikigo cy’igihugu cy’itembere (RDB) ku buntu hanyuma akabagezaho copy ya filimi ye, Ishusho Arts ikamufasha mu imurikagurisha ryayo.
Izonzobere mu byerekeranye na filimi zikomeje kugira ibiganiro bigamije kuzamura imikinire ya filime mu Rwanda aho aduce tw’amafilime arimo gutegurwa mu Rwanda twerekanywe tukanaganirwaho.
Joel Karekezi, umwarimu wigisha kwandika filimi (script) muri Kwetu Film Institute, yavuze ko byose bishoboka, icyangombwa ari umurava n’umwete w’icyo umuntu ashaka gukora no kugeza ku bakunzi b’amafilimi. Ubu Karekezi arimo kuyobora ikinwa rya filimi yitwa “The Pardon” afatanije n’Abanyamerika.
Inzobere mu byo gukina filimi zidandukanye zo mu Rwanda zitabiriye icyi cyumweru harimo Willy uzwi nka Paul muri filimi yitwa “Ikigeragezo cy’ubuzima”, na Habiyakare Muriru uzwi cyane mu ma filimi nka Sometime in April, Shooting Dogs, Un dimanche à Kigali na Ezera hamwe n’abarimu ba filimi nka Mzee Kennedy Mazimpaka, Mzee Kalisa Mugabo n’abarimu bo muri Almond Tree Filim.
Ishusho Arts irimo gutegura ibindi bikorwa nka Rwanda Movie Award izaba muri Werurwe 2012 na Rwanda Movie Local Festival izaba muri Nyakanga 2012.
Rwanda Movie Week yatangiye tariki 04/12/2011 irangira tariki 23/12/2011. Yari igamije guhuza abakinnyi ba filimi mu Rwanda bakiga uburyo bateza imbere umwuga wabo.
Jovani Ntabgoba
Ibitekerezo ( 5 )
Ohereza igitekerezo
|
muraho neza ndabashimira cyane kuburyo mudahwema kudufasha gususuruka
njye nubwo bitari cyane mfite talent yo gukina film ndetse no kwandika gusa nanjye mba nabuze inzir ananyuram o ese mwamfahsa iki?
umuntu afite talent yo kwandika filme ashaka no kuzikina mwamufasha iki?
ese nkumuntu afite talent yo kwandika filme ashaka no kuzikina mwamufasha iki.
ntakundi twatera imbere muri cinema kereka ngenawe dufatanyije ...hakavaho za theatre!!!
njye ndabona iyi shusho idasanzwe wenda twabona film nzima vuba nimudufashe muzamure cinema tujye muruhando