Abanyarwanda bakina filime bahawe amahirwe yo gukina muri Nollywood
Abakinnyi ba filime bakomoka mu Rwanda barahamagarirwa kwiyandikisha kugirango hazavemo abazakina muri filime izaba irimo umukinnyi w’icyamamare wo muri Nigeria witwa Ramsey Nouah.
Abinyujije ku rukuta rwe rwa facebook, Ambasaderi w’u Rwanda muri Nigeria, Joseph Habineza, yanditse ko abakinnnyi ba filime bo mu Rwanda babyifuza bakohereza umwirondoro wabo ndetse n’ifoto kuri email ye: [email protected]

Filime yo muri Nigeria (Nollywood) ni zimwe mu mafilime yateye imbere muri Afurika. Umukinnyi Ramsey Nouah ni umuhanga kandi arakunzwe cyane kuko mu mwaka wa 2010 yahawe igihembo African Movie Academy Award for Best Actor In Leading Role.
Kigali Today
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Ambasador Joe njye ndakwemera cyane rwose, uri umuntu w’umugabo cyane, iyo n’abandi ba ambasadors bose bari bameze nkawe ubu u rwanda ruba rugeze kure ccyane, gusa nta kindi umuntu yakora uretse kugushima.