Abakina cinema nyarwanda barahamya ko uyu mwuga uteza imbere uwukora

Abakina cinema nyarwanda barakangurira abantu cyane cyane urubyiruko ruvuga ko rudafite akazi kwinjira muri uyu mwuga, kuko ubasha gutunga uwukora kandi ukamugeza ku iterambere rirambye.

Ibi byatangarijwe mu karere ka Musanze kuri iki cyumweru tariki 31/03/2013, mu gikorwa cyiswe “come and see the movie”, igikorwa cyari kigamije kumurika cinema nyarwanda zigera kuri eshanu.

Filime zamuritswe ni Mariza, Impamvu, Umuringa, Ineza Yawe ndetse na firime yakozwe n’abantu baturuka mu gihugu cy’Uburundi, zikaba zije gukuraho karande yo kureba firime zikina ibibera mu bindi bihugu.

Urubyiruko rudafite icyo rukora rurakangurirwa kwitabira uyu mwuga, cyane ko iyo ukozwe neza ubeshaho uwukora, nk’uko byatangajwe na Harerimana Ahmed umuyobozi w’ihuriro nyarwanda ry’abakora umwuga wa cinema.

Bamwe mu bakinnye firime JABO ikunzwe cyane muri cinema nyarwanda muri ino minsi.
Bamwe mu bakinnye firime JABO ikunzwe cyane muri cinema nyarwanda muri ino minsi.

Yagize ati: “Ubu Abanyarwanda bari kwiga kwihangira imirimo. Ubu ni uburyo bwo kwihangira umurimo. Muzaze tubigishe, mwige cinema nimurangiza muzabonako izabatunga ».

Musabyimana Charles umaze kumenyekana muri cinema nyarwanda, uzwi nka Papa Fabiola, avuga ko ubutumwa butangwa ari ubugamije kubaka umuryango nyarwanda, bukosora, bwigisha ndetse bunagerageza kuruhura ababareba.

Aba bakinnyi bemeza ko cinema yatumye batera intambwe mu iterambere ryabo n’imiryango yabo, bityo bagahamya ko uwabegera yaba ari mu nzira nyayo y’iterambere.

Izi firime uko ari eshanu ngo zizakomeza zerekanwe no mu tundi turere tw’igihugu ari nako hatangwa ubutumwa bw’amahoro ku bagize umuryango nyarwanda.

Jean Noel Mugabo

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Hello, nifitemo impano yogukina no kwandika film. Niki mwamfasha kugirango ninjire muri cinema ngere kunzozi zange. Murakoze

Alias yanditse ku itariki ya: 19-02-2020  →  Musubize

MUBYUKURINKUNDAFIRIMINYARWANDAIYONDIKUYIREBANDISHIMA

UWIMANA yanditse ku itariki ya: 25-08-2014  →  Musubize

mubyukuri nkunda film nyarwanda,nange ndumwanditsi wa film nyarwanda,gusa nanone sinabura kubwira abo dufatanyije muguhanga umurimo ko hakiri imbogamizi nyinshi,ese kuki tutegerana ngo dukore inama nka bakinnyi ba film n’abanditsi ngo turebe uko twanonosora ubuhanzi dufite?ntaho ndumva narimwe hashyizweho inama yabakinnyi nabanditsi ba film nyarwanda.ese byaba bidakenewe??murakoze Imana ibarinde

umukundwa jessica yanditse ku itariki ya: 14-07-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka