Urban Boys yegukanye Primus Guma Guma, Umutare araheruka
Itsinda rya Urban Boys ryegukanye Primus Guma Guma Super Star ku nshuro ya gatandatu rihabwa miliyoni 24Frw z’ibihembo.

Mu ruhame, Urban Boys yatsinze iri rushanwa ribaye ku nshuro ya gatandatu, iba itsinda rya mbere mu Rwanda riryegukanye.
Urban Boys yari ihanganye bikomeye na Christopher waje ku mwanya wa kabiri, Bruce Melody umwanya wa gatatu, Danny Vumbi waje ku mwanya wa kane, Young Grace ku mwanya wa gatanu, Allioni wa gatandatu, Jules Sentore wa karindwi, Danny Nanone wa munani, itsinda rya TBB umwanya wa cyenda naho Umutare Gaby aheruka urutonde rw’abahanzi icumi bari mu irushanwa.

Gutsinda kwa Urban Boys bihuje n’amakuru yari yatangiye guhwihwiswa mbere yo gutangaza abatsinze ku mugaragaro, aho Mushyoma Joseph, Umuyobozi wa EAP (East African Promoters) ari na yo ifatanya na Bralirwa gutera Primus Guma Guma yari yatangaje ko Urban Boys iza ku mwanya wa mbere, igakurikirwa na Bruce Melody naho Christopher akaza ku mwanya wa gatatu.
Primus Guma Guma isojwe nyuma y’amezi atatu itangiye, aho yatangiriye i Gicumbi ku wa 14 Gicurasi 2016. Urban Boys na Bruce Melody bari bagaragaje ko babimburira abandi bahanzi mu gukundwa mu bitaramo byabereye mu turere dutandukanye tw’u Rwanda.
Mu gihe Urban Boys yahembwe miliyoni 24Frw, Christopher wabaye uwa kabiri yahawe miliyoni zirindwi n’ibihumbi 500, mu gihe Bruce Melody wabaye uwa gatatu yahawe miliyoni zirindwi.

Primus Guma Guma Super Star yatangiye mu mwaka wa 2011 yegukanwa na Tom Close wahembwe miliyoni esheshatu no kuririmbana n’umuhanzi uvuye ku mugabane wa Amerika uretse ko bitakomeje. Icyakurikiyeho ni uko umuhanzi uba uwa mbere, ahabwa miliyoni 24Frw.
Tom Close, King James, Riderman, Jay Polly na Butera Knowless n’itsinda Urban Boys, kuri uyu wa 13 Kanama 2013, ni bo bahanzi bamaze gutsinda iri rushanwa rikunzwe kandi rikomeye muri muzika y’u Rwanda.
Ibitekerezo ( 9 )
Ohereza igitekerezo
|
Arban boys yarabikoze nibyishimo kuritwe abafana bayo.
Nejejwe cyane na Bluce Melody kwishyira hejuru Christopher akahamukura Kina music Oyeeee!!!!!
oyeeeeeeeee!!! urban boys irakubita kbx
Ndashima cyane pmsggm ikomeje guteza imbere abahanzi bacu nyarwanda
najye nti<>
BURYA KWIHANGANA BITERA KUNESHA KOKO.IKIRATA IGIKOMBE
HAVUZWE BYINSHI
ARIKO IMANA IRIGARAGAJE PE.COULAGE BASORE MWE.
Nukuri buri wese agira umufany we, ariko nge numva ibyo bitadutwara cyane ahubwo twazajya twita kumbara umuntu aba yarakoresheje peee, kuruhande rwange Urban boys yarigikwiye kuko yaragikoreye.nabandi ntitubanga ariko irushanywa nicyo rivuga.Murakoze
Urbun Boyz iki gihembo ikibonye nyarigikwiriye rwose ahubwo byari byaratinze pe!
Urban boys kbx batwemeje kandi turabakunda cyane iyi guma guma yariyabo kandi barangikoreye abantu bose barabibonye
Rwose abategura pggss ndetse n’itsinda ry’abajudges nta marangamutima babigiramo!! Bahemba ubikwiye 100% blavo kuri no!! Bluce yihangane kuko abereye akabarore abazirara kubw’impamvu zabo bwite.Thanks
Nshimishijwe na Urban B, gusa Danny vumbi aribye uriya mwanya wari uwa Young Grace pe. Mellody azatwara iya 2018