Umuhanzi Christopher yasezeye muri Kina Music

Byamaze gutangazwa ko Muneza Christopher umwe mu bahanzi bakunzwe hano mu Rwanda yamaze gusezera muri Kina Music.

Christopher yagiriye ibihe byiza muri Kina Music, inamufasha kujya muri Guma Guma.
Christopher yagiriye ibihe byiza muri Kina Music, inamufasha kujya muri Guma Guma.

Byatangajwe na Clement wamukoreraga indirimbo akaba ari nawe uyobora Kina Music, aboneraho no gushima igihe bakoranye.

Christopher asezeye muri iyi nzu itunganya umuziki yamuzamuye, ku bwumvikane bw’impande zombi, nk’uko Clement yabinyujije ku mbuga nkoranyambaga.

Yagize ati “Nyuma y’ibiganiro hagati y’ubuyobozi bwa Kina Music birebana n’ahazaza muri Kina Music, impande zombi zumvikanye guhagarika amasezerano zari zifitanye.”

Yongeraho ati “Kuva ubu inyungu z’umuhanzi Christopher ntizigihagarariwe na Kina Music.”

Christopher uherutse kwegukana umwanya wa kabiri mu irushanwa rya PGGSS 6, nawe yaboneyeho gushimira uwahoze ari umujyanama we Ishimwe Clement avuga ko azahora azirikana iterambere yamugejejeho.

Ati, “Warakoze cyane Ishimwe Clement,sinzigera nibagirwa ko ari wowe twubakanye Fondation y’Umuziki wange.”

Iyi nkuru isa nk’itunguranye yababaje bamwe mu bafana ba Christopher bazwi ku izina ry’Imanzi, ariko benshi bahuriza ku kumwifuriza ishya n’ihirwe mu rugendo rwe rwa muzika.

Kuva Muneza Christopher yatangira umuziki, inyungu ze zacungwaga na Kina Music ndetse ayivuyemo amaze gusohora album yise “Habona.”

Kina Music Clement ubu isigaye ibarizwamo abahanzi nka Knowless Butera, Tom Close na Dream Boyz.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

njye mbona christipher agomba kwica akabyiga agasubira muri kina music kuko ntakibaho ntamamvu.

mukiza angel yanditse ku itariki ya: 2-10-2016  →  Musubize

cong musaz

keza aisha yanditse ku itariki ya: 20-09-2016  →  Musubize

ubungub aratey akager kina music ariy yamutej imber.aban nuk.

WZIKId yanditse ku itariki ya: 1-09-2016  →  Musubize

Kuba Christopher yasezeye muri Kina Music njyembona ari byiza kuri christopher kuberako christopher agikora wenyine yari umuntu usohora indirimbo nyinshi , ariko ubu Christopher ntagikora nkuko byahoze nubwo wenda Clement (Kina Music) haribyo yamugejejeho. kandi Christopher kuba yasezeye hari impamvu yabimuteye kuko ntakitagira impamvu mubuzima. kurinjye ndabona aribyiza cyane kuba Christopher ya sezeye muri KINA MUSIC. Ahubwo Christophe agomba kongera imbaraga mubihanganobye.Njyembona inyungu ari iya KINA MUSIC Ntago ari iya Christopher!!

UMUHOZA Tino yanditse ku itariki ya: 24-08-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka