“Ntabwo umwana yagucira ngo nawe umucire...” – Nizzo wo muri Urban Boys

Nyuma yo gutukwa n’umuhanzi mugenzi we Professor Nigga, Nizzo wo mu itsinda rya Urban Boys avuga ko nta mwanya afite wo gutinda kubyo Professor Nigga yamuvuzeho hari byinshi yagakoze mu buhanzi bwe.

Ubwo twamubazaga uko yakiriye amagambo yamuvuzweho yagize ati: “uburyo nabifashe, habaho ibintu abahanzi bakora kugira ngo bamenyekane uriya nawe niko mbifata...njye ntabwo biriya nabifatira umwanya.

Ntabwo umwana yagucira ngo nawe umucire,...uriya Professor Nigga nta hantu muzi ntiyanyigishije ariko numva abamuzi bavuga ko ariko ameze...”.

Nizzo.
Nizzo.

Nizzo yakomeje agira ati: “...numva bavuga ngo ni umuhanzi ariko nta ndirimbo ze nari numva, nta hantu nari numva ngo yaririmbye muri concert, mubona mu bitangazamakuru gusa kandi nabwo nkamubona mu bintu nk’ibi by’amagambo...”.

Ku ruhande rwa Nizzo n’iyo Professor Nigga yakomeza akavuga we ngo ntacyo bimubwiye. Yagize ati: “...yaba afite n’ibindi akabivuga, njyewe ntabwo mututse ariko mufata nk’aho atari umuntu muzima!”

Nubwo Nizzo avuga ko ibitutsi Professor Nigga yamututse nta gaciro yabihaye, Alex Muyoboke, umujyanama wa Urban Boys, we ari kwitegura kujyana Professor Nigga mu rukiko.

Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 21 )

nizzo wakoze kbs kuba wamweretse ubutwari nawe yigaye kbs

munyaneza fiston yanditse ku itariki ya: 1-11-2017  →  Musubize

nizzo wakowakoze ibyabagabo 2

murisa yanditse ku itariki ya: 3-06-2016  →  Musubize

fine nizz dat good

akariza patience yanditse ku itariki ya: 23-01-2016  →  Musubize

man #Nizzo numunt wumsza!

Niyonkuru ariel yanditse ku itariki ya: 19-12-2015  →  Musubize

Nizzo urumuntu wumuxaza kbx kk ibyo wakoze witandukanyije nuwo muswa 2!ni 4 uwo mu type kbx guceceka biruta byux 2!

Adelphine nana yanditse ku itariki ya: 4-10-2015  →  Musubize

POO UMUSWA

TOO yanditse ku itariki ya: 19-09-2015  →  Musubize

nizzo ni umuntu w’umugabo harigihe umuntu aba ashaka hit

shema bauteng yanditse ku itariki ya: 20-08-2015  →  Musubize

NIZZO WARAKOZE KUBA UTARAMU TUTSE MWITA NGAZA MAKURU NAKO YIZE

Ndayisaba RE ,18 12 2014 yanditse ku itariki ya: 19-12-2014  →  Musubize

POO numuswacyane arebe aho urban boys igeze mbere yokuvuga ariyamagambo ntanyapfura ajyira umuntu wumugabo amera nkabana.

MWIZERWA emmanuel yanditse ku itariki ya: 28-08-2014  →  Musubize

Yarerewe mu isogisi akurira muri bote

iradukunda zamda yanditse ku itariki ya: 28-12-2013  →  Musubize

nizzo numuntuwumugabopee!!! kuba ataritaye kuribyobitutsi

sostene yanditse ku itariki ya: 27-12-2013  →  Musubize

nzz urumuntu wumugabo kandi wakurikije inama wagiriwe komerezaho

uwase mariam yanditse ku itariki ya: 10-11-2013  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka