Yvan Buravan azibukirwa ku ki?

Inkuru y’urupfu rw’Umuhanzi Yvan Buravan yababaje abahanzi benshi, barimo bagenzi be bo mu Rwanda ndetse n’abo mu bihugu by’abaturanyi.

Benshi bagarutse ku bupfura bwa Yvan Buravan
Benshi bagarutse ku bupfura bwa Yvan Buravan

Bamwe mu bahanzi baganiriye na Kigali Today, bavuze ko bababajwe no kubura mugenzi wabo wari ukiri muto, kandi babanaga neza ndetse bafatanyaga muri byinshi byiza.

Yvan Buravan azibukirwa ku mico myiza, ubugwaneza, kwiyubaha no kubana neza n’abandi amaharo, nk’uko benshi babigarutseho.

Umuhanzi Mani Martin yagize ati “Ubwa mbere numva Yvan Buravan nahise niyumvamo ko tubonye indi mpano idasanzwe, tumenyanye nungutse inshuti, ndetse tuza no kwisanga turi abavandimwe bajya inama kenshi muri iyi nzira ya muzika”.

Mani Martin yavuze ko Yvan Buravan ari umwe mu bantu bake, batataye ubupfura bwabo mu mubyigano wo mu rugendo rwo kwamamara, ati “Simfite byinshi byo kuvuga. Imana imwakire mu bayo”.

Umuhanzi Daniel Ngarukiye ubu uri mu Bufaransa, yatangaje ko ababajwe cyane n’urupfu rw’umuhanzi Buravan ndetse ko mu kiganiro gito baherutse kugirana, yamubwiraga ko azakira vuba.

Ati “Arwaye namubaye hafi cyane, naramwandikiye mwoherereza akaririmbo ngira nti ryoherwa n’uyu murya w’inanga nshuti ya bose, kandi itahe ni ubusa, urakira vuba udutaheho”.

Buravan yamushubije muri aya magambo “Cyane ndabatahaho twizihirwe, Ingamba mwana wa mama”.

Ngarukiye avuga ko aho yari arwariye yamuhaye ubundi butumwa bumukomeza amubwira ko ari intore cyane, amwifuriza gukira ngo agaruke bakomezanye urugendo rw’ubuzima bwo guhanga umuziki.

Ati “Naramubwiye nti kira uze mu batangana kandi turagukunda cyane. Twese twiteguye kwizihira ingamba tukubona ugarukanye ishema n’isheja.”

Yvan Buravan yabanaga neza na bagenzi be
Yvan Buravan yabanaga neza na bagenzi be

Mu byo azibukira kuri uyu muhanzi ni ubumwe yagiranaga n’abandi, kandi yakundaga abantu akanicisha bugufi, muri make ngo yitondaga, akaba abavuyemo akiri muto.

Umuhanzi Tom Close na we yagaragaje umubabaro atewe no kubura mugenzi we, ati “Imana yagukunze kuturusha, irakwisubije, urumuri ruri mu byo wahanze ukiriho ruzasusurutsa benshi. Imana ikwakire mu bayo, ruhukira mu mahoro Yvan Buravan ugiye aheza. Imana yihanganishe inshuti n’abavandimwe”.

Umuhanzi Masta wo mu gihugu cya Tanzania na we yanditse kuri twitter ye asabira iruhuko ridashira Yvan Buravan, kandi ko yizera ko bazongera bakabonana. Yihanganishije umuryango we n’abahanzi nyarwanda.

Jado Castar abicishije ku rubuga rwe rwa Twitter ati “Igisobanuro cy’ubupfura no kwicisha bugufi, umunyempano w’umuhanga byahamye. Wakoresheje neza igihe cyawe, Ntore itazava mu mitima y’abawe! Utabarutse ukiri muto utarabaye gito habe na mba! Cyo ngaho itahire neza Burabyo dukunda, Uwiteka agutuze aheza akomeze abasigaye! RIP”.

Si abahanzi gusa batanze ubutumwa burimo akababaro ko kubura Yvan Buravan, na Minisitiri wa Soporo Aurore Mimosa Munyangaju, na we yanditse ku rubuga rwe rwa Twitter ati “Uruhukire mu mahoro Buravan. Mfura y’i Rwanda”.

Fred Mufulukye, Umuboyozi w’Ikigo cy’Igihugu cy’igororamuco (NRS), na we yasabiye umuhanzi Buravan iruhuko ridashira.

Ati “Ruhukira mu mahoro Buravan, utabarutse gitore. Ntabwo tuzakwibagirwa, tuzahora tugukunda kandi tuzagukumbura.”

Mukamabano Gloria, umunyamakuru kuri Televiziyo y’u Rwanda, yanditse agira ati “Nta magambo yasobanura akababaro udusigiye, gusa Imana yonyine ikwakire kandi ikomeze umuryango”.

Abantu batandukanye bakomeje gutambutsa ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga, bwo kugaragaza akababaro batewe n’urupfu rw’uyu muhanzi no gukomeza kwihanganisha umuryango we.

Inteko y’Umuco yagaragaje akababaro yatewe n’urupfu rwa Yvan Buravan

Inteko y’Umuco yasohoye itangaza ry’akababaro ry’uko ibuze umuhanzi Burabyo Yvan Buravan, mu bikorwa bigamije guteza umuco nyarwanda imbere.

Ambasaderi Robert Masozera, Umuyobozi w’Intebe y’Inteko, ni we washyize umukono kuri iryo tangazo, rivuga ko Inteko y’Umuco ibabajwe n’inkuru y’akababaro y’urupfu rw’umuhanzi Buryabyo Yvan uzwi nka Buravan, rwatangajwe n’umuryango we mu ijoro ryo ku itariki ya 16 Kanama 2022.

Umuhanzi Burabyo Yvan asize umurage mwiza ku rubyiruko n’abakuze, wo gukunda no gukundisha abandi umurage gakondo w’u Rwanda.

Iryo tangazo riti “Yvan Buravan yari umufatanyabikorwa w’Inteko y’Umuco mu guteza imbere ubuhanzi, bushingiye ku muco kandi yarangwaga n’ishyaka n’ubupfura mu byo akora, agamije kutarekura umurage wacu, bityo ngo ukomeze uganze mu Rwanda no mu mahanga”.

Inteko y’Umuco nk’urwego rufite mu nshingano iterambere ry’abahanzi, bihanganishije umuryango we, inshuti ze, abakunzi ba muzika nyarwanda n’abafatanyabikorwa mu guteza imbere uruganda rw’ubuhanzi muri rusange, n’urwa muzika by’umwihariko.

Imana imuhe iruhuko ridashira.

Yvan Buravan yavutse tariki 27 Gicurasi 1995, akaba yitabye Imana afite imyaka 27 y’amavuko, azize uburwayi bwa kanseri (Pancreatic cancer).

Inkuru bijyanye:

Umuhanzi Yvan Buravan yitabye Imana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

m bishanga muungano hilo ndo jina nirikuwa naitwa huko rwanda ila niwambien ukwel buravan nirikuwa namupenda san nirikuwa napenda san nyimbo zake nzuri ila nawapa pole sana kuhusu musib huo murio upat 27 nas 2popamoj nany kwam ombolez mung amuraz maar pem pepon by bisha chrisant

bisha nga muungan jin lautan yanditse ku itariki ya: 8-09-2022  →  Musubize

Mbegakaga duhuye nako banya rwanda banyarwanda kazi imbaraga zigihugu ziri kugenda ziyoyoka ko imana yakunze bino byamamare muri music ubwo nibande tuzasigarana? twabanaga neza Ivani we imana iguhe iruhuko ridashira natwe amahere zo niyonzira? Gusa twebwe nka bavandimwe turiko tura kuririra. Good bay my hasband singor. and oll fanis we have craing enytime?

Nsengiyumva Theogene yanditse ku itariki ya: 19-08-2022  →  Musubize

Twihanganishije umuryango wabaze uwo twakundaga imana yamukunze kuturusha abasigaye twifatanyije namwe mukababaro mugire ukwihangana?

FIDELE yanditse ku itariki ya: 18-08-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka