Umukobwa ugaragara mu ndirimbo nshya ya Juno Kizigenza yavugishije abantu (Video)

Umuhanzi Juno Kizigenza yashyize hanze indirimbo yise ‘Please me’ igaragaramo umukobwa wambaye mu buryo bamwe mu barebye iyo ndirimbo batangariye, dore ko kumutangarira byagaragaye na mbere mu minsi ishize ubwo uyu muhanzi yashyiraga ku mbuga nkoranyambaga amafoto ateguza iyi ndirimbo.

Ni indirimbo benshi bashimye uburyo injyana yayo ikoze ariko bamwe bakaba banenze imyambarire y’uwo mukobwa, dore ko mu ndirimbo hari n’aho akuramo akenda k’imbere gahisha mu gituza yicaye imbere y’uwo muhanzi.

Mu bayitanzeho ibitekerezo hari abasanga ibi bikomeza kwangiza imyitwarire y’urubyiruko rubifataho icyitegererezo, ndetse bagasanga inzego zishinzwe umuco zikwiye kugira icyo zikora.

Icyakora hari abandi basanga nta cyo bitwaye ndetse bakaba bashimye iyi ndirimbo bavuga ko ari nziza kandi ko uburyo amashusho yayo ateye ari byo bituma bayikunda.

Umuhanzi Juno Kizigenza ni umwe mu bahanzi nyarwanda bakomeje kuvugwa cyane muri iyi minsi muri muzika nyarwanda. Yari aherutse gukorana indirimbo ‘Away’ na Ariel Wayz na yo ikaba iri mu zakunzwe cyane mu Rwanda muri iyi minsi.

Reba hano amashusho y’indirimbo ‘Please me’ ya Juno Kizigenza

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 17 )

Twamaganye abantu bashaka Ku tuvangira umuco.Abahanzi nibadutirire umuco mwiza naho ibyangiza abana babanyarwanda turabyamaganye

Harerimana Appolon yanditse ku itariki ya: 28-07-2021  →  Musubize

Itorerero ntacyo ryabamariyekoko kugezubwo umuntu agaragaza umubiriwe wose umubiriwuntu Hari ugenewe kuwureba ntabwo ariburiwese

Turabashimiye yanditse ku itariki ya: 28-07-2021  →  Musubize

Kurige ndabona ari ibisanzwe ntagikuba cyacitse gusa bitewe nubuzima bugoye abantu benshi babayemo benshi muribo baba biteguye gukora ibishoboka byose ngo babone imana y’isi ariyo mafaranga.

mucukumbuzi yanditse ku itariki ya: 27-07-2021  →  Musubize

Kurige ndabona ari ibisanzwe ntagikuba cyacitse gusa bitewe nubuzima bugoye abantu benshi babayemo benshi muribo baba biteguye gukora ibishoboka byose ngo babone imana y’isi ariyo mafaranga.

mucukumbuzi yanditse ku itariki ya: 27-07-2021  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka