Umuhanzikazi Sanny yatunguranye yerekana ubwambure bwe ku mbuga nkoranyambaga

Umuhanzikazi Sanny Dorcas uri muri Kenya, yatunguranye ubwo yarimo aganira n’abakunzi be ku rubuga rwa Instagram, avanamo imyambaro yose yerekana ubwambure bwe benshi batangira gukeka ko yabikoreshejwe n’ubusinzi.

Ni ibintu byabaye ku mugoroba wo ku wa Gatandatu tariki 20 Kamena 2020 ubwo uyu muhanzikazi yabwiraga abamukurikira ko agiye kuganira na bo imbonankubone ku rubuga rwa Instagram ibyo bita “Instagram Live”, benshi bahita bitegura kumukurikira.

Ubwo yahagararaga imbere ya telefone ye yifata amashusho, yari afite ikirahure mu ntoki bigaragara ko yarimo anywa inzoga itarahise imenyekana ubwoko bwayo, maze atangira kuganiriza abantu ababwira ko yumva akeneye kwishima no kubashimisha, akajya anyuzamo akabyina zimwe mu ndirimbo nyarwanda harimo n’izo yakoze nka “Kungola” na Property”.

Ubwo yageraga ku ndirimbo Property, yatunguye abantu, atangira kumanura ipantaro yari yambaye, asigarana akenda k’imbere, akuramo n’agashati yari yambaye abantu babirebaga barumirwa batangira kumwandikira ubutumwa bugira buti “Kuramo byose utwiyerekere”.

Sanny wari ukiri kunywa ku kirahure ntabwo yazuyaje, yahise yisukaho cya kirahure cy’inzoga atangira kuyisiga umubiri wose, ageze ku bice by’ibanga akuramo akenda kari kabihishe (ntitwashimye kubyerekana hano) akomeza kwisiga za nzoga mu buryo abasore bise “Gushotorana”.

Yamaze umwanya munini akora ibi bintu bituma ubwambure bwe butangira gukwiragira ku mbuga nkoranyambaga, benshi bamwoherereza ibitekerezo bigira biti “Tubabajwe n’umwana wawe uzakura agasanga wakoze ibiteye isoni” hakaba n’abamubwira bati “ibyo ukoze ntabwo bikwiye umwari w’umunyarwandakazi”.

Icyakora hari na benshi bamurebaga bamwogagiza bamubwira ko bishimiye kuba babonye ubwambure bwe, bamusaba gukomeza kububereka.

Ubwo yajyaga kurangiza iki kiganiro cy’imbonankubone, yagize ati “Telefone yange igiye kuzima ngiye guhagarika Live, ariko mwakoze kwitabira” akomeza agira ati “Abanyarwanda muravuga, ntegereje ibyo mugiye kumvugaho. Umubiri ni uwanjye, na Instagram ni iyanjye muvuge ibyo mushaka. Umuntu abaho rimwe gusa kandi mu buzima ngomba kwishimisha uko mbishaka”.

Sanny ni umuhanzikazi wakunze kugaragaza udushya mu mibereho y’ubuhanzi bwe, benshi bagahuza udushya yakoraga no gushaka kumenyekana. Kuri ubu atuye mu gihugu cya Kenya aho akorera imirimo ye y’ubucuruzi, agakunda kuza mu Rwanda kureba imitungo ye harimo n’amazu aherutse kuzuza mu gace ka Kagugu ahazwi nka Sanny Apartments.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

Burya koko ndemeye! Igitinyiro cy’umuntu ni icyubahiro yiha. Disi najyaga mbonera uyu mukenyezi inyuma yambaye nkamubonamo ubusexy....None nsanze bari benshi atapfundura udushumi tw’inkweto zabo!!!!

Flora yanditse ku itariki ya: 28-06-2020  →  Musubize

Murwanda umenya ntamategeko ahana Igitsina gore gusa harebwe uburyo yaryozwa ibyo byose akora(UMUNTU WIBA AHETSE ABA YEREKA UWO MUMUGONGO) Ubundi murwanda dukeneye kuvugurirwa amategeko agenda abahanzi niba ahari bayakomeze bayahe imbaraga pe kuko bari gutuma nubwo ndi muto ntekereza kumagambo UMWAMIKAZI Rosalie GICANDA yakundaga kuvuga!! Yewe Gentil umenya nawe wandika iyi nkuru wari wagize isoni kuko nange aho ndi nakomeje ndeba ibi bintu ndumirwa!! Reka ndebe uko RIB ibyifatamo!!Ariko kuruhande rwange numva hafatwa umwanzuro ukwiye!! yanavuze ngo abanyarwanda Turavugavuga ngewe uziko numiwe!! Murakoze cyane

Alias CYOMORO yanditse ku itariki ya: 22-06-2020  →  Musubize

Mu mategeko muzasome instagram ntabwo yemera abashyiraho ubwambure bwabo muzarebe na facebook nta bwambure buri buri wahabona kuko ubishyizeho bahita bafunga compte yawe. Nawe bamureze instagram yamufungira burundu. Ikibabaje nuko Urwanda rubyemera byose iyaba ari Uganda cg TZ ubu police iba yamufashe ariko ikibazo mu Rwanda kuva ari umugore ngo ni umuhanzi byose ntakosa ribamwo. RIB yarikwiye kumubaza. Itegeko ribuza kwiyandarika cg gukora ibiteye isoni mu ruhame, rirahari ariko ubivuze niwe uhinduka umunyabyaha. niba abanyarwanda ntacyo babikoraho basi baribwire ubuyobozi bwa instagram kuko nababikora mu kabari ntabwo bazikuramwo zose, Nakumiro pe

John yanditse ku itariki ya: 22-06-2020  →  Musubize

Abakobwa n’Abagore benshi bakeka ko kwambara ubusa bibaha agaciro.Ntabwo bazi ko bigira opposite effect (effet inverse) kuko bituma abagabo babifuza kugirango baryamane.Ntabwo ari byiza kwanika ibibero n’amabere Imana yaguhaye.Ntabwo Imana ikwemerera kubyereka abahisi n’abagenzi.Yabiguhaye kugirango ubibikire umuntu umwe gusa muzabana biciye mu mategeko.Abantu banga kumvira imana izabakura mu isi ku Munsi w’Imperuka,isigaze ku isi abayumvira gusa.Byisomere muli Imigani 2:21,22.Naho abapfuye barayumviraga,izabazura kuli uwo munsi,ibahe ubuzima bw’iteka muli paradizo.Ni Yesu ubwe wabivuze muli Yohana 6,umurongo wa 40.

munyemana yanditse ku itariki ya: 22-06-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka