Riderman ari mu bahanzi bahabwa amahirwe yo kwegukana Guma Guma
Benshi mu bakurikiranira hafi iby’amarushanwa ya Primus Guma Guma Super Star baraha amahirwe umuhanzi Riderman kuba yakwegukana ay’uyu mwaka kuko ariwe wagaragaje gukundwa cyane no kugira abafana benshi kurusha abandi.
Mu bitaramo byagiye bibera hirya no hino byakomeje kuvugwa ko Riderman yashimishije cyane abafana ndetse akaba yaranagaragaye nk’umuhanzi ufite imbaga nini y’abafana.

Mu gihe kandi mu bandi bahanzi harimo abavugwaho kugura abafana no kuba aribo babihera ibyapa bibamamaza, Riderman we ibyo ngo ntabikozwa nyamara akarenga akagira abafana benshi cyane.
Uretse Riderman uhabwa amahirwe yo kwegukana insinzi, hari abandi nabo bavuga ko Knowless ariwe uzayegukana kubera uburyo nawe yitwara ku rubyiniro (stage).
Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE
Ibitekerezo ( 13 )
Ohereza igitekerezo
|
uyu musore ni umuhanzi, umusizi,...
ahubwo yatinze kucyegukana!
Let’s go Ridezo, Igisumizi!!!