Riderman ari mu bahanzi bahabwa amahirwe yo kwegukana Guma Guma
Benshi mu bakurikiranira hafi iby’amarushanwa ya Primus Guma Guma Super Star baraha amahirwe umuhanzi Riderman kuba yakwegukana ay’uyu mwaka kuko ariwe wagaragaje gukundwa cyane no kugira abafana benshi kurusha abandi.
Mu bitaramo byagiye bibera hirya no hino byakomeje kuvugwa ko Riderman yashimishije cyane abafana ndetse akaba yaranagaragaye nk’umuhanzi ufite imbaga nini y’abafana.

Mu gihe kandi mu bandi bahanzi harimo abavugwaho kugura abafana no kuba aribo babihera ibyapa bibamamaza, Riderman we ibyo ngo ntabikozwa nyamara akarenga akagira abafana benshi cyane.
Uretse Riderman uhabwa amahirwe yo kwegukana insinzi, hari abandi nabo bavuga ko Knowless ariwe uzayegukana kubera uburyo nawe yitwara ku rubyiniro (stage).
Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE
Ibitekerezo ( 13 )
Ohereza igitekerezo
|
when you see how riderman sing usually it’s make people to be happy even here in Colorado everybody they love riderman, me ether i love him because he has a good voice. by the way riderman he should be have a cup for PPGGSS,i hop he Gare win this year. i should say good luck to him.
@vugizigua gabanya amagambo uravuga impumuro ni polo ese wowe waririmbye iyihe mwagiye muvuga ibibareba ko wamusebya utamusebya ntabwo aribuhinduke ngo arekekwitwa RIDERMAN
Abantu bagira goûts zitandukanye mu bintu by’umuziki.bamwe bakunda injyana,abandi ubutumwa,etc.
Icyo jye nkundira Riderman si ubutumwa,ni amagambo y’ikinyarwanda cya kera yanditse kuburyo wumva indirimbo ibaye nk’umuvugo (muri rap bigaragaza ubuhanga mu kwandika). ku bakunzi ba rap nkanjye, indirimbo "umurashi"; "nanjye sijye" ntaho ziba zitandukaniye n’iza 2pac cyangwa EMIN3M, usibye mu rurimi gusa!
so, niba uri umukunzi wa rap,Riderman ni umuhanzi. Niba udakunda rap,ntaho wahera umunenga!
peace
Njye uko mbibona ziriya ndirimbo zuyu mugabo nayobewe niba ari inyarwanda cg ikizulu biriya yaririmbye umunsi basigara muli 5 nibyo bizamuhesha igikombe koko njye ahubwo nagiha dream boyz niyo muhuriye mu nzira ubona ko ari abahungu bafite ikinyabupfura ikindi barize ubona ko bakora ibintu bili kuli gahunda icyo nzi nuko dream boyz izakijana nigeze guhurira nabo mu rusengero ndishima cyane kuba umu star ugakunda Imana ni byiza
Njye uko mbibona ziriya ndirimbo zuyu mugabo nayobewe niba ari inyarwanda cg ikizulu biriya yaririmbye umunsi basigara muli 5 nibyo bizamuhesha igikombe koko njye ahubwo nagiha dream boyz niyo muhuriye mu nzira ubona ko ari abahungu bafite ikinyabupfura ikindi barize ubona ko bakora ibintu bili kuli gahunda icyo nzi nuko dream boyz izakijana nigeze guhurira nabo mu rusengero ndishima cyane kuba umu star ugakunda Imana ni byiza
mubyukuri muretse ikimenyane mugakurikiza amabwirizayuko wateguye guma guma mugaragaza ukuri mukosora ibyomutakosoye muyubushize mubisabwa byose arugushusha abafana ni RIDERMAN usangahose aruwambere peeeeeee kuri live ho yakwica
Ndabona ubutaha aba juje b’umuziki nyarwanda bakwiriye no kujya bita kubutumwa buri mundirimbo,niba dushaka kubaka u Rwanda rufite icyerekezo ,ntabwo umuntu nka rider man yatorwa ,nta butumwa buri mundirimbo ze uretse kubyina no gusimbuka gusa,knowless nawe numvise ijwi rye riri very weak ,azihangane yongere repetition ,mbabajwe nuko man MARTIN atarimo nibura we yakoze indirimbo y’ubumwe bw’abanyarwanda,ubutaha muzajye mwumva injyana ,murebe umunyu ukunzwe,ariko mwite cyane kubutumwa buri mubihangano bya buri muntu,nimusanga nta butumwa atanga niyo yaba akunzwe mujye mumuvanamo twubake u Rwanda rwacu rube rwiza ,naho kuririmba ngo inkweto ni horo cg ni boro ntacyo bimariye abanyarwanda,!!!!!!
Ntangiye nshimira Kigali to day ko yangejejeho PGGSS mu turere twose yanyuzemo nibereye mu rugo. Nange mbona Riderman ariwe mpa amahirwe nkurikije abafana nabonye yifitiye.Knowless nawe yagerageje kuzana udushya kuri stage ariko ijwi rwose ntago yaryitayeho kuko hari naho yaririmbaga ukagirango baramunize.reka tubihange amaso
Knowless ni uwambere
uyu mwana kabisa azi ibyo akora
Muri abarwayi gusa , ese mubona Riderman aririmba iki koko? ese niyihe ndirimbo imwe rukumbi aririmba ukaba wumvishe ubutumwa atanze? ngo inkweto ni bolo, isaha ni bolo,... ngo abamubonye bamubonamo polo!!! Very rubbish!!!
Knowless ndamukunda nk’umukobwa mwiza, ariko rwose ibyo kuvuga ngo yahabwa Guma Guma ni ugukabya pe! No kuba yaje muri batanu biratangaje!