Reba aha niba umuhanzi ukunda azagaragara muri PGGS8
Abahanzi bazitabira irushanwa ra Primus Guma Guma Super Star ya Munani bamaze kumenyekana mu majonjora yaranzwe no gutungurana.

Kuri uyu wa Gatatu tariki 14 Werurwe 2018, nibwo byari biteganyijwe ko abanyamakuru bakora mu myidagaduro, babicishije mu bigo by’itangazamakuru bakorera, bagombaga gutora abahanzi 10 babona bakwiye kwitabira iri rushanwa.
Byaje kurangira ku nshuro ya mbere umuhanzi Austin, Khalifan na Jay C batunguranye bakagaragara ku rutonde rw’abazahatanira miliyoni 24Frw mu kwezi kwa Kanama.
Ibigo by’itangazamakuru, amashyirahamwe y’aba Djs, abakora indirimbo z’amajwi n’abakora iz’amashusho 35 nibo bagize uruhare mu gutora abagomba kwitabira PGGS.
Buri kigo cyabaga cyemerewe ijwi rimwe rihwanye n’abahanzi 10 cyatoranyije. Ayo majwi bayateranyaga noneho abahanzi bagaragaye kenshi mu matora bakaba ari bo bemerewe kujya mu 1o bazahatana.
Dore urutonde rw’abahanzi 10 batowe:
1.Jay C
2.Khalfan
3.Bruce Melody
4.Christopher
5.Mico The Best
6.Uncle Austin
7.Just Family
8.Active
9.Queen Cha
10.Young Grace
Ohereza igitekerezo
|
Austine ndamwifuriza kuzatsinda njye birananshimishije kumubonamo courage uncle
Young Grace ndamwemera!!!!