Reba aha niba umuhanzi ukunda azagaragara muri PGGS8
Abahanzi bazitabira irushanwa ra Primus Guma Guma Super Star ya Munani bamaze kumenyekana mu majonjora yaranzwe no gutungurana.

Kuri uyu wa Gatatu tariki 14 Werurwe 2018, nibwo byari biteganyijwe ko abanyamakuru bakora mu myidagaduro, babicishije mu bigo by’itangazamakuru bakorera, bagombaga gutora abahanzi 10 babona bakwiye kwitabira iri rushanwa.
Byaje kurangira ku nshuro ya mbere umuhanzi Austin, Khalifan na Jay C batunguranye bakagaragara ku rutonde rw’abazahatanira miliyoni 24Frw mu kwezi kwa Kanama.
Ibigo by’itangazamakuru, amashyirahamwe y’aba Djs, abakora indirimbo z’amajwi n’abakora iz’amashusho 35 nibo bagize uruhare mu gutora abagomba kwitabira PGGS.
Buri kigo cyabaga cyemerewe ijwi rimwe rihwanye n’abahanzi 10 cyatoranyije. Ayo majwi bayateranyaga noneho abahanzi bagaragaye kenshi mu matora bakaba ari bo bemerewe kujya mu 1o bazahatana.
Dore urutonde rw’abahanzi 10 batowe:
1.Jay C
2.Khalfan
3.Bruce Melody
4.Christopher
5.Mico The Best
6.Uncle Austin
7.Just Family
8.Active
9.Queen Cha
10.Young Grace
Ohereza igitekerezo
|
Queen Cha tuzamutora kandi turamushyigikiye
Queen Cha tuzagutora nturagushyigikiye kbs kandi courrage
buriya njye ukombibona nuko christopher ageze igihe cyo kuyitwara pe kandi azayitwara
mubyukuri njyewe ndi umufana wa ACTIVE arko PGGSS YA 8 Ikwiye BRUCE melodie kbs kbs arko nawe ibyo kwiyemera ngo azayitwara akaririmba atabishaka?! agomba gukora kdi icyuya kikaboneka gusa azatombore umubare uri hagati nahagati 5 kugirango azaririmbe twageze MUKINYA!! MURAKOZE.
PGGSS8 NIYA BRUCE MELODIE ABANDI MUKUREHO BAVANDIMWE
ibintu uvuze wabisubiramo muvandi ahubwo niya christopher mn abandi ni bakuzeho bataheeee
Bruce meloddy ndamwemera azatwa cap n,uwambereeeeeeee!!
kuza mu Rwanda meddy agakorana indirimbo na uncle Austin ntakintu nakimwe bitumariye nkumuntu uhagarariye igihugu muri muzika , yagombaga gufata amafaranga yose yahawe ukajya Tanzania agakorana na Diamond cg agakorana na Davido Nigeria. mubantu nshinja kwica umuziki nyarwanda harimo bamwe mubakomeye mumuzikinyarwanda hamwe nabanyamakuru bakunda ruswa kurusha abazayirwa. Safi madiba afite ikintu cyamahubuke muri we giteye isoni , na reputation mbi nyo kurya amafaranga yabagore. Buravan we iyo mugezeho nibaza aho yakuye kwira nkabakobwa bikanyobera , umuzki akora wagirango ni igihende numvishe ko ariko Diamond yavuze. njye ndabona abantu bafite ahazaza muri muzika mbona ko bashobora kuzisanga barikurwego mpuzamahanga abahanzi nyarwanda batarageraho : Marina (she is ready to do or give anything that it takes), Davis D (arakurikira mumuziki pe , reba indirmbo hennessy), Diyen aka diyen250(video ze zirikurwego reuhambaye kandi ubona ko style ye ari Nigeria, reba indirimbo ye Chop Money ) , Cha and Nina (tubatege amao niba bazabasha kwigobotora badafite Muyoboke) , Msamba ,samputu , makanyaga (aba baracyahari igihe kinini kuko ninch yabo ni umuco kandi umuco ntusaza). nibenshi sinabarondora gusa nsoze mbabwira nti:
mubyange cg mubyemere , umuziki nyarwanda utangiye gusubira inyuma kubera umuco mubi ko kudapromotinga talent ahubwo ugasanga abantu bapromotinga " narumugabo" cg icyenewabo nyamara ugasanga abantu bakageze kure bavunywe amaguru bakiri hasi. Murakoze
KHALFAN AZAYITWARA
PGGSS8 izatwarwa na bluce melodie abandi mukureho #ibitangaza_oyeeeee
PGGSS8 izatwarwa na bluce melodie abandi mukureho #ibitangaza_oyeeeee
I couldn’t care less about any of them.
Bruce melody ndamwemera birenze cup niye pe.
Nkunda ijwi rya Uncle Austine. tuzamutoraaaaa!!!!!