Padiri w’umuraperi yasohoye indirimbo y’urukundo ‘I loved you’

Padiri umenyerewe mu njyana ya Rap, Uwimana Jean François, yashyize hanze indirimbo ‘I loved you’ yakoranye n’umuhanga mu gukora indirimbo wamamaye mu Rwanda no muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Kongo, Mastola.

Padiri aba ari kumwe n'abakobwa bigana mu Budage
Padiri aba ari kumwe n’abakobwa bigana mu Budage

Padiri avuga ko ari indirimbo ikozwe mu buryo bw’iz’inyamerika, iri mu mujyo w’indirimbo za Chris Brown ndetse na Pop ya Michael Jackson.

Ntibimenyerewe ko umupadiri aririmba urukundo rusanzwe ubundi baririmba indirimbo zihimbaza Imana, kuko n’ubundi batemererwa gushaka no gukundana byeruye, ariko avuga ko atari we ubwe wivugaga ahubwo yabikuye mu nkuru yumvise.

Yagize ati “Impumeko nayikuye mu nkuru yabaye nzi, aho umuntu akunda undi ariko uwo akunda akaba amuryarya atanamwifuriza ibyiza, akavuga ko Imana yo ikunda abakunda bagenzi babo. Muri iyo ndirimbo kandi mvuga ko hari n’igihe umuntu ashaka kukugambanira wenda atanakurusha imbaraga”.

Padiri Uwimana ni gutya agaragara mu ndirimbo I Loved you
Padiri Uwimana ni gutya agaragara mu ndirimbo I Loved you

Padiri Uwimana avuga ko iyo ndirimbo n’ubwo ari iy’urukundo ariko ko harimo inyigisho ku bakiristu, ko abantu bakwiye kugira umutima ukunda mu buryo bwimazeyo nta gucengana kuko bibabaza umutima.

Yagize ati “Hari ubwo ubabara umutima ukaba wanakwihorera k’uwaguhemukiye, singombwa kugirirwa nabi ngo na we ubikore gusa uhemuka ntakibwire ko ari uko afite imbaraga kukurusha, ahubwo ujye uba umukristu nyawe umubabarire”.

Uwo mupadiri ashimira Producer Mastola wazanye igitekerezo bagafatanya kuyigira indirimbo igezweho, akaba yizera ko abazayumva izabaryohera n’ubwo ifite injyana zisobetse.

Padiri Uwimana ngo ntazacika intege mu njyana zigezweho
Padiri Uwimana ngo ntazacika intege mu njyana zigezweho

Padiri Uwimana Jean François ubu abarizwa mu Budage, ni umupadiri wamamaye mu kuririmba no kubyina Rap, ibintu yemeza ko yakoze ngo afashe abibona mu njyana zose gusingiza Imana, buri umwe mu njyana imunyura, akaba kandi n’ubu akora imirimo ye ya gipadiri irimo gusoma misa n’ibindi.

Reba indirimbo nshya ya Padiri Jean François Uwimana - Love-d you

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 22 )

Francois indirimbo yawe ifite injyana nziza pe,gusa uzahimbe nizamamaza urukundo rw’Imana.
Izaba ukoze. Imana igukomeze.

Ndumunyarwanda yanditse ku itariki ya: 12-11-2021  →  Musubize

Nibyiza cyane rwose . Turayikuze cyane padiri françois yarakoze cyane kuyihimba . Imana imuhuhe umugisha

Alias yanditse ku itariki ya: 12-11-2021  →  Musubize

Padiri rasta komerezaho jyawibuka Muhororo wahozemo

Habimana Ferdinand yanditse ku itariki ya: 12-11-2021  →  Musubize

wonderful song keep it up for you your land

baba yanditse ku itariki ya: 12-11-2021  →  Musubize

I say you ve get them

kk yanditse ku itariki ya: 12-11-2021  →  Musubize

I say you ve done it.

webo yanditse ku itariki ya: 12-11-2021  →  Musubize

amazing.
congzzzzz our padre.

max yanditse ku itariki ya: 12-11-2021  →  Musubize

Bahe musaza

Real top song

Bebe yanditse ku itariki ya: 11-11-2021  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka