Nsengiyumva François uzwi nka ‘Igisupusupu’ yafunzwe na RIB
Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwafunze umuhanzi Nsengiyumva François wamenyekanye kw’izina rya Gisupusupu, kubera indirimbo yamumenyekanishije.

Uwo muhanzi akurikiranyweho ibyaha 2, ari byo gusambanya umwana w’umukobwa w’imyaka 13 ndetse n’icyaha cyo gukoresha umwana imirimo ivunanye, aho yamukoreshaga nk’umukozi wo murugo, nk’uko byatangajwe n’umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry.
Icyo cyaha cyo gusambanya umwana biravugwa ko yagikoze ku ya 18 Kamena 2021 mu Karere ka Gatsibo, Umurenge wa Kiziguro, Akagari ka Rubona, Umudugudu wa Rubaya. Ubu afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Kiramuruzi.
Ibitekerezo ( 15 )
Ohereza igitekerezo
|
nukuri nimbaribyo ahanwenamategeko abishizwe
Ribu nimukurikirane tuuu
Iperereza ni rikore akazi karyo,
Ni bimuhama abiryozwe.