Inzozi za Aline Gahongayire kwari ukuba umurinzi wa Madame wa Perezida

Nubwo yisanze akora umwuga wo kuririmba bikaba binamutunze, inzozi z’umuririmbyi Aline Gahongayire kwari ukuzaba umurinzi ukomeye w’umufasha w’umukuru w’igihugu.

Gahongayire ngo yisanze yabaye icyamamare mu muziki mu gihe we yari afite inzozi zo kuba umwe mu bacunga umutekano wa Madame wa Perezida
Gahongayire ngo yisanze yabaye icyamamare mu muziki mu gihe we yari afite inzozi zo kuba umwe mu bacunga umutekano wa Madame wa Perezida

Mu kiganiro Boda to Boda kuri KT Radio cyabaye tariki 06 Gashyantare 2019, Aline Gahongayire yagaragaje ko yigishijwe kuririmba na nyirakuru, anagaragaza ko kuririmba biri mu byo akunda, ariko ngo kwamamara byaramugwiririye kuko we yumvaga azaririmba mu rusengero ubundi akibera umurinzi wa wa Madame wa Perezida wa Repubulika.

Mu gihe yari umwangavu yiga mu mashuri yisumbuye, ngo yakundaga cyane akazi k’abashinzwe umutekano, akanakunda imyitwarire y’abarinzi b’umufasha w’umukuru w’igihugu, ku buryo yari yararahiye ko agomba kuzaba umwe muri abo barinzi.

Mu myitozo ye ari mu mashuri yisumbuye, ngo yitozaga guterura ibyuma, akanikoresha imyitozo ngororamubiri myinshi asa n’uwimenyereza akazi ko kurinda umuntu ukomeye, rimwe na rimwe akanambara amadarubindi y’umukara (lunettes fumées) nk’uko abo yajyaga abona babaga bameze.

Ni byo yasobanuye agira ati “Nateruraga ibyuma nkanikoresha imyitozo yenda gukomera nkazajya numva ako kazi nakinjiyemo. Narabirotaga, nkirirwa mbitekereza, numvaga nzaba mfite ijisho rikaze ku buryo ninzajya nkuramo amadarubindi nkakureba uzajya uhita umenya icyo gukora.”

Kuba umunyamuziki ngo byabangamiye gahunda ye yo kwinjira mu nzego zishinzwe umutekano, kuko ntiyigeze anabigerageza. Gusa ngo mu busanzwe yiyiziho kutagira ubwoba no guhangana ku buryo ari no mu mashuri yisumbuye, yazaga mu ba mbere aje gutabara iyo habaga ikintu gikanga abakobwa babanaga.

Gahongayire ati “No ku ishuri bari babizi…. Ikintu cyaravugaga ngahita nsohoka mu ba mbere kandi hari abandi bandusha ingufu bagize ubwoba. Numvaga ngomba guhora mfunze imisatsi, nkumva mpora niteguye, ngahora ndi Smart. Gusa n’ubundi nkunda kubaho mu buzima bwo kurinda abandi tuba turi kumwe, ubanza ari uwo mutima wangumyemo.”

Aline Gahongayire yafashe ifoto y'urwibutso ari kumwe n'umunyamakuru Gentil Gedeon bari bamaze kugirana ikiganiro kuri KT Radio
Aline Gahongayire yafashe ifoto y’urwibutso ari kumwe n’umunyamakuru Gentil Gedeon bari bamaze kugirana ikiganiro kuri KT Radio

Gahongayire avuga ko kwisanga ari umunyamuziki ntacyo byari bimutwaye ariko kwisanga ari icyamamare ngo ni byo byamubereye ikibazo. By’umwihariko, ngo yamenye ko kuba ikirangirire ari bibi cyane ubwo yamaraga gutandukana n’umugabo we Gahima Gabriel. Icyo gihe ngo abantu bose n’abatamuzi bashakaga kumenya uwo muntu wamamaye utandukanye n’umugabo we kandi mu by’ukuri atari we wenyine watandukanye n’uwo bashakanye.

Ati “Si jyewe wa mbere byabayeho n’ubwo nifuza ko naba uwanyuma. Igitangaje rero ni ukuntu n’umwana muto cyane yazaga ambaza ibyo gutandukana na EX (uwo bahoze babana) wanjye nkumva ndumiwe. Iyo ntaza kuba ‘umustar’ ibi simvuga ko tutari gutandukana na Gaby kuko yari afite inenge ze, kandi nanjye sinari shyashya rwose, ariko iyo nza kuba ntarabaye umustar ntibyari kuvugwa kuri ruriya rwego.”

Mu kiganiro kirambuye yagiranye na KT Radio, yagaragaye nk’umuntu usigaye atinya kwinjira mu byerekeranye n’urukundo ndetse akagira n’amakenga menshi yo gukundana. Icyakora avuga ko afite gahunda yo kuzongera agashaka umugabo ndetse akavuga ko ari igihombo gikomeye kuba urugo rwe rwarasenyutse.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

Uyu mugabo Bible yayifashe nk’uburyo bwo kurwanya abandi buri gihe. Ese abantu bose bazajya babwiriza, ntabwo uzi ko twahawe ingabire zinyuranye ariko twese tugize ynybiri umwe?Tekereza abantu bose bayumva nkawe uko iyi si yamera?

Mujyanama yanditse ku itariki ya: 7-02-2019  →  Musubize

Ndasubiza Mujyanama.Rwose urarenganya Hitimana.Ibyo atubwira byose,buri gihe atwereka aho tubisoma muli Bible.Ushaka kuba Umukristu wese,yigana Yesu n’Abigishwa be.UMURIMO Yesu yadusabye,ntabwo ari ukujya "kuririmba" mu nsengero.Ubwawe uzi ko Yesu n’Abigishwa be birirwaga mu mihanda,mu ngo z’abantu,mu masoko,etc...babwiriza ijambo ry’Imana.
Agiye gusubira mu ijuru,uwo murimo yasize awusabye abakristu b’ukuri bose.Soma muli Yohana 14:12.Kuki uvuga ngo "yawuhaye bamwe gusa"???Kubera ko twese Imana yaduhaye amaguru,dushobora twese kwigana Yesu tukajya kubwiriza.Ntabwo Yesu yadusabye kujya kuririmba mu nsengero.Ubwo se urashaka kutubwira ko Abigishwa ba Yesu bamwe bajyaga kuririmba mu nsengero??OYA rwose.Bose bajyaga kubwiriza mu mihanda,mu ngo z’abantu,mu masoko,etc...

Karemano Anthere yanditse ku itariki ya: 7-02-2019  →  Musubize

Ndunganira ALINE.Ndemera ko ari umuririmbyi.Ariko niba koko ashaka kuba "umukozi w’Imana",nakore umurimo YESU yasize asabye umukristu nyakuri muli Yohana 14:12.Kujya mu nsengero ukaririmba,ntabwo ariwo murimo Yesu yasabye abakristu.Muli Matayo 28:19,yabwiye Abigishwa be ati "mugende kubwiriza".
Ntabwo yavuze ngo tujye mu nsengero kuririmba.Nkuko nawe yabigenzaga hamwe n’abigishwa be,bajyaga mu mihanda,mu masoko no mu ngo z’abantu bakababwiriza.Kubwiriza,bisobanura "kungurana ibitekerezo ku ijambo ry’Imana n’abantu ubwiriza".Soma Ibyakozwe 17:17.Tujye dufata ibintu nkuko Bible ibifata.

hitimana yanditse ku itariki ya: 7-02-2019  →  Musubize

Wa mugabo we ibintu babigisha byabayehova mumira bunguri koko ngo abantu bose bazagende bigishe ijambo ryimana uri mubuyobe rwose sinsha kwifashisha ibyanditswe ngo ngusenye gusa icyo nakubwira nuko bamwe yabagize intumwa abandi abigisha abandi abashumba..... Kandi guhimbaza imana biri mubyo yishimira niba mudasenga ntimunaririmbe ibyo nibyo mwahisemo

Iyo umuntu yumva ko ari wenyine kwise uri mukuri aba afite ikibazo gikomeye
Imana yabwiye Elia ko hari 7000 bitarapfukamira bayali
None nawe ngo ntushaka abaririmba.

Mujye musoma bibiliya mukoreshe nubwenge abayehova muri akadomo mubwami bwimana ntabwo ari mwe bwami bwimana ntabwo arimwe cyitegererezo stop this comments zanyu zihita zibagaragaza

jean yanditse ku itariki ya: 8-02-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka