KT Radio ku mwanya wa kabiri mu maradiyo yumvwa na benshi mu Rwanda

Inyigo yakozwe n’Urwego FOJO Media Institute rwo muri Suède ruteza imbere itangazamakuru, ku bufatanye n’Umuryango w’abanyamakuru baharanira amahoro, PaxPress, yerekana uko Abanyarwanda babona amakuru mu itangazamakuru n’ayo baba bakunda, KT Radio iza ku mwanya wa kabiri muri radio zumvwa na benshi ikaba iya mbere mu zigenga mu Rwanda.

Abashinzwe tekiniki ya KT Radio bayikurikiranira hafi kugira ngo igere ku bayumva nta makemwa
Abashinzwe tekiniki ya KT Radio bayikurikiranira hafi kugira ngo igere ku bayumva nta makemwa

Iyo nyigo igaragaza ko Abanyarwanda 99% bari hagati y’imayaka 12-80 bumva radio, kandi radio ikaba igera mu gihugu hose, 63% ni bo bayumva nibura hagati y’iminsi 5-7 mu cyumweru.

Hagendewe ku hantu radio zishobra kumvikana, Radio Rwanda iza ku mwanya wa mbere na 64% igakurikirwa na KT Radio ku kigeranyo cya 33%, ku mwanya wa gatatu haza KISS FM kuri 29%.

Iyo nyigo ikomeza ivuga ko radio ikoreshwa na buri wese mu Rwanda, televiziyo ikoreshwa mu bice byo mu mijyi na ho ibinyamakuru byo kuri murandazi n’ibinyamakuru byo mu mpapuro byo bikoreshwa ahanini n’abize.

Mu byo Abanyarwanda bakunda kumva, amakuru y’imbere mu gihugu aza ku mwanya wa mbere, ku mwanya wa kabiri haza amakinamico n’inkuru zitandukanye na ho ku mwanya wa gatatu haza amakuru y’imikino.

KT radio ni imwe mu bitangazamakuru bya Kigalitoday Ltd birimo ibikorera kuri murandasi nka kigalitoday.com na ktpress.rw ndetse na youtube channel ya kigalitoday n’iya ktradio.

KT Radio ikaba yaratangiye kumvikana mu 2012 ikorera kuri murandasi, nyuma iza kujya kuri FM muri 2014. Ibyuma bya KT Radio biri ku minara itanu mu gihigu hose, ni ukuvuga muri buri ntara n’Umugi wa Kigali.

KT Radio ifite iminara mu Ntara zose z'u Rwanda no mu Mujyi wa Kigali
KT Radio ifite iminara mu Ntara zose z’u Rwanda no mu Mujyi wa Kigali

Ibi ni byo biyiha ubushobozi bwo kumvikana mu bice byose by’igihugu ndetse no mu bihugu bituranye n’u Rwanda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Ni byo rwose. Ni urucabana

Alias yanditse ku itariki ya: 17-10-2021  →  Musubize

turabamenyeshako hano rusizi ,nyakarenzo ,kanoga twabumvaga neza kera twarabakundaga ariko ntabwo turi kubumva nagato mudufashe turabakunda cyane

uwiringiyimana gerard yanditse ku itariki ya: 16-10-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka