Light of Jesus igiye kumurika indirimbo zayo mu mashusho
Kolari izwi ku izina rya Light Of Jesus ikorera mu kigo cy’ishuli ryisumbuye rya Collège MARANATHA mu karere ka Nyanza bwa mbere mu mateka yayo igiye kumurika indirimbo zayo mu mashusho.
Umuhango wo kumurika izo ndirimbo zabo mu mashusho uzaba tariki 01/12/2012 saa munani z’amanywa mu gitaramo bazakorera ku Rusengero rw’Abadivantiste b’Umunsi wa karindwi ku Muhima mu mujyi wa Kigali; nk’uko Mukwiye Daniel ushinzwe ubujyanama muri iyo kolari akaba ashinzwe n’imyitwarire y’abanyeshuli biga mu ishuli rya Maranatha abyemeza.

Avuga ko izo ndirimbo zose zizamurikirwa abakunzi babo ziri ku muzingo wiswe “Arasubiza” igizwe n’indirimbo 11 irimo iyitwa “arasubiza” akaba ari nayo bayitiriye.
Mu gushyira ahagaragara izo ndirimbo bazifatanya n’amwe mu makorali azaba aje kubatera ingabo mu bitugu nka Orion Singers (Nyamirambo Francophone), Vers Sion ( APACE Kabusunzu), Ababwirizabutumwa ( Muhima) na Elohim Singers Group ( APADE Kicukiro).
Nk’uko Mukwiye Daniel akomeza abivuga agashya kazagaragara mu kumurika alubumu yabo ni abana bavukana bafite impano itangaje yo kubwiriza bakoresheje ikinyarwanda n’icyongereza ku myaka 7 y’amavuko bafite.

Mu mishinga itandukanye iyi korali ifite harimo gusohora izindi ndirimbo z’amajwi n’amashusho mu mwaka utaha wa 2013.
Kolari Light of Jesus yabonye izuba mu mwaka wa 1999 ishinzwe n’abanyeshuli biga mu Kigo cya Collège MARANATHA nacyo cyashinzwe n’ababyeyi b’Abadventistes b’i Nyanza n’abandi bantu batandukanye.
Jean Pierre Twizeyeyezu
Ibitekerezo ( 21 )
Ohereza igitekerezo
|
umva iyatangiye umurimo izawusohoza uru rumuri ndwifurije
buri wese tuzaboneka kabisa imana ibahe umugishaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaa!!!!!!!!!!
Tubifurije umugisha w’Uwiteka kandi umwami Imana akomeze kubajya imbere.
Hey guys courage kandi Imana ifite umugambi kuri mwe kandi iranasubiza nkuko mwabivuze
nibyiza cyane turahabaye
nibyiza cyane
nibyiza cyane turahabaye kbs
Biragaragara ko umuhati wanyu atari uw’ubusa, Ishobora byose ibongerere impano. Kdi muhorane umurava wo kamamaza Inkuru n’Ubutumwa bwiza. Mukomeze umurimo.
Kubw’Imbaraga z’Imana,LIGHT OF JESUS CHOIR tuyifurije kuzafashwa n’Imana cyane kuri uriya munsi wayo wera.
Tubari inyuma kandi turabashyighikiye" AHO UMUCYO UTAMURUYE UMWIJIMA" Abana b’Imana bakoreshwa nayo kubwo kwizera. Imbaraga mwakoresheje kuri iyi ALBUM, muri 2013 musohora iyindi Imana izabakubire kenshi. Mbasabye indirimbo irikuriyo album yitwa " MUGENDE MUVUGE UBUTUMWA". Imana ibahire.
Mbega ukuntu mukeye kabisa Imana Izabafashe tuzaba tuhabaye sana. N’abandi ntibuzabure!!