Knowless mu irushanwa ryigeze kwitabirwa na Michael Jackson

Umunyarwandakazi Butera Jeanne d’Arc uzwi nka Knowless wegukanye PGGSS5 yashyizwe ku rutonde rw’abazitabira Kora Award 2016.

Kora Awards ni irushanwa ry’abanyamuzika bo muri Afurika kuko ari ryo rihemba amafaranga menshi. Umuhanzi w’umwaka muri iryo rushanwa ahembwa miliyoni y’amadolari y’Amerika.

Knowless ku rutonde rw'abazitabira Kora Award 2016.
Knowless ku rutonde rw’abazitabira Kora Award 2016.

Iri rushanwa ryanitabiriwe n’igihangange Michael Jackson mu 1991 akanaryegukana, Knowless ni we Munyarwandakazi rukumbi washyizwe ku rutonde rw’abanzi b’igitsina gore bazaryitabira baturutse muri Afurika y’Iburasirazuba.

Indirimbo akesha kujya muri rushanwa risumba ayandi ku mugabane w’Afurika ngo akaba ari iyitwa "Peke yangu" yakoze mu rurimi rw’Igiswahili.

Rizasozwa ku wa 20 Werurwe 2016 i Windhoek muri Namibiya ari na bwo bazatanga ibihembo ku bazaba bitwaye neza mu byiciro bitandukanye ndetse no ku muhanzi w’umwaka muri Afurika.

Butera Knowless ahanganye n’ibyamamare nka Juliana Kanyomozi wo muri Uganda mu ndirimbo ye “Woman”, Vanessa Mdee wo mu gihugu cya Tanzaniya mu ndirimbo ye “Nobody but me” yafatanyije na KO, Victoria Kimani wo muri Kenya mu ndirimbo ye “Two of Dem”, Irene Ntale wo muri Uganda mu ndirimbo ye “Kabugo” ndetse na Avril Nyambura wo muri Kenya mu ndirimbo ye “Hello Baby”.

Knowless ni na we wegukanye PGGSS5.
Knowless ni na we wegukanye PGGSS5.

Si ubwa mbere Umunyarwanda yahatanira ibi bihembo kuko mu mwaka wa 2012, Tonzi na Sacha Kat bitabiriye iri rushanwa.

Tonzi yari yatwawemo n’indirimbo ye “Shima Imana” yari yashyizwe mu cyiciro cy’indirimbo zihimbaza Imana naho Sacha Kat we mu ndirimbo ye “Nsobanurira” yari yashyizwe mu cyiciro cy’Abahanzi bakizamuka”.

Umuhanzi Jean Paul Samputu we yabashije kwegukana igihembo cya Kora Awards mu mwaka wa 2003 mu cyiciro cy’indirimbo z’Umuco ku ndirimbo ye Nyaruguru.

Uretse umuhanzi w’umwaka uhabwa miliyoni y’amadolari, uwegukanye icyiciro agahabwa ibihumbi 50$.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 17 )

Ibinibyo Dushaka Nkabanyarwanda Kuko Bitwerekako Abanyarwandakazi Nabo Bashoboye Knowles Tukurinyuma

Ndayisenda Arafat yanditse ku itariki ya: 14-12-2015  →  Musubize

N’ubundi uragisanganywe ntawe mukiburana humura name kiriya kizakuzaho

emy yanditse ku itariki ya: 9-12-2015  →  Musubize

Nukuri nk’abanyarwanda twishimiye kuba wagiye kurutonde none tukwifurije amahirwe n’umugisha uzabe uwambere

Fabrice Hategekimana yanditse ku itariki ya: 5-12-2015  →  Musubize

navuze ngo Imana izagufashe uryegukane

Josias yanditse ku itariki ya: 4-12-2015  →  Musubize

Imana izaband nawe muri iri rushanwa naryo uzaryegukane nshuti.

Josias yanditse ku itariki ya: 4-12-2015  →  Musubize

tukurinyu nki ntwarane bikoreneza turikubwe mberhose warurihe

Jerome yanditse ku itariki ya: 4-12-2015  →  Musubize

knowless always knowless umuhanzikazi nyarwanda ukomeje kwerekana ko ashoboye nibitaribyo bitaramo yarabyitabiriye mureke tumushyigikire naho ubundi ntakabuza icyo gikombe cyizacyurwa mu rwagasabo congs to knowless she deserve the crown!!!

umulisacici yanditse ku itariki ya: 4-12-2015  →  Musubize

knowless always knowless umuhanzikazi nyarwanda ukomeje kwerekana ko ashoboye nibitaribyo bitaramo yarabyitabiriye mureke tumushyigikire naho ubundi ntakabuza icyo gikombe cyiza cyurwa mu rwagasabo congs to knowless she deserve the crown!

umulisacici yanditse ku itariki ya: 4-12-2015  →  Musubize

bravo kuri Knowles umunyarwarwandakazi udasanzwe tukuri inyuma

Habineza yanditse ku itariki ya: 4-12-2015  →  Musubize

Imana yagutambukije mubyahise ikubehafi natwe tukurinyuma abomwabyirukanye

djo yanditse ku itariki ya: 4-12-2015  →  Musubize

Courage intwarane nkuru natwe tukurinyuma nkibisanze

Intwarane Aimable yanditse ku itariki ya: 4-12-2015  →  Musubize

Knoless peace turagushigikiye komezutsinde

alias yanditse ku itariki ya: 4-12-2015  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka