Jay Polly na we asezeye muri The Mane nyuma ya Safi

Umuhanzi Tuyishime Joshua uzwi nka Jay Polly yasezeye muri The Mane nyuma y’umwaka yari amaze akorana na The Mane, ari na yo yakurikiranye urubanza rwe ikanamufunguza muri gereza.

Jay Polly ku bunani bwa 2019 ubwo yari afunguwe nyuma y'amezi atanu muri Gereza, yakiranywe urugwiro na The Mane
Jay Polly ku bunani bwa 2019 ubwo yari afunguwe nyuma y’amezi atanu muri Gereza, yakiranywe urugwiro na The Mane

Mu butumwa yanditse ku mbuga nkoranyambaga ze, yagize ati “Ku bafana banjye n’itangazamakuru, nk’uko turimo dutangira umwaka wa 2020, ndashaka kubamenyesha ko nasoje amasezerano y’imikoranire na The Mane Music Label bitewe n’imikorere itarubahirijwe, nkaba ntaranyuzwe n’ibyakozwe muri ayo masezerano. Guhera uyu mwanya, umuziki wanjye n’ibindi bikorwa bitandukanye ntabwo bikiri mu biganza Bya The Mane. Mbifurije umwaka mushya muhire wa 2020.”

Ku bunani bw’umwaka wa 2019, Jay Polly yasohotse muri Gereza ya Mageragere aho yari amaze amezi atanu afungiwe, yakiranwa icyubahiro n’ubuyobozi bwa The Mane mu modoka y’abasirimu, ategurirwa n’ibirori byo ku mwakira byakesheje ijoro.

Nyuma y’ibi, byanavuzwe ko ubwo Jay Polly yari atarasubira mu rugo rwe kubera kutumvikana n’umugore we, The Mane yabaye icumbikiye Jay Polly muri Hotel i Nyarutarama nyuma baza no kumusinyisha amasezerano y’imikoranire asanga Queen Cha, Marina na Safi muri The Mane.

Agifungurwa, Jay Polly yavuze ko avuye muri Gereza yanditse umuzingo w’indirimbo yavugaga ko azawumurika muri 2019 ariko umwaka urangiye ashyize hanze indirimbo 4 gusa.

Inkuru bijyanye:

Muri Gereza Jay Polly yakoraga ibitaramo, afite abarinzi n’abakozi bashinzwe kumusasira

Jay Polly ati ’ibyabaye ni Satani gusa ndi umukirisitu wa ADEPR’

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka